Digiqole ad

Kenya: Ishuri ribanza ryafunzwe nyuma y’uko abanyeshuri bakubise abarimukazi

 Kenya: Ishuri ribanza ryafunzwe nyuma y’uko abanyeshuri bakubise abarimukazi

Ishuri ribanza muri Kenya ryabereyemo ibikorwa by’urugomo ku barimu baryo

Mu kigo cy’amashuri abanza kitwa Kirimon Primary School kiri mu gace ka Samburu na Laikipia, ku wa Mbere abanyeshuri binjiye mu kigo bafite inkoni n’imipanga bigaragambya bavuga ko barambiwe guhanwa n’abarimu b’abagore, barabadukira barabakubita.

Ishuri ribanza muri Kenya ryabereyemo ibikorwa by’urugomo ku barimu baryo

Abanyeshuri bamaze kugera mu kigo umwe muri bo yabasabye ko bakwinjira mu mashuri bagakubira abarimu b’abagore.

Barabakubise, abarimu b’abagabo baje gutabara na bo barakubitwa, abenshi barakomereka.

Abarimu bahisemo gusohoka mu kigo biruka, bajya kwihisha mu bihuru biri hafi y’ikigo banga gukomeza gukubitwa n’abanyeshuri biyise ‘Morans’.

Umukuru w’Ikigo washatse guhisha bamwe mu barimu byaramunaniye.

Umupolisi waje guhosha imirwano na we abanyeshuri bamuteye amabuye baramukoretsa. Amasomo yarahagaze kandi abanyeshuri 700 barasezerewe barataha ikigo cy’ishuri ubu kirafunze.

Nyuma y’ibi byose, ubuyobozi bw’agace ikigo cyubatsemo n’ubw’ikigo bakoze inama idasanzwe ngo barebe icyakorwa n’icyateye abana gukubita abarimu babo.

Iyi ibaye inshuro ya gatatu muri kiriya kigo habaye ibintu nka biriya kuko byabaye muri 2010 na 2013.

Umwe mu barimu utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye The Nation ko ibi bibaye ku nshuro ya gatatu ariko ubu ngo nibwo ibintu byari bikomeye, kuko ngo abanyeshuri baje bitwaje inkota, inkoni n’ibindi byuma ngo hari umwarimu w’umugore bakomerekeje akaboko no ku gahanga.

Ishuri ribanza rya Kirimon rifite abanyeshuri 756 bigishwa n’abarimu 13.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish