Ngoma: Gitifu wa Mugesera yatawe muri yombi akekwaho kunyereza ibya rubanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Polisi yaraye itaye muri yombi Umuyobozi w’Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma akekwaho kunyereza amafaranga y’abaturage asaga miliyoni eshanu.
Uyu muyobozi witwa Bizumuremyi Jean Damascene yari amaze imyaka umunani (8) ayobora Umurenge wa Mugesera.
Abaturage bamushinjaga kugira uyu Murenge nk’akarima ke kuko ngo uretse kubarya amafaranga ya VUP (Vision Umurenge Program) agamije kugoboka abakennye cyane, ngo yanabanyanganyaga amatungo, amafaranga, n’ibindi.
Nyuma yo kumva amakuru menshi avugwa kuri uyu muyobozi, ubuyobozi bw’Akarere n’Intara bwasuye uyu Murenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, abaturage bamurega byinshi.
Nyuma y’inama, Bizumuremyi Jean Damascene abaturage bakekaga ko afite abayobozi bakomeye bamukingira ikibaba Polisi yahise imuta muri yombi, ubu afungiye kuri Station ya Polisi mu mujyi wa Ngoma.
Bizumuremyi arakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 5 090 000, nk’uko twabitangarijwe n’ubuvugizi bwa Polisi mu Ntara y’Iburasirazu.
Inspector of Police Jean Bosco Dusabe ati “Abaturage bamushinjaga byinshi birimo amadeni, ingurube, amafaranga n’ibindi byinshi bitoroshye kubonera ibimenyetso.”
IP Dusabe agasaba abaturage gutinyuka bakajya bavuga uwo ariwe wese babonye akora ikinyuranye n’amategeko cyane cyane ibijyanye no kunyereza umutungo wabo.
Ati “Abaturage bavugaga ko haba hari abantu bakomeye bamushyigikiye, ariko ntabwo aribyo kuko Ubuyobozi bwacu uko bukora ntabwo bwashyigikira uwo ariwe wese kabone n’umwanya uwo ariwo wose yaba afite.”
UM– USEKE.RW
19 Comments
Yewe gaaa! Yasangiraga na Nambaje Aforodisi, none se byinshi ntibabiriraga ku Kiyaga cya Mugesera! Ahubwo banshinja ibihumbi 250 ngo by’igihe nahakoreye nimyaka maze mvuye Mugesera! Ahaaa!
Ijambo “gukingira ikibaba” dukwiye kureka kurikoresha.
Yewe, bazaze na hano I Jarama, ifi zacu muri kaji, umushinga wa levempu, nabakozemo, Muris Japhet yarabimaze Rwiririza amukingira ikibaba.
Yooooo, pole Giti. isi ntisakaye! Niba hari uwakubeshyeye Imana izakurengera.
Inzego zacu zishinzwe iperereza turazizeye.hari n’inzangano zahawe intebe.
Imana imutabare niba arengana kandi niba yarakoze amakosa yemere ibizakurikira.
Mwiriwe neza,hazabeho ubushishozi kuko uwo muyobozi ashobora kugambanirwa bitewe nuko yari ahamaze igihe kinini aho Mugesera.
Ukuri kurivugira Kdi guca muziko ntigushye
Biraje bisobanuke kdi mukigeragezo niho Imana izamurira umuntu cyangwa ikamumanura
Gsa habaho ubusesenguzi bwimbitse kuko ntumwizerwa ukibaho
Wowe Tmomson wiyise Paul pogba.Wigendera Ku mujinya w’uko Murisa Japhet ushinja yakugemuye ugafungwa so ikosa rye no inshingano ze gufata abajura bijarama kandi nawe wari wibye amafi wari ushinzwe korora.Kuva waragurishije isambu ya so ugafungurwa ntibigufunge roho ngo wibagirwe ko wari wibye ibintu byabatishoye.reka uwo mubyeyi Gitifu wa Jarama ntawe abangamira keretse abashatse kurya ibyabandi batavunikiye.
Aforodis azamubundikira kuko na mubyara we wahakoreye yigeze kumutangira milioni imwe yari yariye barabisibanganye nuwo Gitifu. Mubyara wa Forodisi yitwa Musafiri ubu akorera I Huye. Muzaperereze.
Munyangire, amatiku bya Ngoma ntimubizi Kweri!!!
ariko leta ikwiye gucukumbura iki kibazo: hari ikipe yabantu bahora birukanisha abagitifu Bose ba Mugesera none uyu abaye uwa3: uwitwa Jacques na Arcade Muragijemungu Bose Niko bahavuye bimeze byose bikorwa na BUGINGO,Rutaganira, BARIHAMWE na Afrika none nibo na none birengeje uyu MUGABO wabakoreye akabavana MU bukene. INANASI yateje KURI hegitari 700 sizo zitunze abanyamugesera? aka gatsiko Kari kamaze iminsi gakora in am a ndetse no kuwa 5 baririye IHENE kwa Rutaganira yari irimo na DASSO coordinator Ku karere witwa Rusurabeza kuko nawe Ari mubarwanyaga GITIFU Bizumuremyi jean damascene.
Ibyo uvuga byo kugambanirwa,cyangwa inzangano birashoboka.Ariko nanjye ibya Mugesera mbikurikiranira hafi.Uzabaze unumve ibiva mu baturage rubanda rwo hasi.Urugero imisanzu y’ikirenga, ihoraho idasanzwe kandi yitirirwa Leta.Bituma abayobozi bandi b’inzego zibanze bakamura abaturage bitwaje ko batumwe n’uyu Gitifu wubatse igitinyiro mu baturage.Imisanzu itangwa n’abaturage ba Mugesera ntahandi iba.Ni imishinga igamije gusagurira abayobozi ba Mugesera bayishyuza ku gitutu.
Ngoma yo irababaje. Gusa ntaworoshye uhaba. Umuyobozi wayo Aforodisi ntiyari anyirengeje ngo nazanye TV1, nyuma mu ruhame akavugira mu ruhame ngo Aho gusinyira …impapuro zimugirira neza yazenguruka rond point agendera ku mbwa! Ahaaa! Uwo Rusura ingunguru za kanyanga zose za hariya ku kiyaga s’ ize? Ariko uvuze….
Nambaje bazongera bamukure ku rubibi na Kayonza bamuhetse ku bitugu se n’ava kumva amanota? Ese ubwo milioni eshanu zatikiye aragiye iki? Yigeze gucecekesha Radio Izuba iminota 45 yose, dore ko yigize akamana! Wagira ngo ntiyahoze ari gakweto nkanjye. Ngo Umwijuto w’ikinonko ntumenya ko……
Nkurikije commentaires mbona aha birasaba ko Police n’izindi nzego zibishinzwe bakora iperereza ryimbitse kuko ushobora gusanga uyu mugabo arengana, niba arengana abamubeshyeye mubakanire urubakwiye naho niba bimufata naw abiryozwe.
Muti ararengana? Jye yandiriye itanura ry’amatafari ayamara ayjyana I Kayonza nawe ukavuga! Ibyo yambukiriza I Karenge biciye mu kiyaga wowe urabizi? Nuko abantu bibeshya akajya kwiyamamaza ngo abe meya. Aho kuyogoza Akarere yarya umurenge.
Nyagasani niwe ukwiye gutabara abaturage bangoma naho ubundi iterambere ryako karere rizahora mumihigo idashira mugihe hakiri abayobozi bagikora gutyo peeee.
Niyo mpamvu ntampinduka zaho mbona. Bayobozi mwikubite agashyi nimwanga mwiyegurire nahubundi ntaho mugeza igihugu mugihe mugifite imiyoborere nkiyo idasobanutse
Inzego zibishinzwe zikurikirane neza uyu mugabo muzi nk’inyangamugayo ahubwo hari agatsiko k’abantu babyihishe inyuma .Ese ko bahora bimura abandi we ntiyimuke ? Wasanga harimo munyangire n’utundi tunyanga Duhora dusyigingiza akarere kacu Nyakubahwa kaboneka hakwiye impinduka zihuse nta kuntu akarere kamukuriye kaba katabizi .
Amatiku ya Ngoma ahera mu bakozi babo imbere mu Karere . Ni abanyamagambo, abanyeshyari. Ikindi muzarebe, abakozi hafi ya bose bakora basehera mu tundi turere. Maze ngo Ngoma izatera imbere . Ryari se, mu zihe nzira se?
Comments are closed.