UK: Adele yasuye umuturirwa wahiye, abafana benshi barabimushimira
Umuhanzi Adele Laurie Blue Adkins uzwi ku isi yose nka Adele yaraye asuye umuturirwa uherutse gushya i Londres mu Bwongereza ahahurira n’abafana benshi bari baje kumuherekeza. Abo bafana bamukomeye amashyi bamushimira umutima mwiza wo gufata abandi mu mugongo yagaragaje.
Umuturirwa wahiye witwa Grenfell Tower ukaba warahuye n’inkongi kuri uyu wa Gatatu. Imibare yerekana ko haguyemo abantu 12 abandi banshi bagakomereka bikomeye.
MailOnline ivuga ko gushya kwawo kwatewe na Frigo yaturitse ikongeza izindi ntsinga bityo inzu yose irafatwa.
Adele uvuka mu mujyi wa Tottenham yagiye gufata mu mugongo ababuze ababo no kunamira abaguye muri iriya nkongi.
Kuri Twitter abafana be banditse bashima igikorwa yakoze kuko ngo yahoberaga abarokotse kandi arimo kurira kubera akababaro yatewe n’ibyabaye.
Nubwo imibare itangazwa ivuga ko abaguye muri uriya muriro ari 12 hari abavuga ko bashobora kuba bagera kuri 50 ugereranyije n’ubukana bw’inkongi ndetse n’abandi bari batuye muri uriya muturirwa.
Ibindi byamamare by’Abongereza byafashe mu mugongo ababuze ababo muri iriya nkongi harimo Rita Ora ubu umaze kuzuza imyaka 25 y’amavuko.
Rita Ora uyu yavukiye muri Kosovo mbere y’uko ababyeyi bimukira mu Bwongereza icyo gihe yari afite umwaka umwe.
Umwe muri gushakisha imirambo y’abaguye muri iriya nkongi yabwiye abanyamakuru ko umuturirwa wari utuwemo n’abantu bagera kuri 600.
Atangaza ko bafite urutonde rw’abari batuye muri uriya muturirwa kandi ngo abaguye muri iriya nkongi ni benshi ngo bashobora kuba bagera mu ijana.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW