Digiqole ad

Ruhango: Njyanama yemeje gusenya ‘Kiosque’ zose zubatse muri Gare

 Ruhango: Njyanama yemeje gusenya ‘Kiosque’ zose zubatse muri Gare

Ngo ziteza akajagari mu mugi wa Ruhango

*Ngo inyinshi zari iz’abayobozi mu bigo byigenga…Babwiwe kenshi barinangira

Iki kemezo cyo kuvanaho ‘Kiosque’ zubatse muri Gare ya Ruhango cyafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri. Perezida wayo, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko kuzivanaho bijyanye no kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere.

Ngo ziteza akajagari mu mugi wa Ruhango
Ngo ziteza akajagari mu mugi wa Ruhango

Nyuma y’aho Gare ya Ruhango yuzuye,  Kompanyi y’ishoramari ya Ruhango ikuriwe n’Ubuyobozi bw’aka Karere yagiranye amasezerano na Rwiyemezamirimo ushinzwe imicungire y’iyi Gare.

Mu igenzura ryakozwe na bamwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, basanze izo inzu nto zikorerwamo ubucuruzi buciriritse (zizwi nka KIOSQUE) ziteza akajagari muri Gare ndetse ngo zikanahombya abacuruzi bakorera mu isoko.

Indi mpamvu ngo ni uko aya masezerano y’amezi atatu ya Kampani y’ishoramari ya Ruhango (Ruhango Investement Campany) na Rwiyemezamirimo yarangiye kandi akaba ataravugururwa.

Rutagengwa uyobora Njyanama y’akarere agira ati «Ntabwo twakomeza kureba akajagari muri Gare kandi twifuza kuvugurura Umugi wacu kugira ngo urusheho gusa neza kandi impinduka zigomba kugira ingaruka.»

Perezida w’Abikorera mu Karere ka Ruhango, Bizimana Jean de Dieu avuga ko amasezerano yagombye kongerwa kuko abemeye ko izi nyubako zijyamo ari bo bakoze amakosa kandi ko ayo masezerano yari ahagarariwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Cyakora yemeza ko iyo bajya kubagisha inama mbere batari guhura n’iki gihombo gusa akavuga ko kuvugurura Umugi abishyigikiye ariko ko byakorwa hatirengagijwe inyungu z’abaturage bakorera muri Gare.

Depite Uwanyirigira Gloriose wari muri iyi nama ya Njyanama avuga ko niba inyubako ziteza akajagari zagiye zisenywa no mu yindi migi bityo ko n’Akarere ka Ruhango gakwiye kugendera mu murongo w’indi migi.

Yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bukwiye gushyigikira abazubaka inyubako nshya zijyanye n’igishushanyo mbonera kugira ngo gahunda y’imyubakire y’imigi inozwe.

Urutonde Akarere ka Ruhango gafite rwerekana ko abantu bagera kuri 7 barimo n’Abayobozi mu bigo by’igenga ari bo banyiri izo Kiosque ku buryo bagiye bandikirwa amabaruwa yo kuzihakura bakinangira, ari na byo bitumye Njyanama y’aka Karere ifata iki kemezo cyo kuzisenya.

Njyanama ivuga ko zimwe muri izi Kiosque ari iz'abayobozi mu nzego z'abikorera
Njyanama ivuga ko zimwe muri izi Kiosque ari iz’abayobozi mu nzego z’abikorera

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

4 Comments

  • Nibazisenye rwose. Birafasha abanyaruhango kwihangira imirimo.

  • ariko narumiwe ubu murabona aba bantu bazabaho gute ? ngo akajagari uziko mu minsi iri imbere murafata imirima yose mukayiteramo ubusitani ngo hase neza kko ibihingwa bihagaragaza nabi cg bihatera imyanda nukuri pe muirasekeje cyne ahari murashaka kwica abanyarwanda pe kko isuku cg ikitari akajagari mpamya ko ari imibereho myizza y’abanyarda kdi ikindi baranasora

  • Njye mbona hari nabayobozi bakiri injiji bitiranya ibintu. Umuntu aba ashaka icya mubeshaho nabo bakaza gusenya kndi abo basenyerwa bari mubatanga umusoro. Abayobozi nabo mbona bakwiye gusubira mu ishuri.

  • Ahubwo se burya kiosque hari aho zikiba!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish