Uyu munsi, ubwo yasozaga urugendo yagiriraga muri Zambia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma rwitwa ‘Universal Mining & Chemical Industries Ltd.’ruherereye mu mujyi wa Kafue mu Ntara ya Lusaka. Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusura uru ruganda, Perezida Kagame yavuzeko ari intambwe nziza kuba muri Zambia hari uruganda […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga 424, uw’umwuga umwe na ba noteri 12, abasaba kugira ubwitonzi n’ubushishozi mu karangiza imanza n’ibyemezo by’inkiko birinda kugwa mu mutego w’amarangamutima nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo. Minisitiri Busingye yabwiye aba bahesha b’inkiko biganjemo abatari ab’umwuga […]Irambuye
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafiri Esperance ubwo yasuraga ikigo gifasha urubyiruko n’abana bafite ubumuga cya “Centre des handicapés St François d’Assise” cyo mu karere ka Rusizi, Ababikira bagishinzwe bamusabye kubakorera ubuvugizi kuri Leta kugira ngo bunganirwe muri byinshi bakenera kugira ngo bitera kuri bariya bantu bafite ubumuga. Ikigo cy’abafite ubumuga cya “Centre des handicapés St […]Irambuye
Mu kigo cy’amashuri abanza kitwa Kirimon Primary School kiri mu gace ka Samburu na Laikipia, ku wa Mbere abanyeshuri binjiye mu kigo bafite inkoni n’imipanga bigaragambya bavuga ko barambiwe guhanwa n’abarimu b’abagore, barabadukira barabakubita. Abanyeshuri bamaze kugera mu kigo umwe muri bo yabasabye ko bakwinjira mu mashuri bagakubira abarimu b’abagore. Barabakubise, abarimu b’abagabo baje gutabara […]Irambuye
Update: Hari kuba Inama Njyanama yiga kweuga kwa Mayor Udahemuka. Mu mpamvu zivugwa ko zateye Mayor kwegura harimo kuba yaragongesheje imodoka y’akazi urupangu rwe “bivugwa ko yasinze”, imodoka y’akazi irangirika. Icyo gihe yarihanangirijwe, birarangira. Mayor kandi ngo yongeye kugonga imodoka y’undi muntu, Polisi imuhagaritse yanga guhagarara ahubwo arakomeza arijyendera. Hari amakuru avuga ko Mayor yari […]Irambuye
*Ibyangombwa byose yari abyujuje *Yari aherekejwe na nyina *Yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi nk’uko bisabwa n’itegeko Kimihurura – Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’amatora azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu. Diane yari […]Irambuye
Mu rwego rwo gufasha muri Munyarwanda wese ugejeje igihe cyo gutora kugira uburenganzira mu guhitamo Perezida wa Repubulika, Komisiyo y’igihugu yashyizeho ubundi buryo buzafasha n’abatabona badashobora gusoma inyandiko zabo zabugenewe zizwi nka ‘Braille’. Mu mateka y’amatora mu Rwanda abafite ubumuga, by’umwihariko ubwo Kutabona bagiye bahura n’ibibazo binyuranye bituma batabona uburenganzira bwabo bwo kwitorera abayobozi, nk’uko […]Irambuye
* Niwe muraperi ufite ibihembo {Awards} byinshi * Nta wundi muhanzi ufite album indwi {7} * Niwe wabanje kwegukana Guma Guma mu baraperi Ibyo byose biri mu bituma Riderman avuga ko umuraperi wese ukora injyana ya HipHop mu Rwanda yakabaye umufana we nta byo kwihagararaho. Ubusanzwe yitwa Gatsinzi Emery. Ariko mu muziki yiyise Riderman cyangwa […]Irambuye
*Umuyobozi w’aka kagari yari ahamaze iminsi ibiri gusa bahita bamwiba. Mu kagari ka Karambi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza abajura bitwikiriye ijoro bamennye ibiro by’akagari biba televiziyo y’akagari. Ubuyobozi bw’akagari ka Karambi burashinja umuzamu usanzwe urinda aho ko yaba yarabigizemo uruhare. Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Kamena nibwo abantu bataramenyekana bateye […]Irambuye
Raporo ya Banki y’isi ku hantu horohereza ubucuruzi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 56 n’uwa kabiri muri Africa (Doing Business 2017). Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yatangaje uyu munsi ko hashize igihe u Rwanda rukora amavugurura kubyo basabwe na Banki y’isi, intego ngo ni uko u Rwanda ruba mu bihugu 30 bya mbere […]Irambuye