Month: <span>June 2017</span>

CBA Group yamaze kugura Crane Bank Rwanda

Commercial Bank of Africa Limited (CBA) Group yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yaguze Crane Bank Rwanda n’imitungo yayoyose. Itangazo ryashyizweho umukono na Isaac Awuondo uyobora CBA Group, riragira riti “Commercial Bank of Africa Limited (CBA) inejejwe no gutangaza ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubugure/kugura 100 ku ijana Crane Bank Rwanda iyiguze na dfcu Bank […]Irambuye

Ikoranabuhanga mu cyaro cya Nyaruguru, hari abagezweho n’abakiri mu gicuku

Mu majyepfo mu karere ka Nyaruguru Umurenge wa Ngoma ahegereye u Burundi abaturage n’abanyeshuri baho biga mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze  9 years na 12 Years Basic Education hakorewe ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga, bamwe bagaragaza ko barigezeho bagasanga bari baracikanywe, abandi bo baracyari mu mwijima kuri ryo. Bitewe n’aho batuye hataragera ibikorwa remezo bihagije ikoranabuhanga […]Irambuye

Abimukira bari guhindura ubuzima bw’imiryango basize muri Africa kubera amafaranga

*Kuri uyu wa 16 Kamena ni umunsi mpuzamahanga wo Koherereza amafaranga imiryango (International Day of Family Remittances) *IFAD ivuga ko gahunda yo Koherereza imiryango amafaranga byahinduye ubuzima bwa benshi *U Rwanda ruri mu bihugu bifite igipimo cy’abimukira bohereza amafaranga iwabo kiri kuzamuka cyane Raporo nshya ya “International Fund for Agricultural Development (IFAD)” igaragaza ko mu […]Irambuye

Ahazaza ha DRCongo hari mu kaga gakomeye – Koffi Annan

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa ‘fondation’ ye kuri uyu wa kane, Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’abahoze ari abayobozi b’ibihugu icyenda bya Africa basabye ko muri Congo Kinshasa haba amatora bitarenze uyu mwaka nk’uko biteganywa mu masezerano yumvikanyweho n’impande zombi muri Congo. Bitabaye ibyo ngo Congo iri mu kaga. Mu […]Irambuye

Rwanda: Mu myaka 5 ngo byinshi byarahindutse mu buzima bw’abamugaye

Mu myaka itanu ishize Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yihaye intego zinyuranye zo guteza imbere imibereho myiza y’abamugaye, uyu munsi berekanye aho bageze, basanga hari ibyagezweho birimo cyane cyane guhabwa uburenganzira, kwamburwa amazina abasebya no gushyirirwaho ibyangomwa bibafasha kimwe n’abandi. Gusa ngo baracyafite imbogamizi nyinshi… Iyi nama yashyizweho mu 2010, mu 2012 ishyiraho ibyo yifuza kugeza […]Irambuye

Aimee Bluestone yatandukanye na Incredible Records

Muvunyi Aime uzwi nka Aimee Bluestone ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana zitandukanye nka RnB/Pop, Afrobeat n’izindi. Amakuru agera ku Umuseke ni uko yaba yamaze gutandukana na Icredible Records bakoranaga. Gutandukana na Incredible ngo ahanini byaba byaratewe nuko hari ibyo atumvikanyeho na Bagenzi Bernard uyobora Icredible ku masezerano y’imikoranire bagombaga kugirana. Bityo biza gutuma uyu […]Irambuye

Minisitiri yasanze abana bo mu kigo cy’impfubyi cya Rusayo bagomba

*Abana baho bavuga ko barya nijoro gusa  Rusizi – Kuri uyu wa kane Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari yasuye ikigo cy’imfubyi cya Rusayo abona ko abana bakirimo babayeho nabi avuga ko bagiye kubahavana mu gihe cya vuba kuko ubu hanariho Politiki yo kurerera abana mu miryango. Mu gihe hategurwa umunsi w’umwana w’umunyafrica wizihirizwa i […]Irambuye

Episode 133: Daddy umunezero uramusaze bituma abwira Sacha ijambo rikomeye

Twageze kuri Hotel Sacha atari yatuza neza, maze turazamuka hejuru ha handi bari baduhaye ibyumba twinjira mu cye ahita yirambika ku buriri ariruhutsa nkomeza kumwitegereza hashira akanya katari gato mpagaze ngiye kubona mbona arahindukiye arandeba. Sacha – “Ahwiiiii! Daddy! Uracyari hano?” Njyewe – “Ndacyahari Sacha! Watuje se basi?” Sacha yahise aturika mbona arasetse nibaza ikibaye […]Irambuye

Iranzi wari umaze amezi ane adahembwa aranyomoza Topoľčany imushinja imyitwarire

Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bari bamaze umwaka bakina muri muri Slovakia byatangajwe ko birukwanywe n’ikipe yabo MFK Topvar Topoľčany. Gusa ngo basezerewe mu buryo butemewe n’amategeko kuko barimo ibirarane by’imishahara y’amezi ane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 Kamane 2017 nibwo Abdelaziz Benaoudia uyobora MFK Topvar Topoľčany yabwiye Umuseke ko komite y’ikipe ayoboye […]Irambuye

en_USEnglish