Digiqole ad

Stuttgart: Eric Bahembera yahaniwe gufasha FDLR

 Stuttgart: Eric Bahembera yahaniwe gufasha FDLR

Eric BAHEMBERA ibumoso mu rubanza rwe kuri uyu wa gatatu. Photo: Lino Mirgeler / dpa

Kuri uyu wa gatatu urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwahanishije Eric Bahembera umudage ukomoka mu Rwanda igifungo cy’amezi 21 asubitse kubera uruhare rwe mu gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Urubanza rwe rwatangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TAZ.

Eric BAHEMBERA ibumoso mu rubanza rwe kuri uyu wa gatatu. Photo: Lino Mirgeler / dpa
Eric BAHEMBERA ibumoso mu rubanza rwe kuri uyu wa gatatu. Photo: Lino Mirgeler / dpa

Bahembera arashinjwa gufasha Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wa FDLR wakatiwe (mu 2015) n’inkiko zo mu Budage gufungwa imyaka 13, akaba  yaramufashaga kwishyura no kugumishaho website ya FDLR.

Murwanashyaka wari warafatiwe ibihano n’akanama k’Umutekano ka UN kuva 2005, kumufasha mu bikorwa bye bikaba ngo ari bimwe mu bigize icyaha Bahembera aregwa.

Bahembera ngo yishyuye kompanyi za Lycos na OVH servisi ya ‘hosting’ ya website ya FDLR abikorera Ignace Murwanashyaka, aha hari mu Ukuboza 2008 ndetse no muri Kamena 2009.

Murwanashyaka yaje gutabwa muri yombi mu 2009 nk’uwayoboraga ibikorwa bya FDLR by’ubugizi bwa nabi bunyuranye n’ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo.

Bahembera Eric, mu rubanza rwa Murwanashyaka yari umwe mu barugaragayemo, byose yari abizi mu gihe kinini ndetse n’izina rye ryari ku rubuga rwa FDLR, rwafunzwe mu 2009, nk’umuntu wo kubazwa amakuru.

Mu rubanza Bahembera yaregwaga gutanga ubufasha mu bya tekiniki mu  kubaka no kugumishaho urubuga rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko TAZ ibivuga.

Bahembera asanzwe ari software engineer, aba mu Budage kuva mu 1990, gusa we avuga ko ataba muri FDLR, avuga ko yishyuriye Murwanashyaka nk’umuntu wari mu buhungiro kandi ko yari umukiliya we, ndetse ngo ayo mafaranga yarayamusubije.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, ukorera mu burasirazuba bwa Congo ariko ukanagira bamwe mu bawufasha baba Iburayi, ushinjwa ubwicanyi n’ibindi byaha byibasira abaturage na Leta mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bamwe mu bawugize bashinjwa gusiga bakoze Jenoside mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Byumvuhore ati: iby’isi ni amayobera bagenzi, abantu barapfa bagaha abandi, ibintu bigahora bihibindi…….”. I am curious about our upcoming future.

Comments are closed.

en_USEnglish