Digiqole ad

Imbogamizi mu gusonera no gusoresha ibikorwa by’abanyamadini

 Imbogamizi mu gusonera no gusoresha ibikorwa by’abanyamadini

Abanyamadini bavuga ko ibikorwa byabo byinshi bitagamije inyungu bityo bikwiye gusonerwa imisoro byakwa, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyo kikavuga ko nibashobora kugaragaza ko bitagamije inyungu bwite koko bitasoreshwa, ariko ko banafite byinshi bakora ubona bigamije inyungu ariko bidasoreshwa kuko babyita ko bigamije gufasha abaturage.

Mufti w'u Rwanda avuga ko imodoka nk'izi ziba zigomba gusonerwa imisoro kuko zidakora ubucuruzi
Mufti w’u Rwanda avuga ko imodoka nk’izi bazanye umwaka ushize ngo zijye zifasha mu bikorwa byo gutwara imirambo ziba zigomba gusonerwa imisoro kuko zidakora ubucuruzi

Mu Rwanda, usanga gushing insengero n’amatorero bamwe babyita Business kuko biri gukiza cyane abashinga ayo matorero. Hari bamwe bavuga ko indonke ziva mu madini igihugu gikwiye kureba uko zajya zisoreshwa.

Abanyamadini ariko bo bavuga ko ibikorwa byabo biba bigamije inyungu rusange, ndetse ngo hari ibyabo Rwanda Revenue Authority isoresha kandi bigamije gufasha abaturage.

Divayi ikoreshwa mu Misa, imodoka zitwara abayobozi b’amatorero n’amadini, imodoka zitwara imirambo mu bayisilamu, ibikoresho byabaka inzu z’abihaye Imana bafashirizamo abakene n’ibindi byinshi ngo iyo byinjiye ntibisonerwa umusoro kandi ngo bigamije inyungu z’abaturage.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana ati: “Hari nk’igihe tuzana imodoka ziha abantu serivise yo kugirango bashobore kuba bahambwa mu cyubahiro, zaba zije ugasanga zisohotse zisoze, ariko wajya kureba akazi zije gukora n’abazitumije aribo twebwe nk’ itorero ntabwo dukora ubucuruzi ni abo zigiye gufasha, mu byukuri zibafasha mu buryo butarimo ikiguzi. Bityo rero iyo habayeho kuzisoresha no kugirango zitange amahoro usanga bitugoye cyane.”

Aba banyamadini mu ntangiriro z’iki cyumweru babwiye Rwanda Revenue ko hari ibikorwa bakoraga biri mu nyungu z’abaturage ariko ubu batagikora kuko basoreshwa mu gihe cyo kubikora. Bakavugako nko kubaka amashuri, amavuriro n’ibindi…

Drocella Mukashyaka Komiseri wungirije ushinzwe abasore we avuga ko ibikorwa by’amadini birebana no gufasha no kwita ku mibereho myiza y’abaturage ari ibintu bisoreshwa, ikibazo kibaho ngo ni uko nk’abatumiza ibikoresho bigenewe ibyo batabasha kugaragaza ko koko aricyo bigenewe.

Ati “Buriya divayi, yinjira muri gasutamo iramutse yagaragajwe ko igiye gukoreshwa mu bikorwa bya misa gusa ,iyo yasonerwa imisoro. Ariko ikibazo gikomeye tugira ni uko biza udashobora kubitandukanya n’ibigiye mu buryo bw’ubucuruzi.

Indi mbogamizi iriho ngo ni uko hari ibikorwa abanyamadini bavuga ko bigamije inyungu z’abayoboke babo ariko mu by’ukuri bakorera inyungu zabo bwite.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imodoka zitwara abayobozi b’amadini zidasoreshwa ni izihe, cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi? Uwanditse ibi, azi ko ubu iyo Leta igusoneye umusoro ari yo iriha muri gasutamo amafaranga yawo mu mwanya w’uwari gusoreshwa? Nta bundi buryo bwemewe bwo gusonerwa bugihari. Ubu nk’umwaka ushize Leta yasohoye angahe irihira abasonewe? Cyeretse niba ari amaturo mushaka gusoresha, naho ibikorwa bibyara inyungu nta na kimwe itegeko risonera gusora ku madini.

  • N’ibiringiti byohererejwe CARITAS ngo bifashe abakene murabisoresha. Ikidasoreshwa ni iki?

  • Njye ndemeranya na leta ko amadini asora! Kuko abapasitori babigize business birabatunze bo n’imiryango yabo, usanga abana babo n’abagore basigaye bibera muri amerika. Wenda bajye bareba ibidasoreshwa kandi biroroshye kubimenya. Ibi byatuma amadini asigaye avuka nk’imegeri, kuko baba baziko amaturo yose bayashyira mi mifuka(bifu)byabo.

  • nonese kubona basoresha umushahara w’umukozi wa leta uhembwa 100.000 frw cyangwa ukorera prive, ariko ntibasoreshe umushahara wa pasitoro uhembwa 1.000.000 Frw no kurenga, ibyo ni akarengane.

Comments are closed.

en_USEnglish