Digiqole ad

Asoza uruzinduko rwe muri Zambia, P.Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

 Asoza uruzinduko rwe muri Zambia, P.Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Ni uruganda rukora ibyuma ruri i Lusaka

Uyu munsi, ubwo yasozaga urugendo yagiriraga muri Zambia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma rwitwa ‘Universal Mining & Chemical Industries Ltd.’ruherereye mu mujyi wa Kafue mu Ntara ya Lusaka.

Uruganda Perezida Kagame yasuye none
Uruganda Perezida Kagame yasuye none

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusura uru ruganda, Perezida Kagame yavuzeko ari intambwe nziza kuba muri Zambia hari uruganda rukora ibyuma, kuko bifasha mu kuzuza uruhererekane rw’ibyo inganda zikenera bityo ubukungu bugatera imbere.

Yagize ati “Iyi ni intambwe nziza yafashwe mu gukora ibyuma bikenerwa cyane mu nganda zacu. Uru ruganda ni ngombwa mu guteza imbere inganda mu bukungu bwa Zambia, ubw’u Rwanda ndetse n’ubw’Afurika muri rusange.”

Uru ruganda ‘Universal Mining & Chemical Industries Ltd.’ ruzwi cyane ku izina rya Kafue Steel Plant rwatangiye gukora muw’2006.

Mu ntangiriro, ibikoresho byose byatumizwaga muri Afurika y’Epfo. Ubu, ibyinshi bikorerwa imbere mu gihugu.

Uru ruganda rufite intego yo guhaza isoko rya Zambia ndetse n’akarere ka Afurika y’Amajyepfo aho rufite intego yo gutunganya toni ibihumbi 200 z’ibyuma ku mwaka.

Rushongesha ibyuma bishaje rukabikoramo bishya kandi ni rumwe mu zikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu guhangana n’ingaruka zaterwa n’imyuka iruturukamo ishobora kwangiza ikirere.

Ni uruganda rukora ibyuma ruri i Lusaka
Ni uruganda rukora ibyuma ruri i Lusaka
Zimwe muri fer a beton zikorwa n'uru ruganda
Zimwe muri fer a beton zikorwa n’uru ruganda
Rukoresha ikoranabuhanga rituma rugabanya ibyuka bihumanya ikirere
Rukoresha ikoranabuhanga rituma rugabanya ibyuka bihumanya ikirere
Perezida Kagame ku kibuga cy'indege asezera ku bayobozi muri Zambia
Perezida Kagame ku kibuga cy’indege asezera ku bayobozi muri Zambia

Asezera kuri mugenzi we Edgar Lungu
Asezera kuri mugenzi we Edgar Lungu

***********

en_USEnglish