Digiqole ad

Ububiligi: Umwarimu wannyeze umuco wo “Gukuna” ari gushinjwa ivanguraruhu

 Ububiligi: Umwarimu wannyeze umuco wo “Gukuna” ari gushinjwa ivanguraruhu

Prof. Michel Demeuldre

*Koresha ‘Hashtag’ #Jenesuispastanégresse niba ushaka kwifatanya n’abarwanya ibyo yavuze

Uyu mwarimu witwa Michel Demeuldre wahoze yigisha muri Kaminuza yigenga y’Ububiligi (ULB) ibijyanye na Muzika y’isi, ibyo ashinjwa yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwemo ngo aganirize abanyeshuri biga muri (bachelier) mu ishuri ryitwa “Institut des Hautes Etudes des Communications sociales (IHECS)”.

Prof. Michel Demeuldre
Prof. Michel Demeuldre

Muri iki kiganiro yagarutse ku Munyarwandakazi ngo bakundanye imyaka itatu, ariko amuvugaho ibintu bidafitanye isano n’ikiganiro yari yasabwe gutanga kijyanye n’amoko ya Muzika. Muri iki kiganiro anavugamo ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina yagiranye n’abagore bo muri DR Congo.

Avuga ku ngendo/intambuko y’uwo Munyarwandakazi yavuze ko ngo yagendaga nk’Inyana ashaka gusetsa abari aho yatangiraga ikiganiro.

Ariko Michel Demeuldre aza kongeraho andi magambo ari nayo yatumye ashinjwa ivanguraruhu, n’ivangura rishingiye ku gitsina (Sexisme).

Ati “Ku ruhande rw’u Rwanda(…), kandi ibi nsanga bikwiye no gushyirwa mu mutungo w’isi wa UNESCO: Uburyo mu Rwanda bakorera abagore ngo barangize (mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina),…ugomba kwagaza ‘ru*****, hanyuma kugira ngo birusheho kugenda neza, ugomba gukurura….abakobwa bakiri bato bakurura im******kugira ngo igaragare (gukuna) hanyuma bijye byorohera umugabo kuyikoraho.”

Mu gutanga iki kiganiro ngo yasaga n’uwahinduye imivugire (accent) avuga Igifaransa nk’Abanyafurika, hanyuma asaba abakobwa bari aho yatangiraga ikiganiro nabo kujya bakuna.

Akimara kubivugaho, nawe ubwe yivugiye ko ashobora kuba yagiye hanze y’ingingo bamuhaye ariko avuga ko imibereho y’abantu inagirana isano n’uburyo babyina, bijyanye na Muzika.

Nyuma y’uko ijwi ry’uyu mwarimu rigiye hanze nyuma y’amezi abiri atanze iki kiganiro, abantu benshi bararakaye, ndetse basaba ko yakurikiranwa n’inkiko.

Amagambo y’uyu mwarimu yayavuze mu kiganiro yari yatumiwemo mu mezi abiri ashize, ariko amajwi y’ibyo yakivugiyemo agiye hanze vuba, yazamuye uburakari bwa bamwe mu banyeshuri babarizwa mu muryango uharanira gusigasira inzibutso z’ubukoloni ndetse ukarwanya ivangura “Collectif Mémoire Coloniale & Lutte contre les Discriminations”.

Aba banyeshuri barashinja uyu mwarimu ko abigambiriye cyangwa atabigambiriye yarengereye ingingo yari yahawe yo kuvuga kuri muzika akavuga ibyo bafata nk’ivanguraruhu n’ivangura rishingiye ku gitsina.

Aba banyeshuri kandi babihuza n’imyumvire ya Gishakabuhake ikiri muri Sositeye y’Ababiligi, ndetse banashyiraho uburyo bwo kugaragaza ko badashyigikiye uburyo abafata abagore nk’ibikinisho batangiza ‘hashtag’ ku mboga nkoranyambaga bise “#Jenesuispastanégresse/ I’m not your sextoy”, Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ntabwo ndi igikinisho cyawe cy’imibonano”.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ‘Paris Match’ ishami ryo mu Bubiligi, Michel Demeuldre amaze kubona ko ibyo yavuze byafashe indi ntera, yasabye imbabazi, ndetse avuga ko “yicuza kuba ibyo yavuze byafashweho agace gatoya hanyuma bigakoreshwa nabi n’abatazi umuco w’urugo rwo mu Rwanda mu gihe cy’ubwami.”

Kaminuza ya ULB yahoze akorera yamaze gusohora itangazo yitandukanya Michel Demeuldre, ivuga ko atakiri umukozi wayo yaba mu bikorwa byo kwigisha cyangwa ubushakashatsi.

Gusa, ku rundi ruhande hari abanyeshuri ubu basaga 100 bo bamaze kwandika abamaruwa bagaragaza ko bashyigikiye Demeuldre , kuko ngo ibyo yavuze yashaka gusetsa abantu, kandi ko ari uburenganzira bwa muntu kuvuga icyo atekereza.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • uyu muzungu baramurenganya, yavuze ibyo yabonye kubasambanye nawe, kuba yaravuze ku gukuna se nibyo byahindutse ivanguraruhu? Ese ntibikorwa simbona kuri youtube huzuyeho video zibivuga? Kuki ntawuravugako ari scandal? Kuba byavuze umuzungu nicyo kibazo se? Iyo mintuza bakurura se niyo ru……bagaza ni ubwa mbere bivugwa se? Oya rwose mujye mureka abazungu bavuge ibyo bashaka kuko iwabo nta ngengasi ibayo.

    • Nanjye ndabibona gutyo. Kuba yavuze ko ari umunyarwandakazi bakundanaga, bakamarana imyaka 3 amurongora, akanasobanura uko byakorwaga, uko yatambukaga,… ntabwo byagombye kuba icyaha, nta ngengasi ishingiye ku ruhu cg ku gitsina igaragaramo; mu kiganiro yavuze ku banyekongo, ku bayapani n’abandi muri rusange…nta kibazo kirimo rero ni uko ahari abirabura twabuze byose tukaba twiziritse ku moko cg se ku ivangura ngo dukorewra rishingiye ku ruhu, twibwira ko bitera abazungu impuhwe n’imbabazi.

      Ikindi kandi uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina, mu yandi magambo uwanze guvugwa uko akora imibonano mpuzabitsina n’uko arangiza yagombye no kwirinda kwiyandarika mu banyamahanga….Izi nama za MICE usanga abana b’abanyarwandakazi basizoye ngo barimo gushakisha amadolars ariko biyibagiza ko abo bazungu babafata nk’ibikoresho byo kwinezeza gusa, ko twese badufata nk’abirabura bari hasi yabo mu mitere ya muntu.

      Film irimo igenda yerekanywa ahantu hose ku isi (no mu Rwanda yarerekanywe), yitwa ngo “L’EAU SACREE” yakozwe n’umubiligi Olivier Jourdain, ntabwo yayikoreye ku babiligikazi…yayikoreye ku banyarwanda/kazi, nibo bagiye bamusobanurira ibyo byabo byo kunyanza, gukuna no kurangiza kw’abanyarwandakazi, yabifashijwemo cyane n’umunyamakuru wa Flash FM witwa Dusabe Vestine (muri documentaire bamwita ko ari Star Extravagante, ahandi yitwa proselyte passione de Kunyaza) avuga amagambo ubundi ateye isoni mu muco w’abanyarwanda, kandi ayavugira imbere y’abana n’abakuru.

      Documentaire “LE SEX AUTOUR DU MONDE” yakozwe n’umunyamakuru w’umunyacanada Philippe Desrosiers, igaragaza abakobwa b’abanyarwandakazi (harimo n’bigaga Huye) basobanura imbere ya camera ibyo byo gukuna no kunyaza,…

      Muri make ntabwo njye ndasobanukirwa n’impamvu ituma abanyarwada muri iyi myaka 15 ishize barashishikajwe no gushyira hanze mu itangazamakuru ibijyanye n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina, harimo gukuna no kunyaza; ariko byose bigaragaza ko Abirabura muri rusange ari Race colonisee et vaincue, ni ubwoko bwatakaje umuco wabwo mu buryo bwihuse, butumva neza identite yabwo muri iki kinyejana cya globalization hakubitiraho rero n’ubukene, amata akaba abyaye amvuta !

      Ku isi nta handi biba ko umunyamahanga ashobora kubinjirira akagera no ku kubashimuza uko murongora/rwa, mu yindi mico ho kuvuga ibyo bintu biba bimeze nk’ikizira, kuri twe ariko ngo kiliziya yakuye kirazira. Mbiswa ma !

      • urakoze cyane!!!!

        Muri make ntabwo njye ndasobanukirwa n’impamvu ituma abanyarwada muri iyi myaka 15 ishize barashishikajwe no gushyira hanze mu itangazamakuru ibijyanye n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina, harimo gukuna no kunyaza; ariko byose bigaragaza ko Abirabura muri rusange ari Race colonisee et vaincue, ni ubwoko bwatakaje umuco wabwo mu buryo bwihuse, butumva neza identite yabwo muri iki kinyejana cya globalization hakubitiraho rero n’ubukene, amata akaba abyaye amvuta !

        Ku isi nta handi biba ko umunyamahanga ashobora kubinjirira akagera no ku kubashimuza uko murongora/rwa, mu yindi mico ho kuvuga ibyo bintu biba bimeze nk’ikizira, kuri twe ariko ngo kiliziya yakuye kirazira. Mbiswa ma !


        ibi byose wibaza nibyo byatuma bamukurikirana

    • hoya sha!!! kuvuga uko ukora imibonano nuwo muyikorana ni ikosa kandi rihanwa namategeko

      sinzi impanvu uri kumuvugira

  • Jenesuispastanégresse/ I’m not your sextoy”, Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ntabwo ndi igikinisho cyawe cy’imibonano”.

    Ntago aricyo bishatse kuvuga bishatse kuvuga ngo (sindi umwiraburakazi wawe)or am not your negress mucyongereza arko iryo jambo negress cyane ryakoreshwaga nabakoroni baryita abacakara bigitsina gore!

    • urabeshya!!!! none se umunyarwanda mwene wanyu ntashobora kukigira sextoy??

      nibaza ahubwo ko ari umuntu muhuzwa no gukora sex, mudakundana! umuntu uba akurekerejeho sex gusa

Comments are closed.

en_USEnglish