Month: <span>June 2017</span>

Indagu kuri batatu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

Hasigaye igitaramo kimwe cya FINAL kizatangirwamo igihembo nyamukuru ku muhanzi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7. Dream Boys, Christopher na Bulldogg barahabwa amahirwe. Guhera ku gitaramo cya mbere cy’ i Huye, aya mazina niyo yagiye agarukwaho cyane n’abanyamakuru bakurikiranye ibitaramo by’iri rushanwa. Nubwo bahurizaga kuri ayo mazina, abo bahanzi nabo hari ibyo bagiye […]Irambuye

Police FC yategeye ibuhumbi 300 buri mukinnyi nibasezerera Rayon

Kuri uyu wa gatatu hateganyijwe imikino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Police FC irasura Rayon Sports ishaka kuyitsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kuko yatsindiwe mu rugo 2-0 mu mukino ubanza. Amakuru atugeraho aremeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 frw buri mukinnyi. Kuri stade Regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu […]Irambuye

Volleyball: 18 bitegura ZONE 5 izabera mu Rwanda batangajwe

CAVB yemeje ko irushanwa rya Volleyball rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu rizabera mu Rwanda gusa amatariki ntabwo aramenyekana. Gusa ntibibuza ikipe y’igihugu gukomeza imyiteguro. Iyi kipe isigaranye abakinnyi 18 bakomeza umwiherero. Kuva tariki 14 Gicurasi kugera ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball iri mu mwiherero. Batangiye ari 27 none umutoza wayo umunya-Kenya […]Irambuye

Gatsata: Yaje kwiba igitoki agifashe aheraho arara ahagaze

Gasabo – Mu mudugudu wa Rubonobono Akagari ka Nyamabuye Umurenge wa Gatsata umusore yaraye agiye kwiba igitoki mu murima w’umuturage witwa Akingeneye agifasheho aheraho kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Ni inkuru yatangaje abantu bo muri aka gace n’abandi bayimenye. Ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bahageze ngo bakurikirane ibi bintu bidasanzwe. Guhera ahagana saa kumi […]Irambuye

Iyo utatse inyemezabwishyu yemewe uba uhomba unahombya abandi

Imisoro nibwo buryo bwizewe igihugu gishingiraho cyubaka amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa rusange by’ingirakamaro kuri benshi. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kigaragaza ko mu misoro inyuranye gikusanya umusoro ku nyongeragaciro utangwa n’umuguzi wa nyuma ariwo musoro mwinshi cyakira. Kutawutanga ni ukwihombya no guhombya abandi. Nta wishimira kugenda mu muhanda mubi, kubura servisi runaka ku bitaro cyangwa […]Irambuye

Episode 138: Jojo umugambi we uramupfubanye, anyomozwa na Brown

Nabaye nkibona Jojo wari wicaye aho ku kabaraza ndikanga, maze Mama aza yihuta ahagarara iruhande rwanjye, Mama-“Daddy! Dore erega ni Jojo! Ntabwo ndi kumva neza ikimuzanye, nakubwire nawe wumve! Ahwiii! Ibi ni ibiki koko mwo kabyara mwe!” Njyewe-“Jojo! Bite se?” Jojo-“Ni byiza!” Mama-“Umva ngo ni byiza yewe! Gira uti ni n’amahane akuzanye ureke kubeshya, ngaho […]Irambuye

Karongi: mu bibazo by’impunzi z’i Kiziba harimo na Perezida Trump

*Kiziba niyo nkambi ifite uburezi kuva ku ncuke kurera muri Kaminuza Uyu wa 20 Kamena ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi, mu Rwanda wizihirijwe mu nkambi ya Kiziba i Karongi aho abari muri iyi nkambi bagaragaje ibibazo bafite by’ubucucike, ibyangombwa ndetse ngo na Politiki ya Perezida Trump ubu yabakumiriye kujya kuba muri USA. Minisitiri Mukantabana yavuze ko […]Irambuye

UPDATED: Abarashe abantu mu Bugarama ntibarafatwa. Bishe umugore umwe

Rusizi – Muri iri joro, mu murenge wa Bugarama Akagari ka Ryankana mu mudugudu wa Gihigano abantu bataramenyekana bitwaje intwaro binjiye mu kabari barasa abo basanzemo maze baracika. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kugeza ubu umuntu umwe ariwe waguye muri ubu bwicanyi abandi umunani bagakomereka. Iperereza riri gushakisha abakoze iki gikorwa. Deo Habyarimana […]Irambuye

Minisiteri y’Uburezi yiteguye guhana abakoze amakosa mu mishinga yo kubaka

*Ngo MINEDIC yemeye amakosa, ngo iri gukora isesengura ngo harebwe uruhare buri wese afite abiryozwe. Kuri uyu wa kabiri Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabwiye Inteko rusange y’Abadepite ko yemera amakosa yabaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe yashowemo amafaranga ya Leta cyangwa ay’impano byatumye haba igihombo no kudindira kwayo ariko ngo […]Irambuye

en_USEnglish