Month: <span>June 2017</span>

Urugomero rwa Rwaza I rugiye kubakwa rutange MW2,6

*Nirwuzura ingo ibihumbi 100 zizabona amashanyarazi Musanze  – Uyu munsi, Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo ari kumwe na ba Ambasaderi wa USA n’Ubudage mu Rwanda bashyize ibuye fatizo ahagiye gutangira imirimo yo kubaka urugomero rwa Rwaza I ruzatanga amashanyarazi anganga na MegaWatt 2,6. Abatuye hafi y’aho ruzubakwa bavuze ko ari igikorwa kizabafasha guhindura imibereho, by’umwihariko […]Irambuye

Kwambara ukikwiza bivuze iki ku Basilamu?

Kwambara ukikwiza ni umwe mu mico iranga idini rya Islam, aho usanga umugabo n’umugore bose bambara amakanzu maremare agera ku birenge, dore ko ngo biri no mu mategeko agenga idini rya Islam. Mu mahame agenga idini rya Islam , bafata umugore n’umukobwa nk’abantu bafite uburanga budakwiye kubonwa na buri wese kereka uwo bashakanye, bakemeza ko […]Irambuye

Umurimo w’Urubyiruko ngo niwo uzageza Africa ku cyerekezo 2063

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateraniye Inama Nyafrica ku murimo ubu iri kuba ku nshuro ya gatandatu, iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center yatangijwe uyu munsi na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wavuze ko Africa icyeneye cyane kunoza serivisi mu mirimo iyikorerwamo by’umwihariko ko umurimo w’urubyiruko ariwo uzageza Africa ku ntego z’icyerekezo 2063. […]Irambuye

Mwitende uregwa kwishyuza ay’ikirenga Leta, MINAGRI yamwishyuye miliyoni 339 kandi

*Abamwunganira bavuga ko MINAGRI imurega itazi ingano y’amafaranga imwishyuza *Intumwa ya Leta ntyumva uko Mwitende yishyuwe “miliyoni 322” z’ikirenga *Umucuruzi Nkubiri Alfred ngo ni we wareze Mwitende kwiba Leta * Mwitende yabyise “ishyari n’ubugambanyi” * Ngo hari gukorwa iperereza bareba niba nta bafatanyacyaha muri MINAGRI Kuri uyu wa gatatu, Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyemari […]Irambuye

KwitaIzina 2017: Abavutse kuwa 04/07 mufite amahirwe yo gusura ingagi

*Ubu ntihazitwa abana b’ingagi gusa…Harimo 4 nkuru zifuje kuba mu Rwanda nazo zizitwa, *U Rwanda rwashimiwe kuzamura ibiciro…Ngo Abanyarwanda bahange amaso Poromosiyo, *Mu myaka 12 ishize, miliyari 2.8 Frw zashyizwe mu kuzamura abaturiye pariki. Ni igikorwa kiba rimwe mu mwaka kikitabirwa n’amahanga, kigaragaza isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ni Ukwita Izina ingagi bigiye kuba ku nshuro […]Irambuye

Hagati y’imyaka 200 na 500 nta buzima buzaba bukiri ku

*Avuga ko ubonye uko isi iri kwangirika uri umuhanga wakuka umutima Prof Stephen Hawking ni umwarimu w’ubugenge wigisha muri Cambridge University afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu kumenya “phyisque theorique” yemeza ko kubera kwangirika kw’ikirere ibinyabuzima byo ku Isi bigenda bicika kuburyo mu myaka iri hagati ya 200 na 500 isi izaba itakibasha guturwaho […]Irambuye

Muhanga: Umwana ufite ikibazo cy’amara yasohotse akeneye ubufasha

Icyitonderwa: Amafoto y’uyu mwana ari mu nkuru ateye ubwoba  *Ngo yirukanywe muri CHUK atavuwe kubera kubura ibihumbi 114 *Umuyobozi wa CHUK akavuga ko atabimenye *Dr Theobald yizeje ko agiye kumufasha kandi azakira. Muhanga – MUKABAZIGA Emeritha, Nyina w’umwana ufite uburwayi busanzwe bw’amara yasohotse hanze yabwiye Umuseke ko yagerageje kuvuza ariko aho bigeze akeneye ubufasha kuko ubushobozi […]Irambuye

Miss Colombe yitabiriye {Big Hair World} i Paris

Akiwacu Colombe nyampinga w’u Rwanda 2014 yitabiriye ibirori bihuza abanyamideli baturuka hirya no hino ku isi bamamaza umusatsi mwinshi { Big Hair World}. Miss Colombe yagaragaye muri ibyo birori yambaye umwenda ugaragaza imiterere ye. Ibintu byongeye kugarukwaho n’abantu benshi bavuga ko nk’Umunyarwandakazi atari akwiye kwambara atyo. Uyu mukobwa ntiyigeze akangwa n’amagambo abantu bamuvuzeho ubwo yitabiraga […]Irambuye

Abacururiza mu isoko rikuru rya Gisenyi ntibishimiye izamurwa ry’umusanzu w’isuku

Abacururiza imboga, imbuto, ifu n’ibindi bicuruzwa binyuranye mu gice kidasakaye cy’isoko rikuru rya Gisenyi ntibishimiye gahunda yo kuzamura umusanzu w’isuku ngo ugiye kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu ukagera ku bihumbi 10 ku kwezi. Aba bacuruzi basa n’abatazi gutandukanya imisoro ya Leta isanzwe n’Umusanzu w’isuku bita ‘Umusoro wa Rwiyemezamirimo’ babwiye Umuseke bazi neza akamaro […]Irambuye

BREAKING: Yanga Africans yasezeye Haruna Niyonzima ku mugaragaro

Bidasubirwaho Haruna Niyonzima yananiranywe na Yanga Africans yo muri Tanzania yakiniye imyaka itandatu ishize. Umunyamabanga w’iyi kipe yatangaje ko abakunzi bose ba Yanga bamwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe azakinira umwaka utaha. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kamena 2017 nibwo itangazo ryatunguye benshi ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Yanga Africans ryemeza ko […]Irambuye

en_USEnglish