Digiqole ad

Uganda: Arakekwaho kwambura miliyoni 30 Shs urubyiruko arwizeza akazi muri Canada

 Uganda: Arakekwaho kwambura miliyoni 30 Shs urubyiruko arwizeza akazi muri Canada

UBUTEKAMUTWE: Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Yusuf Mukasa arakekwaho kwambura miliyoni 30 z’ama-Shillings ya Uganda urubyiruko abizeza ko bazabona imirimo muri Canada, ni nyuma ya ba Minisitiri n’Abadepite na bo batekewe umutwe bizezwa imyanya ikomeye muri Guverinoma batanga za miliyoni.

Mukasa afungiye kuri Polisi i Kampala, yacaga buri wese mu rubyiruko yabeshye akazi miliyoni 2.3 Shs nk’amafaranga yo kugura Visa n’itike y’indege izamugeza muri Canada.

Michael Ssozi, ni umwe mu rubyiruko rwatekewe umutwe, avuga ko Mukasa yabashije kubashukashuka baremera anyuze kuri Face Book akaba yariyitaga umukozi ushinzwe gushakira abantu akazi ukorera hanze y’igihugu.

Uyu mugabo ngo yajyaga asaba kuba inshuti n’uru rubyiruko yabeshye kuri Face Book nyuma agahita aboherereza ibisobanuro by’aho akora n’amahirwe y’akazi ahari.

Ssozi ati “Twageze aho tumwizera nyuma dutangira kujya tumureba dutegura uko tuzajyenda. Yashoboraga kudusobanurira amahirwe y’akazi kadutegereje harimo gukora mu maguriro akomeye, cyangwa kwakira abantu.”

Mukasa yabeshyaga ko afite ibiro muri imwe mu nyubako ziri ku muhanda witwa William Street i Kampala,  niho yahuriraga n’urubyiruko akarwereka ko afite ibyangombwa bitandukanye ko ari umukozi wemewe.

Sula Katende, na we wabeshywe na Mukasa avuga ko yabahaye Visas n’ibyangombwa birimo tike z’indege za kompanyi Turkish Airlines, ababwira ko mu gihe kigufi bazerekeza muri Canada.

Uru rubyiruko ngo rwaje kugira amakenga nyuma y’uko Mukasa yakuyeho nomero ya telefoni ku munsi yari yababwiye ko bazajya muri Canada.

Icyo gihe bagiye kuri sosiyete y’indege ya Turkish Airlines bababwira ko iby’urugendo rwabo batabizi.

Bagiye kureba uwo mugabo wabatekeye umutwe aho bajyaga bahurira nyuma yo kubura telefoni ye ku murongo bababwira ko batamuzi.

Mukasa kandi yari yagiye asaba buri umwe wese  350 000 Shs ngo yo gukoresha ibizamini by’ubuzima mbere yo kujya muri Canada.

Nyuma yo kubabazwa n’ibyababayeho, urubyiruko rwatanze ikirego kuri Polisi y’i Kampala.

Mukasa yaje gutabwa muri yombi na Polisi ari muri imwe muri hoteli zikomeye mu mujyi wa Kampala.

Emilian Kayima, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kampala yatangarije the Monitor ko agikusanya amakuru kuri icyo cyaha.

 

Abaminisitiri n’Abadepite batekewe umutwe n’uwababeshye ko yatumwe na Musevani

Uretse ubwo butekamutwe bwakorewe urubyiruko, abanyepolitiki bo muri Uganda hari ababeshywe batanga za miliyoni bategereje kuzazamurwa mu ntera.

Mu mwaka ushize, Polisi y’i Kampala yataye muri yombi umugabo witwa Franklyn Babibasa wari watekeye imitwe Abadepite n’Abaminisitiri muri Uganda bamuha za miliyoni.

Babibasa yiyise Brig Gen Ronnie Balya, wayoboraga Urwego rushinzwe ubutasi bw’imbere muri Uganda, (Internal Security Organisation, ISO), abeshya abo banyakubahwa bifuzaga imyanya myiza y’ubutegetsi yisumbuye ku yo barimo.

Uyu mugabo yagiye aca muri umwe amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe y’ama-Shilling na miliyoni eshanu, yavugaga ko Perezida Museveni yamuhaye akazi ko kumukorera raporo ijyanye n’imyitwarire yabo, akazi bakoze muri politiki n’ubushobozi bafite.

Muri Werurwe 2016, nibwo Police yataye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 58 wari wigize Umuyobozi ukomeye mu biro bya Perezida.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish