Digiqole ad

Lesotho: Umugore wa Minisitiri w’Intebe yarashwe n’abantu arapfa

 Lesotho: Umugore wa Minisitiri w’Intebe yarashwe n’abantu arapfa

Thomas Thabane watowe nka Minisitiri w’Intebe atararahira umugore we yahise araswa

Umugore utari ukibana mu nzu imwe na Minisitiri w’Intebe, Thomas Thabane uheruka gutorwa muri Lesotho,  yarashwe mu ijoro ryakeye n’abantu habura iminsi ibiri gusa ngo umugabo we afate inshingano.

Thomas Thabane watowe nka Minisitiri w’Intebe atararahira umugore we yahise araswa

Lipolelo Thabane, w’imyaka 58 yari kumwe mu modoka n’undi mugore bagenda nibwo umuntu utaramenyekana yabarasheho nk’uko byatangajwe na Polisi.

Polisi yongeyeho ko impamvu zo kuraswa kw’aba bantu zitazwi ko hatangiye gukorwa iperereza.

Thomas Thabane na Lipolelo Thabane ntibari bakibana mu nzu imwe kuva mu 2012 ndetse batanze ikirego mu rukiko basaba gatanya ariko byari bitarakunda.

Uyu mugore yari yatsinze umugabo we mu rukiko mu bijyanye n’uko ari we wari kuzafatwa nk’Umugore wa Minisitiri w’Intebe (First Lady) aho kuba umugore muto wa Minisitiri w’Intebe, Liabiloe Thabane nk’uko ibiryo ntaramakuru Reuters bibitangaza.

Samonyane Ntsekele, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Minisitiri w’Intebe watowe, Thomas  Thabane, ryitwa All Basotho Convention party, yatangarije AFP ko Thabane yababajwe cyane no kuba umugore we yapfuye arashwe.

Ati “Buri wese yababajwe n’aya makuru.”

Amatora yabaye muri uku kwezi gutangira yarangiye Thomas Thabane atowe nka Minisitiri w’Intebe. Azarahizwa kuri uyu wa gatanu muri iki gihugu gisanzwe kiyoborwa n’Umwami.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish