Digiqole ad

Min. Busingye arasaba Abahesha b’inkiko kutagendera ku marangamutima

 Min. Busingye arasaba Abahesha b’inkiko kutagendera ku marangamutima

Min. Busingye yasabye aba bahesha b’Inkiko barahiye uyu munsi kutavanga akazi kabo n’amarangamutima

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga 424, uw’umwuga umwe na ba noteri 12, abasaba kugira ubwitonzi n’ubushishozi mu karangiza imanza n’ibyemezo by’inkiko birinda kugwa mu mutego w’amarangamutima nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo.

Min. Busingye yasabye aba bahesha b'Inkiko barahiye uyu munsi kutavanga akazi kabo n'amarangamutima
Min. Busingye yasabye aba bahesha b’Inkiko barahiye uyu munsi kutavanga akazi kabo n’amarangamutima

Minisitiri Busingye yabwiye aba bahesha b’inkiko biganjemo abatari ab’umwuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko bityo ko akazi bazakora batagomba kubusanya n’uyu murongo.

Yababwiye ko bagomba gutanga serivisi zinoze kandi zihuse kuko ubutabera butinze buba bwamaze gutakaza ireme ryabwo.

Ati “Icyo murahiriye uyu munsi ntabwo ari umuhango mukarahira gusa, ntabwo ari ukuza i Kigali mukarahira mugasubira inyuma (….) ni ukuvuga ngo mu Kagali, mu murenge, mu Karere ukorera hari ibibazo ubu nonaha urahiriye birahava ntabwo biri buhagume. Ndagira ngo icyo kintu tucyumvikaneho uburemere bwacyo.

Abaturage barazamuka bakarinda bagera ku Karere, bagera I Kigali nta kindi ni uko ari urubanza rutarangijwe.”

Min. Busingye wakomeje kubahanura ko bagomba kurangwa n’imikorere inoze, yavuze ko umuturage abona ubutabera bwuzuye igihe arangirijwe urubanza.

Ati “Hari bagenzi bacu bari muri iyi mirimo murahiriye uyu murimo bawukoze nabi, uyu munsi biba ngombwa ko harahira abandi.

Mureke dukore ku buryo bitazongera, twese turahirira guha Umunyarwanda umurimo mwiza, unoze umurimo tutagomba kumwaka ikiguzi,  ibyo turahiriye tugomba kubikora nk’uko amategeko abidusaba.”

Iyi ntumwa nkuru ya Leta yasabye aba bahesha b’inkiko gufasha Leta kugera ku ntego zo kurwa u Rwanda rugomba kuba igihugu kigendera ku mategeko.

Yanagarutse ku bibazo byagiye bigaragara kuri bamwe mu bahesha b’inkiko bagiye barangiza imanza badakurikije amategeko, yasabye aba barahiye uyu munsi kutazagwa muri uyu mutego.

Ati “ Murasabwa kugira ubwitonzi, kugira ubushishozi, mukarangiza imanza n’ibyemezo by’inkiko mwirinda kugwa mu mutego w’amarangamutima.

Abahesha b’inkiko b’umwuga bamaze kurenga 400 mu gihe abatari ab’umwuga bagera kuri 2 627 barimo abanyamabanga shingwabikorwa b’imirenge, ab’utugari n’ab’uturere.

Abanyamabanga nshingabikorwa b'utugari n'abahesha b'inkiko barahiriye umurimo wo kurangiza imanza
Abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari n’abahesha b’inkiko barahiriye umurimo wo kurangiza imanza
Basabwe kurangwa n'ubushishozi
Basabwe kurangwa n’ubushishozi
Bose basaga 430
Bose basaga 430
Min. Busingye yakiriye indahiro zabo
Min. Busingye yakiriye indahiro zabo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish