Digiqole ad

Gitwe: Nyuma y’ibya Kaminuza, ubuzima buragoye…Hari n’abafunze imiryango

 Gitwe: Nyuma y’ibya Kaminuza, ubuzima buragoye…Hari n’abafunze imiryango

Hashize amezi atatu Minisiteri y’Uburezi ihagaritse by’agateganyo amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, ndetse abanyeshuri bayigaga basabwa gusubira iwabo. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri centre ya Gitwe baravuga ko ibi byabateye igihombo kuko serivisi n’ibikorwa byabo byayobokwaga n’abanyeshuri. Hari n’abafunze imiryango.

Abamotari birirwa bicaye kuri moto zabo, mbere babonaga icyashara
Abamotari birirwa bicaye kuri moto zabo, mbere babonaga icyashara

Agace karimo ibikorwa remezo nk’ibi by’amashuri gakunze kuganwa n’abashoramari kugira ngo bacuruze serivisi n’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri.

Muri Werurwe, MINEDUC yafashe ikemezo cyo guhagarika amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe nyuma y’igenzura ryari ryakozwe rikerekana ko hari ibipimo ngenderwaho iri shuri ritari ryujuje.

Iri shuri ryahise rinasabwa gucyura abanyeshuri bigaga aya mashami, ryahise risezerera abanyeshuri bagera kuri 1 300, ubu abanyeshuri basigaye muri Kaminuza ya Gitwe ntibarenga 200.

Umuseke washatse kumenya uko ubuzima buhagaze mu baturage batuye hafi y’iri shuri, bamwe muri bo baravuga ko imibereho igoye kuko bari batunzwe n’icyashara cy’abanyeshuri b’iri shuri risigaranye umubare muto w’abanyeshuri.

Mu Kagari ka Murama, mu mudugudu wa Karambo aho Kaminuza ya Gitwe ikorera, kuva ku muturage ukora imirimo iciriritse kugeza ku muturage ufite ubushobozi, bose bagaragaza ingaruka mbi z’iki kemezo.

Zimwe mu nzu zitunganya umusatsi muri mugi wa Gitwe zatangiye gufunga, abazikoragamo bavuga ko bari bamaze amezi atatu batabona abakiliya bagahitamo gutanga inzu z’abandi kuko bishyuraga ubukode batagize icyo binjiza.

Ntivuguruzwa Vedaste ukora umurimo wo kogosha we yakomeje gushakisha, avuga ko ukwezi kumwe yinjizaga ibihumbi 80 Frw, ubu akaba adakorera n’ibihumbi 50 Frw. Kuri we avuga ko nibikomeza gutya azimukira ahandi akava muri Gitwe.

Umubare munini w’abanyeshuri bari batuye mu mudugudu wa Karambo bajyaga guhahira mu isoko riherereye muri Centre ya Gitwe. Abahacururiza bamwe bahagaritse ibikorwa.

Ku isaaha ya Saa 10h30 ubwo Umuseke wageraga kuri iri soko, Musabyimana Rose ucururiza muri soko, aravuga ko kuva mu gitondo amaze gucuruza igiceri cya 100 Frw. Aravugana agahinda k’igihombo ari kugira muri iyi misni.

Uyu mubyeyi uvuga ko benshi mu bacururiza muri soko bafashe umweenda muri za banki, avuga ko amaherezo ibi bigo by’imari bizabajyana mu butabera cyangwa bigateza cyamunara imwe mu mitungo yabo.

Ati ”Ku munsi  nungukaga ibihumbi 17, ariko ubu kubera igihombo nta kintu tukibasha kubona, nashoraga amafaranga maze nkabona icyo mpa ishyirahamwe.

Ntihanabayo Desire bakunze kwita Gataravaye (uhagaze) udoda inkweto business ye yarakendereye
Ntihanabayo Desire bakunze kwita Gataravaye (uhagaze) udoda inkweto business ye yarakendereye

 

N’imishinga iciriritse yarahazahariye…

Kwizera Alex ucuruza ubunyobwa muri iyi centre avuga ko abanyeshuri bakiri muri Gitwe yitwaga umushoramari, ariko aho bagendeye byamusubije inyuma dore ko yinjizaga inyungu y’ibihumbi 100 Frw ku kwezi.

Ati ”Ku munsi nacuruzaga ibilo 7, none ubu ndacuruza ikilo kimwe gusa, n’abangana bose baba bashaka ko mbumvisha gusa batagura”.

Indi nyungu uyu musore avuga yabonaga mu banyeshuri bari bahari avuga ko n’ubwo atigaga ariko yungukaga byinshi birimo no kujijuka abikesheje abanyeshuri bakundaga kuganira nabo. Ngo yari atangiye kumenya icyongereza.

Kubera ikibazo cy’amazi adahagije muri centre ya Gitwe, hari umubare munini w’urubyiruko wakoraga akazi ko kuvomera abanyeshuri, aba basore na bo baravuga ko ubu babaye nk’abashomeri.

Mbaraga Jean de Dieu wakoraga akazi ko kuvomera abanyeshuri ati ”Ubu mvomera nk’abanyeshuri babiri gusa, mbere navomeraga nk’abanyeshuri 10, sinaburaga nk’ibihumbi 40 nkorera ku kwezi.

Centre ya Gitwe hakoreramo abasore n’inkumi bacuruza serivisi z’itumanaho (Me2U n’amakarita, MTN Mobile Money, Tigo Cash). Bahakoreraga ari 12 none hasigaye batandatu gusa.

Ntihanabayo Desire bakunze kwita Gataravaye asanzwe akora umurimo wo kudoda inkweto, avuga ko nyuma y’aho abanyeshuri batahiye, uyu murimo we washize ucika intake.

Ati ” Mbere nadodaga inkweto nibura ku munsi nkakorera 5 000 Frw, none ntabwo nshobora gukorera n’amafaranga ibihumbi bitatu.

Abatwara abantu ngo kubona abagenzi byababereye ihurizo
Abatwara abantu ngo kubona abagenzi byababereye ihurizo

 

Mu gutwara abantu na bo bararira

Centre ya Gitwe yakunze kurangwa n’urujya n’uruza mbere y’ifungwa ry’amashami atatu yo muri Kaminuza ya Gitwe. Ubu uyu mugi muto urarangwa n’ubukonje kubera abantu bake.

Abakora business mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu na bo bavuga ko uburyo babonaga abagenzi bwagabanutse.

Munyemana Edouard uhagarariye Sosiyete itwara abantu mu modoka ya Eastern African Tours ati ”Kuva abanyeshuri bataha, ntabwo imodoka icyuzura, nabwo tukaba twategereje igihe kirekire dushakisha ko twabona mazutu isubiza imodoka I Kigali.

Bizimana Eldephonse ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto avuga ko mbere yacyuraga 10 000 Frw ariko ko ubu hari igihe atanatana 2 000 Frw.

Umucuruzi Sebanani Nathan we avuga ko mu cyumweru yajyaga kurangura inshuro enye mu cyumweru none ajya kurangura rimwe gusa.

Ati « Igihombo cyacu kiragaragara kuko abanyeshuri bagihari nacuruzaga ibihumbi 500 ku munsi ariko ubu ntabwo ncuruza n’ibihumbi 200. »

Rwiyemezamirimo Mwumvaneza Emile wari warashoye imari mu bwubatsi bw’amacumbi y’abanyeshuri, avuga ko amasu ye yahise ayafunga ubu akaba ari kwiishyura umuzamu uri kuyarinda.

Ati «Amacumbi mfite yinjizaga ku kwezi hagati y’ibihumbi 250 na 350, aya mazu yubatswe mu buryo bwo gucumbikira abanyeshuri nta kindi kintu yakorerwamo, hari igihombo twaguyemo.

Aba baturage batita ku cyaba cyaratumye Kaminuza ya Gitwe ifungirwa amwe mu mashami yayo, bavuga ko iri shuri rikwiye gukemura ikibazo rifite kugira ngo abanyeshuri bagaruke.

Rwema Justin uyobora w’Umudugudu iyi Kaminuza iherereyemo avuga ko igihombo cyageze kuri buri wese wari ufite icyo akorera muri centre ya Gitwe. Ati “Agafaranga kose kinjiraga hano muri Gitwe kinjizwaga no kugira abanyeshuri.

Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza (HEC), ivuga ko igenzura rya kabiri ryakozwe ryasanze Kaminuza ya Gitwe yujuje ibikoreshobigezweho byo muri laboratwari, ifite abarimu b’inzobere n’isomero rifite ibitabo byinshi ariko ko ikibazo kikiri mu miyoborere y’iri shuri.

Inzu nyinshi zacumbikiraga abanyeshuri ubu zirafunze
Inzu nyinshi zacumbikiraga abanyeshuri ubu zirafunze
Umucuruzi Sebanani Nathan yacuruzaga ibihumbi 500 Frw ku munsi none acuruza 200 gusa
Umucuruzi Sebanani Nathan yacuruzaga ibihumbi 500 Frw ku munsi none acuruza 200 gusa
Na za Pharmacies zatangiye gufunga imiryango
Na za Pharmacies zatangiye gufunga imiryango
Amwe mu macumbi yabagamo abanyeshuri wagira ngo nta bantu bigezemo
Amwe mu macumbi yabagamo abanyeshuri wagira ngo nta bantu bigezemo
Urubyiruko rwavomeraga abanyeshuri rwabuze akazi
Urubyiruko rwavomeraga abanyeshuri rwabuze akazi
Mu ruziga hakoreraga salon de coiffure ubu yafunze imiryango
Mu ruziga hakoreraga salon de coiffure ubu yafunze imiryango
Mu isoko ibibanza birera, bamwe bakuyemo akarenge
Mu isoko ibibanza birera, bamwe bakuyemo akarenge
Mu cyumweru gishize abajura bigabye ku nzu inzu zabagamo abanyeshuri biba ibikoresho byabo
Mu cyumweru gishize abajura bigabye ku nzu inzu zabagamo abanyeshuri biba ibikoresho byabo
Hari uwari uri kubaka amacumbi none yabaye abihagaritse
Hari uwari uri kubaka amacumbi none yabaye abihagaritse
Rwema Justin Umukuru w'umudugudu uhereyeyemo Kaminuza ya Gitwe ngo abanyesguri bari bafatiye runini agace ayoboye
Rwema Justin Umukuru w’umudugudu uhereyeyemo Kaminuza ya Gitwe ngo abanyesguri bari bafatiye runini agace ayoboye

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Bihangane, ikibazo nkomeje kwibaza, ubu abafunze iriya Kaminuza bari babanje kureba ingaruka izagira ku buzima bw’abaturage? UM– USEKE murakoze ubutaha muzaturebere ingaruka mbi gufunga izi kamiuza byagize ku babyeyi, abanyeshuri bari ku musozi batiga n’ahandi. Gitwe waragowe.

    • Ibibyose nivision 2050.

  • Mubyukuri njye nirahigaga nanjye ndimubanyeshuri gufungwa kwishuri byagizeho ingaruka ariko nibyiza ko rifingwa bakabanza bagakosora ibintu byabo bijagaraye nko kudaha agaciro umunyeshuri gushyira inyungu bakuramo kuruta uko bashyira inyungu kumasomo batanga ibyo byose bigaterwa nudutsiko TWA famille ziyobora ISPG so njye icyombona nuko ISPG babanza gukosora ibyo basabwe naho kuvugango abaturage batitaye kucyatumye ISPG ifungwa ngobarasana ko ifungurwa ubwo nubujiji bubi cyane ISPG mukosore ibyo mwasabwe ubundi hec ize Irene ubundi tugaruke kwiga

    • Wowe yita “pazzo” Urabeshya ntiwahigaga, ahubwo ibyo uvuze abahigaga baramutse bakumye bakujyana no mu nkiko kuko umeze nk’ubakina kumubyimba. Ariko ihorere iy’isi ureba ntisakaye,itonde ubwo bwishongozi bwawe izabugukuramo igihe nikigera!!! Agahinda abanyashuri bahigaga bafite kazwi ni Imana yonyine ireba mu mutima, kandi agahinda abaturage bafite kazwi nayo Yonyine ireba ku mitima yabo. Kandi ikigutera kuvuga ibyo nacyo irakireba humura izagusubiza vuba

    • Rwose pazzo ibyo uvuze nibyo 100/100, uzukuntu zangirwabakozi zaho zadusuzuguraga sha? Njye sinishimiyeko bagifunga ariko wenda bagasezerera kariya gatsiko kabo kabakozi badaha agaciro abanyeshuri. Wenda basubiza ubwenge kugihe bakamenyamo aritwe twari tubatunze.nibahame bumve dore mbere baduhereye batujujubya nkaho bo batabona ubakorera ikosora.

  • umenya bataziko natwe turi abanyarwanda nkabandi Bose ubuse ko batubwiye gutaha hejuru yamakosa yabo yokudakurikirana ibintu hakiri kare ubuse ko bamwe imishinga yaturihiriraga imaze kudukuraho amaboko bazaturihira

  • Akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwunve.

  • Igitwe kuba harafunzwe ntekereza ko ari inyungu rusange zabanyarda tujye tujijuka kuko ababifiye ububasha nizo barangamiye.

    Nisabire RRA kudukurikiranira niba abo bahombye bacuruzaga umurengera barawishyuriraga TVA wasanga batanayibamo.

    Abayobozi bishuri nabo bajye baha abaturage amakuru nyayo nibyo basabwe gukosora birinde icyatuma abafashe kiriya cyemezo bafatwa nkaho hari izindi nyungu bari bagamije.

    Urwanda ni igihugu cyiyobowe neza, gishorwamo Imari naburi Wese ariko wujuje ibyangombwa.

    • Uriya nawe urimo yiriza ngo ni Sebanani abiga Igitwe mwese muzi agasuzuguro umugore we agira? Ndabona bose ari Imana yashatse kubanza kubanyuza muruganda ngo babanze bihugure muri customercare.

  • Niyo mpamvu ibyemezo nkibi biba bikwiye kurebwa ku mpande zose kugirango hatagira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

  • ariko ubundi bimaze iki kwirirwa mutangaza izi nkuru ko ikibazo kizwi atari kwibutsa mwarindiye ko bizakemuka kdi neza nge narambiwe aya makuru ya buri munsi avuga ngo i gitwe i gitwe

  • Antoinette uri umwana pe

  • OK birababaje kuba tumaze igihe tutiga ariko mumenyeko arinyugu zacu abanu bahiga mwese murabizi ukunu ikigo cyakoranga mukajagari rwose murabizi abahiga batuzanira abarimu badashoboye wavuga baka kwijudika ahubwo HEC yarakoze cyane pe mwihagane tuzasubirayo
    kadi tuzabona ibyiza birishisheho karagatsiko bakavanyeho kimiyoborere yabo yikenewabo bakoreshaga

  • ARIKO GITWE NIMWE MUBABAYE GUSA NA INES NTISAKUZA NKAMWE MWACECETSE KO IMANA IHALI MUKAREKA KWITEZA ABANTU KWIRIRWA MUVUGA SIBYO BIKEMURA IBIBAZO BYI GITWE NIMUCECEKE SIBYO.

  • gusa ibibinyeretse ko reta yacu irimaso nahubundi agahinda yabanyeshuri bigitwe twahoranaga kubera ubuyobozi bubi bwakaminuza twari kuzagasazana peee ,ahubwo reta yacu yarakoze pe ,Wenda tuzasubirayo byaratuganye nabo abaramenye agaciro dufite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish