U Rwanda rugiye kwakira amasigwanwa y’amagare mpuzamahanga 4 mu mezi 14
Ubusanzwe buri mwaka u Rwanda rutegura isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rimzwe rizenguruka intara zose, ‘Tour du Rwanda’. Ariko kuva mu Ugushyingo 2017 kugera muri Gashyantare 2019 u Rwanda ruzakira amasiganwa ane mpuzamahanga, harimo na shampiyona ya Afurika.
Tour du Rwanda ni irushanwa rikomeye kurusha andi yose ategurwa mu mikino mu Rwanda. Uko umwaka ushize rikomeza kugenda ryiyongerera agaciro. Biteganyijwe ko muri 2019 rizaba ari isiganwa rikomeye kurusha andi yose muri Afurika kuko rizava ku kiciro cya 2.2 rikajya kuri 2.1, bishobora gutuma ryitabirwa n’amakipe akomeye ku isi.
Nyuma yo gutangaza inzira za Tour du Rwanda 2017, Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira amasiganwa mpuzamahanga ane mu mezi 14, ruhereye kuri Tour du Rwanda 2017 izaba mu Ugushyingo 2017.
Muri Gashyantare 2018 u Rwanda ruzakira shampiyona ya Afurika izitabirwa n’ibihangange by’abakinnyi b’abanya-Afurika bakina mu makipe akomeye ku isi. Igiye kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka umunani. 2010 yaherukaga yegukanywe n’umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot.
Nyuma y’amezi atandatu gusa u Rwanda ruzongera rwakire Tour du Rwanda izaba muri Kanama 2018. Naho muri Gashyantare 2019 habe Tour du Rwanda 2019 ya mbere iri ku rwego rwa 2.1, izaba ifite ingengo y’imari y’asaga miliyoni 700 frw.
Bayingana yabwiye abanyamakuru impamvu Tour du Rwanda izabamo impinduka mu mezi yakinwagamo mu myaka ibiri iri imbere agira ati:
“Turifuza ko Tour du Rwanda izimuka ikajya ikinwa muri Gashyantare. Hari impamvu nyinshi zirimo ikirere, gahunda z’umwaka w’imikino wa UCI, abaterankunga b’abacu n’izindi. Twahisemo ko izakinwa muri Gashyantare muri 2019 ubwo izaba yazamuye urwego. Byatumye dushyira iya 2018 muri Kanama kugira ngo itegerena cyane n’iya 2019 bikagorana kuyitegura.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibijyanye n’ingengo y’imari n’imyiteguro y’aya masiganwa bigenda neza cyane. Igisigaye ni uko igihe kigera abanyarwanda bakaryoherwa n’abasiganwa baterera imisozi n’ibibaya by’urwa Gasabo.
Tour du Rwanda eshatu ziheruka 2014, 2015 na 2016 zatwawe n’abanyarwanda Valens Ndayisenga watwaye ebyiri na Jean Bosco Nsengimana watwaye imwe.
Roben NGABO
UM– USEKE