Digiqole ad

Episode 132: Ibyishimo bya Daddy na Sacha ku Kivu bisojwe no kurohwa mu mazi kwa Danny

 Episode 132: Ibyishimo bya Daddy na Sacha ku Kivu bisojwe no kurohwa mu mazi kwa Danny

Twarenze metero nkeya sinzi ukuntu nahindukiye ku ruhande rwanjye mpuza amaso na Sacha, ahita amwenyura arambwira.

Sacha – “Daddy! Harya ngo ni iki cyari cyaguteye kutavuga?”

Njyewe – “Sacha! Wambaye neza cyane, ntabwo ushobora kumva ukuntu umuntu uri kukureba ari kumva atahumbya, mbega ukuntu uberewe wee!”

Sacha – “Hhh! Urakoze cyane Daddy! Gusa nanjye kuba ntahise mbikubwira ntabwo ari uko ntabibonye, ahubwo nuko nagira ngo nkomeza nirebere n’ibindi ntari nabonye nze kubikubwirira rimwe! Wambaye neza basi!”

Njyewe – “Oh! Thank you so much! Gusa n’iyo naba nambaye nabi ubanza nshobora kugenda Iruhande rwawe ngaragara neza!”

Sacha – “Ni nk’uko nanjye mberwa ahari ndi kumwe nawe!”

Twese twacecekeye rimwe turebana mu maso hashize akanya, tumwenyurira rimwe anyuza ikiganza ku itama numva nsheshe urumeza ako kanya wagira ngo hari uwabwiye undi, twahise dufata telephone zacu.

Ngifungura iyanjye nahise njya Online mfungura whatsapp, message zitangira kuza ari nyinshi.

Nk’umuntu wari usohotse nahise nandika kuri status ngo “ku mucanga, ku mazi with my lovely sister Sacha” ndangije nshyiraho n’ifoto ye.

Burya online ni online koko, mu minota mike cyane nakiriye message nyinshi z’abantu bamwe ntari nzi, bambaza byinshi. Bamwe ngo “Uwo mwana ni we wawe se?” abandi ngo: “Wapfa Afande” abandi na bo bambaza cyane ngo: “Sister?” Mbega byari ibibazo byinshi kandi nari mbifitiye ibisubizo.

Nabonye nimero nyinshi ntari mfite muri telephone yanjye zinyandikira zimbaza ibya Sacha. Mu gihe ubusanzwe ntawajyaga anyandikira ambaza nuko niriwe, aho niho nongeye kubonera ko kugaragirwa bigira agaciro kanini ndetse bigatuma ugwiza inshuti kuko ari umutako buri umwe wese aba yifuza gutaka ubuzima bwe.

Nibajije aho abo bantu bose banyandikiraga bavuye biranyobera ako kanya nibwo nahise mbona ko nkiri muri ya groupe ya whatsapp nasanze ndimo njye na Rosy tukamenyana tutaziranye umunsi twahuriye kwa Dovine tukamenyana.

Natangiye gusubiza message nyinshi mvuga ko Sacha ari mushiki wanjye, benshi bikabatangaza.  Sinzi ukuntu nasomye neza message imwe muzazaga muri group yavugaga ngo.

“Murebe kuri profile ye niba mugira ngo ndababeshya”

Nta wundi wabyanditse yari Rosy, ari nayo mpamvu abantu bose bahise bansanga inbox bambaza ibyo ari byo nanjye nkababwira ukuri kwacu.

Nkiri aho nahise mbona message ya Rosy, yavugaga ngo:

“Daddy! Nizere ko ubeshya ariko, kuko bibaye ari byo waba ushaka gukomeretsa umutima wanjye”

Ngisoma iyo message nahise musubiza vuba ngo:

“Kubera iki se byagukomeretsa umutima? Ni nayo mpamvu se ubivuze muri group?”

Send.

Ako kanya Rosy yahise ansubiza vuba ngo:

“Ni njyewe sha! Gusa nashakaga kubabwira ko Sacha ari mushiki wawe kuko njyewe babizi ko uri boyfriend wanjye”

Ngisoma ibyo nahise nikanga cyane.

Njyewe – “Inka yanjye!”

Sacha – “Uuuuh! Ubaye iki Daddy?”

Sacha yari afite ukuntu abikora ku buryo ushobora kumubura umunota umwe ukumva ni nk’umwaka wose, mu kanya gato namaze kuri telephone nahindukiye muvugisha nk’uwo maze umunsi wose ntabona, mubwirana ubwuzu bwinshi ngo.

Njyewe – “Eeeh! Ndagukanze? Pole sha!”

Sacha – “Oya mbwira! Ni iki ubonye?”

Njyewe – “Sha ni ibyo nsomye tu!”

Sacha – “Uuuh! Ubwo se njyewe ko utanyandikiye kandi nahoze mbona wandika?”

Njyewe – “Ooh! Basi reka nze nkwandikire akantu!”

Nahise ndeba chat ye vuba ako kanya mbona ifoto ye yari iriho yahindutse hariho iyanjye ndikanga.

Sacha – “Hhhhh! Kimwe kimwe maze! Wari uzi ko ntabibonye se?”

Njyewe – “Oohlala! Ndagufashe no mu ishuri warakoperaga!”

Sacha – “Hhhh! Uzabaze, maze ibi nabikoze nkiri mu rugo, mbega wowe! Ahubwo ndakubonye ntabwo ujya wita ku bya mushiki wawe!”

Njyewe – “I am sorry Sacha! Kuva mu gitondo nibwo ngeze aha.”

Sacha – “Sha ngaho ita ku bandi bana ndabona Rosy akumbaza cyane ngo uri kumurya seen!”

Njyewe – “Reka nagende, ntabwo nkunda abakobwa bashyuha bakanabirindura mu magambo!”

Sacha – “Sha wirakara ndi kumwe nawe! Uragira ngo nanjye mbabare koko?”

Njyewe – “Mbabarira basi nanjye ntabwo ari njye numvaga bingeze aha!”

Sacha – “Ngaho banza umuvugishe basi! Ndumva ari kuneka ambaza ibyo wanditse kuri status yawe, namubwiye ko ari ko bimeze arishima cyane maze arambwira ngo yari agize ngo namuciye inyuma!”

Njyewe – “Inka yanjye! Yee?”

Ako kanya Sacha yarahindukiye arandeba maze amfata ikiganza nanjye nkomeza kumwitegereza, hashize akanya atambwira.

Sacha – “Wikwikanga erega Rosy ndamuzi, kuva kera urabizi napfaga kwegera umusore akaba yabambye! Ndabizi mubaye mukundana ntabwo wari kwemera kujyana nanjye. Uri umusore wamenya guhakana kandi ndabigukundira humura rero kubana n’umuntu ariko umuzi byoroshye nko kwasa ikibonobono!”

Sacha yamaze kumbwira ayo magambo nitsa umutima nongera kumwitegereza ari naho naboneye ko uretse ubwiza butatse umubiri we, intekerezo n’umutima bye byihariye cyane.

Nahise mpindukira mbona Sacha aracyanyitegereza nikiriza nzunguza umutwe, dusekera rimwe twikomereza gucana amaso muri telephone.

Koko nasanze Rosy yanyoherereje message nyinshi ambaza byinshi, ariko kuko Sacha yari amaze kumbwira ko kubana n’umuntu uzi byoroshye nko kwasa ikibonobono nahise musubiza ngo.

“Rosy! Niba ufite boyfriend, ukaba uzi agaciro ke, ntiwakwishimira kumpagarika mu bandi ubereka ko ari njye kandi ubabeshya. Njyewe ntabwo ndi boyfriend wawe nakubwiye kenshi ko ntanakunda ikinyoma, ndagusabye nujya ujya kwidagadura mu binyoma ujye unkuramo.”

Send.

Namaze kohereza iyo message maze mva online negama mu ntebe Sacha nawe ava online ntangira kugenda mwereka imisozi n’ibibaya kuko nari narahatembereye ibintu byongeye gushimisha Sacha.

Kirometero zagiye zivaho umwe tumanuka dusatira amazi y’Ikivu kigaragiwe n’igicu cyera, tuva mu modoka tumanuka turangamiye amazi tuba tugeze kuri hotel nziza batwakirana ingoga, batwicaza aho twitegeye neza amazi magari.

Njyewe – “Sacha! Urahabona gute se?”

Sacha – “Byandenze cyane ntiwabyumva!”

Njyewe – “Woow! Ndishimye cyane ko wishimye kandi biranagusa mu isura isesuye umucyo nk’uyu wo ku Kivu!”

Sacha yahise yipfuka mu maso asa n’ugize udusonisoni nanjye ntangira koroshya indoro ako kanya haba haje umukobwa wari wambaye imyenda y’abakora aho.

We – “Murakaza neza! Twababikira icyumba se?”

Njye na Sacha twararebanye mbona noneho isoni zibaye nyinshi ahita avuga vuba.

Sacha – “Yego! Tubikire ibyumba bibiri!”

We – “Ok! Noneho mwaza tukajyana mugafata imfunguzo!”

Njye na Sacha twakurikiye uwo mukobwa tugenda twiganirira amagambo yoroshye, abo twanyuragaho bose bakatureba badahumbya! Dukomeza kugenda tugeze hejuru, Sacha bamwereka icyumba cye bamuha n’agafunguzo ankubita agashyi, ngiye kumwishyura ataka mbere ndamubabarira! Turakomeza tujya ku yindi chambre nanjye bampa agafunguzo mpita nshyira bag aho, nirambika ku buriri nitegereza icyumba cyiza nari ndimo.

Hashize akanya telephone yanjye irasona nyifashe mbona ni Sacha nyitaba vuba vuba.

Njyewe – “Hello!”

Sacha – “Uhise uryama se?”

Njyewe – “Hhhh! Wapi ndi kwambara igikabutura cyo kujya kwibira mu mazi!”

Sacha – “Yooh! Oya sha! Papa yarambujije wijyayo turoga muri piscine basi!”

Njyewe – “Ooohlala! Ubu se…”

Sacha – “Byemere sha! Ngaho ngwino basi tujye ku mucanga, sibyo?”

Njyewe – “Ok! Nta kibazo ndaje gato!”

Ako kanya nahise mpaguruka ndasohoka ndakinga mpurira na Sacha hanze ahita, turamanuka tugera hasi. Twerekeza ku kivu tuganira byinshi. Mu minota mike tuba dukandagiye ku mucanga ku mazi ndunama mukuramo inkweto, ndararama mbona inseko nziza ngumayo, habuze gato igikanu cyari kigiye guherayo.

Namaze kumukuramo inkweto nzirikanya amarase nzambara mu ijosi, araseka ajya hasi, nkuramo inkweto za sandari nari nambaye na we ahita azinyaka azifata mu ntoki dutangira kugenda dutembera ku musenyi w’Ikivu.

Byasaga neza cyane, twatambitse aho abantu bose batwitegereza, Sacha njya kumwereka abana basimbukaga bakagwa mu mazi, biramushimisha cyane dukomeza kugenda tugera mu bwato turabwurira dutangira kuzenguruka inkike z’Ikivu, selfie zari nyinshi.

Twakomeje kuzenguruka mu mazi tukitegereza ibyiza Imana yiremeye tugacishamo tukarebana, tukamwenyura ubundi nkamurya amafoto ari nako na we anyishyura. Tugeze hirya tubona inkombe nziza iriho uduti dutoshye mbwira umusare ngo ahatujyane tugenda tuhegera, tugezeyo tuva mu bwato atubwira ko tuza kumuhamagara akaza kudufata.

Amaze kugenda twavuyemo dutangira kugenda n’amaguru buhoro buhoro ku musenyi mwiza tuganira, nanyuzagamo nkisigaza inyuma nkitegereza ikimero n’umubiri mwiza utemba itoto ry’uwanyweye ayera, nareba ya myambarire yatumye njya mu kinya nkarinda ngera Nyabugogo ntabizi, nkavuga nti hahirwa njyewe ukugaragiye.

Sinzi ukuntu nari nisigaje inyuma ageze imbere avuga azi ko mwumva, ahindukiye abona nasigaye inyuma asubira inyuma yiruka, mpita musamira hejuru nkomeza kumufatira mu gituza turebana mu maso, hashize akanya ahita amwenyura arambwira.

Sacha – “Cya wowe gusa! Mbega Bro? Urandetse koko ndagenda urasigara!”

Njyewe – “Ni ukuri nari ndi kwitegereza uburyo uteye, uko wambaye none n’aka kanya numvise ijwi ryawe numvaaa…”

Sacha – “Hhhhhh! Urakoze cyane!”

Njyewe – “Urisanga Sacha!”

Twararekuranye dukomeza kugenda buhoro ku musenyi, nitegerezaga uturenge twiza twe, nkazamura amaso ngataruka ngahita ndeba mu maso ye!

Sacha – “Mbega! Uwasohoka yasohokana nawe! Uzi ukuntu numva nishimye?”

Njyewe – “Ooh! Byiza cyane sha! Buriya najyaga nicara ngatekereza gusohoka, ariko nkabona kubwira ba Bob ngo tuze inaha nkumva byaba ari ibara, burya bwose nari ntegereje umunsi nk’uyu?”

Sacha – “Ooh! Burya bwose nawe wahoraga wifuza ibihe nk’ibi?”

Njyewe – “Byihorere sha! Uzi kubaho wenyine ukuntu bimera! Uzi ko n’aho waba ufite byose ariko ukabura umunezero mu buzima ntacyo waba ufite!”

Sacha – “Ibyo ndabizi wivunika Daddy! Ni nayo mpamvu njye nawe turi hano, nubwo bwose twisunganye ntabwo twabona umunezero nk’uwabahuje imitima kubera urukundo, twe duhujwe n’ubuvandimwe twasezeranye, sibyo Daddy?”

Njyewe – “Nibyo Sacha! Gusa umunsi umwe nzi ko, nako…”

Twese – “Hhhhhhh!”

Sacha – “Nako nako iki Daddy? Ko utavuga?”

Njyewe – “Reka basi twigire imbere muri biriya biti byiza byakira uyu muyaga mwiza uturuka muri aya mazi meza atemba akubita umuvumba wibagiza intimba mu mutima!”

Sacha – “Ooh! Yego sha!”

Sacha yasobetse ukuboko kutari gufashe inkweto mu kwanjye dukomeza kwigira imbere tugeze mu duti duto dutoshye ndicara akomeza kunyitegereza nanjye ndamureba amaze kumwenyura yicara iruhande rwanjye, dukomeza kwirebera amazi.

Sacha – “Ngaho mbwira, harya ngo umunsi umwe bizagenda gute? Daddy! Ariko ubundi ni iyihe gahunda umfitiye?”

Nikije umutima ngorora umuhogo bya bindi by’abagiye kuvuga ijambo rikomeye ako kanya twumva umuntu utatse ruguru yacu ahantu hasaga nk’ahari agahuru turikanga! Sacha atangira kumfata asa n’umpungiraho.

Daddy – “Ibyo ni ibiki?”

Njyewe – “Humura wasanga hari nk’abandi nkatwe hano hafi, erega aha ni ku mazi, Ikivu cyose kiba kizengurutswe n’abaje kwishimana!”

Nkivuga gutyo na none wa muntu yarongeye arataka noneho cyane, avuga ngo “Nimuntabare”!

Sacha – “Ayi we! Daddy! Turapfuye weee!”

Njyewe – “Ihangane ndahari ntacyo tuba!”

Tukiri muri ibyo twongeye kumva wa muntu asakuza cyane avuga ngo: “Mumbabarire mutware aya mafaranga yose ariko mundeke”!

Ako kanya twahise tumenya ko ari ibisambo maze nkururana Sacha twikinga inyuma y’igihuru cyari aho hafi uwo muntu bakomeza kumukubita cyane bamuhondagura bikomeye.

Sacha yakomezaga gushaka kwiruka ariko nanjye nkomeza kumucigatira bikomeye nabo bakomeza kumukubita bikomeye hashize akanya twumva ijwi ry’umukobwa useka cyane ahita anavuga ngo.

We – “Hhhhhhh! Erega uraza undataho amafaranga ukagira ngo jyewe Samantha ndahirirwa? Bagukubite bakumvishe n’undi munsi ntuzongera kumenyera abo utazi!”

Akivuga gutyo nahise menya ko ari Danny, Samantha yagambaniye kubera amafaranga y’iwacu, ako kanya Danny akomeza gusakuza ataka cyane.

“Mbabarira Sama! Mbabarira rwose uyatware ariko undeke ngende ndi muzima, yebaba weee!”

Samantha – “Oya bakumvishe!”

Danny yakomeje gusakuza Sacha wari umaze kumva ko ari Danny bari guhondagura arushaho kugira ubwoba maze aranyongorera.

Sacha – “Daddy! Ni Danny! Baramwishe weee!”

Njyewe – “Sacha! Turi mu byago! Ceceka ahubwo batatwumva!”

Sacha – “Oya oya Daddy! Reka tuvuze induru abantu benshi baze bamutabare!”

Njyewe – “Sacha! Hano hantu nta muntu n’umwe twapfa kuhabona, ahubwo reka dukize amagara yacu natwe batubonye ntabwo twabacika.”

Nkivuga gutyo narahengereje mbona ibisore bitatu birimo gukurubana Danny wari uziritse amaboko n’amaguru na Samantha inyuma yabo berekeza ku mazi, Sacha atangira kumfata cyane anatitira bya bisore bishyira Danny ibirere atangira gusakuza cyane no mu mazi ngo dumburi.

Sacha – “Ayi weee!”

Sacha amaze gutaka gutyo bose barikanze bazamuka bihuta batangira kujagajaga hose, igisore kimwe gikata kiza aho twari turi nkomeza gufata Sacha ndamukomeza ku bw’amahirwe y’Imana gisubira inyuma.

Samantha – “Turangizanye wana!”

Umwe muri ibyo bisore byari bimaze kuroha Danny mu mazi yahise asubiza Samantha ngo.

We – “None se Mabuja, uwo muntu usakuje urumva ataturangije, reka tumushake dusibanganye ibimenyetso.”

Samantha – “Reka wana ntawatubonye, ahubwo mwakire mbahembe!”

We – “Wapi wana turakubita hasi tugabane!”

Samantha – “Oya se kandi? Njye nabahamagaye ku kiraka ntabwo twafatanyije gushaka aho nkura amafaranga!”

We – “Barakubeshye! Ubwo se watwara urwo rufito wenyine?”

Ibyo bisore byatangiye kuza bisatira Samantha na we atangira kugendesha umugongo aba akandagiye mu mwobo yikubita hasi.

Samantha – “Nabyemeye! Nabyemeye rwose mureke tugabane!”

Cya gisore cyahise kivuga.

We – “Kare kose wigiraga amaki?”

Samantha yabahaye igikapu cyari kirimo amafaranga batangira kubara, sinzi ukuntu igisore kimwe muri bya bindi bitatu cyahagurutse gitambika kiza aho twari turi kigiye kutwihagarikaho kiba kiratubonye, mbonye nta kundi mba ndagisumiriye turibarangura Sacha induru ayiha umunwa!

Ako kanya twumva igisore cyari kiri kumwe n’uwo twigaraguranaga kirasakuje ngo “Marines zateyemo wee!”

Icyo gisore kimaze kumva bavuze ngo: “Marines ziraje” cyandekuje vuba kiriruka, Sacha na we aza yiruka aho nari ndi, apfukama impande yanjye arira cyane.

Sacha – “Yuuuuuwiiiiii! Daddy! Umeze ute?”

Nubwo numvaga umugongo usa n’uturitse ariko Sacha yandambitse ibiganza mu gituza mpita numva ndakize ndamubwira.

Njyewe – “Sacha! Humura ntacyo mbaye!”

Sacha – “Ahwiiii! Imana ishimwe!”

Ako kanya njye wari uryamye ndeba hejuru nahise mbona umusirikare uduhagaze hejuru ahita avuga.

We – “Bite byanyu?”

Nahise neguka, ndebye hepfo mbona ubwato buparitse, harimo abandi nka we.

Sacha – “Ahwiii! Ayi we! Banaze umuntu mu mazi batuvumbura aho twari twihishe…”

Afande – “Humura vuga witonze, ngo byagenze gute? Bariya basore murabazi?”

Narunamutse ntangira gusobanurira Afande uko byagenze byose maze kumubwira ahita avuga.

Afande – “Twakwemezwa n’iki ibyo utubwiye, kwanza wasanga ari mwe mwagambaniye uriya musore tumaze kurohora mu mazi, muzane ibitamburisho!”

Sacha yahise akora mu mufuka ahereza Afande irangamuntu arikanga maze ahita amubwira.

Afande – “Uzi gute ko ibitamburisho ari ibyangombwa?”

Sacha yaracecetse Afande arumirwa maze nanjye nkora mu mufuka nkuramo ibitamburisho ndamuhereza arabyitegerea hashize akanya.

Afande – “Wowe mukobwa, harya ngo ntabwo ushobora kuvuga?”

Sacha – “Ibitamburisho ndabizi ni Papa wambwiye ko byitwa ibyangombwa!”

Afande – “Uuuh! Papa wawe ni nde?”

Sacha – “Papa ni Afande Marc!”

Afande – “Yee? Afande Marc?”

Sacha – “Yego! Nari naje hano….”

Sacha yabwiye byose Afande amaze kumubwira ahita avuga.

Afande – “Ngaho mugende mushyire ariya mafaranga mu gikapu, ntimuzongere kugaruka hano mwenyine, haba hari abagizi ba nabi ni nayo mpamvu akenshi tuba turi hafi. Mujye mwibuka gutabaza kuko ubu iyo tutumva signal yawe ntabwo tuba tumenye aho muri.”

Sacha – “Yego!”

Afande – “Hagati aho uriya musore bari kumukorera ubutabazi bw’ibanze nyuma turamujyana kwa muganga.”

Twese – “Yego”

Narahagurutse njya aho ba Samantha bagabaniraga amafaranga Danny yari yatwibye ndangije nkubita ku rutugu, ku mutima nti burya koko inzira igera ku mahirwe iharurwa n’Iyakare.

Nasanze Sacha aho yari ahagaze ntoragura inkweto ze ndongera nzambara mu ijosi, ako kanya bwa bwato bwari bwatuzanye buba buraje dushimira Afande duca kuri Danny bari bari gukanda mu nda twurira ubwato badusubiza kuri hotel……………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 133 muri Online Game

 

29 Comments

  • Nihatari.

  • yuuuiii ni keza courage et Mercii.

  • wooow!

  • KO NSHYIRAHO IBITEKEREZO NTIBYEMERE ?

  • DADDY SINAKUBWIYE KO URI UMUNYAMAHIRWE ! SACHA AKUBEREYE ICYANZU NAHO UBUNDI IBITI UBA UBIRIYE PEE ! ESUBWO DANNY MUREBANYE MUMASO ? NTAGIZE ISONI KOKO ! NGIZE AMATSIKO YA GACE KEJO MURI NUMBER ONE !!..

  • Wooooow Imana irabahoreye

  • Mbaye uwa mbere, nimubyuke musome épisode yaje. Ni uburyohe gusa, thx umuseke n’umwanditsi !

  • Mwaramutse banditsi namwe basomye! Guhemuka ntibikaturange! Ubuse Danny yaruhiye iki? Yahemukiye iki? Murakoze gukomeza kuduhugura.

  • Woow mbega byiza we! Daddy ntubonako warugiye kwitesha umugisha wanga guherekeza undi mwana? None na cash urazisubiranye. Danny nicyo kigukwiriye kbs wakinnye n’ikipe utazi bguhe isomo. umwanditsi wacu n’umuhanga cyane. bravo!

  • Merci umuseke gukosora akantu ko kwi connecta buri kanya pe! kari kaduhejeje umwuka! ikindi épisode ziri kuza neza kare kdi zirakomeza kuryoha. ..congz

  • Izi cash zizagaruka mu rugo rero, mubyitege

  • imana ishimwe baratabawe

  • Umva akantu karyoshye muri iyi epsode se:” Ngo ibisore bibiri bishyira Danny ibirere atangira gusakuza no mu mazi ngo dumburi!.” Ngizo ingaruka z’icyaha sha Danny weeeee!!!! Uri inanga uraga puuu!

  • AHA ARIKO MURATUBESHYE NONESE AFANDE KO AMAFARANGA AYABIHEREYE AHO KUYAHA UWO BAYAMBUYE YABWIWE NIKI KO ARI AYO KWA DADD

    • didaci we ntabwo wabonye aha, Afande”Humura vuga witonze, ngo byagenze gute? Bariya basore murabazi?”
      Narunamutse ntangira gusobanurira Afande uko byagenze byose maze kumubwira ahita avuga…

  • DANNY NDABONA NAWE AZASARA NKA GASONGO

  • mbega mbiza nari naratanzwe nubwo mpereyemo hagati

  • Umutego mutindi wica Nyirawo. Danny ararwishigishiye narusome. Buriya se yahemukiye iki? Samantha nawe aragaragaye!!! Mbega ubusambo!!! Nta kwizera ibirara rwose!!! Umukobwa nka Samantha nta kindi yari gupanga kizima!!! Bravo kuri Sacha arokoye Danny. Nizere ko Danny IJAMBO RYIZA YARI AGIYE KUBWIRA SACHA AZARIKOMEZA BIDATINZE, maze ibintu bikaba uburyohe!!! Big Up to them!!!

  • Ibaee nukuri nihatari pe!

  • wawuuuuuuuuuuuu episode iraryoshye kbs tx umuseke

  • Please I need your help. I want to read story too. Gusa nge kuva registration yatangira ndagerageza byaranze basi mumfashe. Username :Clever. Email : [email protected]. First name : Kayinamura. Password : ishuri21. Merci kubufasha mugiye kongera kumpa ku byishimo.

    • Nizere ko iyi info utanze hano atari iya email yawe ukoresha mubuzima busanzwe naho ubundi abantu bakwinjirira kuko ubishyize kuri bose babireba. Naho ubundi nibagufashe rwose waracikanywe.

  • iki gice ni icyambere pe! kiraryoshyeee!!

  • Yewe ntakeza ko guhemuka koko. Icyanyereka Danny nakira niba azongera kugaruka mubantu

  • Woooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooow karayoshye! Thank u So much mwanditsi wacu, umuseke no1

  • hhhhh wagira ngoDanny avukana na Gasongo Daddy akavukana na Nelson Sacha we neza neza ni Brendah,mbega Episode we iryoshye nkibiryo pe!DaDDY humura na Sacha ahumure amazi yahuye n’ifu pe kandi bibyara ubugari!!!ntureba rero arabikwiye di!!!!Burya ibyo uzakora byose ntugahishe ababyeyi ibyiza Sacha yasohotse abibwiye papa we na Daddy babimwemereye ni iki cyababuza umugisha,reka Sacha azabibwire PAPA WE UREBE NGO Daddy ARABA UMUNYAMUGISHA naho Danny we arigutora amashashi nka GASONGO!!!!!!!!!!Umwanditsi uri umuhanga kuko uri kubaka umuntu wese usoma iyi nkuru ni ahejo

  • Hahahahaha, Danny,iminsi yigisambo ni4o,ufashwe neza pe,bazahite bagufunga, mama Daddy azanjye gusobanura uburyo wamufatiye icyuma hejuru ngo ukunda utware amafranga, nizereko utazabihakana kandi ibyo wakoze.urakoze umwanditsi, nahejo

  • Nubuumuseke turakunda rwose mutegurana ubuhanga kuko usoma iyi nkuru rwose iramwigisha kereka utareba kure mbega danny ubuhemu buramutamaje disi kd daddy yari yamubwiye ko kubeshya bitari byiza kugirango abone amaronko. Daddy ibyawe birimo umugisha bera umwana bro rwose kuko urabikwiye naho rossy we ntazi isi ari kujyamo nashyire ubwenge kugihe bitazamucanga nkuko byacanze dovine akaba yarabonye isomo ryo guhemuka shaka kumva broun nawe yahiriwe murakoze cyane.

  • Burigihe, mbanumva mwandyoheje kab, nzakomeza nigaragure murubwo buryohe mutwambik mudukwiza

Comments are closed.

en_USEnglish