Digiqole ad

Abatabona nabo noneho bazatora Perezida wa Repubulika mu ibanga risesuye

 Abatabona nabo noneho bazatora Perezida wa Repubulika mu ibanga risesuye

Dr Donatille Kanimba(hagati) n’abandi barimo Umunyamakuru Leonidas Ndayisaba (imbere) warangije itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza bavuga ko abatabona nabo bashoboye gukora neza ibyo bigiye

Mu rwego rwo gufasha muri Munyarwanda wese ugejeje igihe cyo gutora kugira uburenganzira mu guhitamo Perezida wa Repubulika, Komisiyo y’igihugu yashyizeho ubundi buryo buzafasha n’abatabona badashobora gusoma inyandiko zabo zabugenewe zizwi nka ‘Braille’.

Dr Donatille Kanimba(hagati) n'abandi barimo Leonidas Ndayisaba (imbere) warangije itangazamakuru n'itumanaho muri Kaminuza bavuga ko abatabona nabo bashoboye gukora neza ibyo bigiye
Umuyobozi w’ihuriro ry’abatabona mu Rwanda Dr Donatille Kanimba (hagati) n’abandi barimo Umunyamakuru Leonidas Ndayisaba (imbere) nawe utabona.

Mu mateka y’amatora mu Rwanda abafite ubumuga, by’umwihariko ubwo Kutabona bagiye bahura n’ibibazo binyuranye bituma batabona uburenganzira bwabo bwo kwitorera abayobozi, nk’uko banyiri ubwite babyivugira.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03/04 Kanama, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irizeza ko iri gukora ibishoboka byose ngo buri Munyarwanda wese wemerewe gutora atavutswa uburenganzira bwe n’ubumuga afite.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatubwiye ko abafite ubumuga bwo kutagenda bazaborohereza uko batora.

Ati “Twirinda ahantu hari imisozi cyangwa gushyira ibiro by’amatora muri Etage (inzu ndende-Igorofa), iby’abatagenda byo nta kibazo.”

Munyaneza avuga ko ubu ikibazo gikomeye bagifite kufite ubumuga bukomatanije nk’abatavuga ntibanumve.

Ati “Iby’abo rero batumva, batavuga natwe ni ikibazo, ubu turiho tubyigaho, bakenera abantu b’amarenga kandi abazi ayo marenga ni bacyeya cyane, no kubabona biragoranye mu gihugu hose,…ntituzi n’aho bari, biragoranye.”

Ku rundi ruhande, Komisiyo yazanye ubundi buryo bwa kabiri buzafasha abatabona ubundi basabwa kujya gutora bitwaje umwana utarengeje imyaka 14 uribubafashe gutora.

Donatilla Kanimba, uyobora ihuriro ry’Abatabona mu Rwanda yabwiye UM– USEKE ko ashima ko Leta y’u Rwanda kuba yarumvise ibyo ngo bari bamaze igihe kinini basaba ikabateganyiriza nabo bashobora gutora kandi mu bwisanzure.

Ati “Tubivuze ko natwe tugomba gutora, batwemereye ko twajya tujyana umuntu udufasha gutora,…waba ugiye nta mwana muri kumwe bakareba umwana baguha. Ubwo rero tukavuga tuti iyo wafashijwe n’umuntu ubwo ntuba watoreye mu ibanga.”

Kanimba avuga ko kugeza ubu igihe cyose cy’amatora bahuraga n’icyo kibazo cyo kutabasha gutora mu ibanga kandi ubusanzwe gutora ari ibanga.

Ati “Ariko noneho twaraganiriye tugaragaza igikoresho bashobora gukoresha, cyafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kwitorera cyangwa kwifasha gutora bitagombye ko bamufasha.

Ni agakoresho (agasanduku) bashyiramo rwa rupapuro, gafite utudirishya tungana n’abakandida, umuntu gusa akaba ashobora kukwereka ngo kuri aka kadirishya ni kanaka, kuri aka ni kanaka, ubundi ufata cya gikoresho n’urupapuro rwawe ukagenda ukarurambikamo ugakora kuri Wino, ugashyira igikumwe mu kandirishya kariho uwo ushaka gutora, ukitorera.”

Kanimba avuga ko aya ari amahirwe bahawe azafasha abatabona bize bashobora gusoma inyandiko zabo zihariye za ‘Braille’ n’abatarize badashobora kuzisoma.

Ati “Abatabona bagiye kugira amahirwe yo gutora nta mpungenge, icyo dusaba Leta gusa ni uko bahugura neza ba bakorerabushake bazaba bari ku Biro by’itora ku buryo bwo gukoresha ako gasanduku tuzaba dukoresha. N’abatabona batize kariya gakoresho kazaborohereza kuko n’abatazi gusoma ‘Braille’ bashobora kubara twa tudirishya.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora yemera ko utu dusanduku tuzakoreshwa n’abatabona kandi ngo biteguye kugeza utu dusanduku ahazaba hari ibiro by’itora hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza ati “N’ubu twarabitangiye rwose, twatangiye kubitegura, ibyo nta kibazo kirimo rwose biranoroshye, ni ibintu bitagera no ku 2 500, ni ibintu byoroshye cyane.”

Mu 2012, mu Rwanda habarurwaga abafite ubumuga bwo kutabona bari hejuru y’imyaka itanu (5) bagera 57 213.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko banyamakuru mwagiye mureka kundwaza koko urumva ikinyarwanda muba mwishe ngo abafite ubumuga bwo kutabona bazatora mwibanga risesuye koko? Sibyo?

  • N’ababona ntibazatora mu ibanga nkaswe abafite ubunuga bwo kutabona.

Comments are closed.

en_USEnglish