Digiqole ad

Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye

 Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye

Aimable UDAHEMUKA Mayor wayoboraga akarere ka Kamonyi

Update: Hari kuba Inama Njyanama yiga kweuga kwa Mayor Udahemuka.

Mu mpamvu zivugwa ko zateye Mayor kwegura harimo kuba yaragongesheje imodoka y’akazi urupangu rwe “bivugwa ko yasinze”, imodoka y’akazi irangirika. Icyo gihe yarihanangirijwe, birarangira.

Mayor kandi ngo yongeye kugonga imodoka y’undi muntu,  Polisi imuhagaritse yanga guhagarara ahubwo arakomeza arijyendera.

Hari amakuru avuga ko  Mayor yari mu gakundi k’abantu bitwa “Aba-Copains” banywera i Runda bagasinda.

Amakuru yizewe Umuseke ufite ni uko Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yaba yeguye ku mirimo ye, Inama Njyanama y’Akarere ikaba iterana ngo isuzume kwemeza uko kwegura kwe.

Aimable UDAHEMUKA Mayor wayoboraga akarere ka Kamonyi

Umuseke wavuganye n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mme Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko ibaruwa yo kwegura kwa Mayor atarayibona kuko yagiye mu karere ka Nyaruguru mu kazi.

Ati “Nanjye nabyumvise ariko ibaruwa yo kwegura kwe sindayibona.”

Umuseke wagerageje kuvugana na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel ariko telefoni ye ntiyari ku murongo.

Visi Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Mme Nyirinyange Odette yatangarije Umuseke ko ayo makuru na we yayumvise ayabwiwe n’abantu kuko yari yibereye mu kazi ke bisanzwe.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu karere ka Muhanga, yavuganye n’umwe mu bakozi b’Akarere ka Kamonyi amubwira ko Mayor Udahemuka yeguye ariko ntiyagira ikindi arenzaho.

Ubwo Umuseke wahamagaraga nomero ya telefoni ya Mayor Udahemuka, twitabwe n’undi muntu avuga ko bari mu nama muri Lemigo, ku buryo inama nirangira amubwira ko twamushatse.

Amakuru agera ku Umuseke ni ay’uko habaye inama yo kwemera uko kwegura kwa Mayor UDAHEMUKA Aimable.

Ba Mayor b’Uturere batowe muri Gashyantare 2016 nyuma y’aho abo basimbuye bari barangije manda zabo.

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Iriya modoka iri ku ifoto niyo yamweguje?

    • Hahahahahaaaaaaaaaaaa
      (Umenya usanzwe ugira urwenya)

      • Umuntu uzavumbura ijambo “Kweguzwa” muri English cyangwa French nzemera ko ari umuhanga.

        • Mu gifaransa: Démissionner de soi-même, indépendamment de la Kalachnikov dont le canon n’a jamais été pointé vers vous. Non mais sans blagues!!

    • aba copains nabana beza turabakunda

  • Iriya modoka iri ku ifoto niyo yamweguje?.

  • Nagende!!!! Ubwo Gitifu we aramwirengeje!!! Na Nyaruguru nagende ntacyo amaze kweli kweli!!!!!

  • Nyamara barebe neza, akari muri za nyobozi kudahuza bamwe bakirenza abandi nubusambo nitekinika bibarimo ntakindi/ Rwose amajyepfo ntiyarakwiye kuyoborwa numugore, yarafite umuhanga akabihoshahosha none nimundorere kweli!!! Dore nahandi Nyaruguru biracika, imitima bamwe yavuye mugitereko kubera kubona akarengane, ibitutsi nike nwabo bikarimo!!!

    • None se Kano ubwo ibobazo uvuga biraterwa n’umuyobozi w’Intara w’Umugore cyangwa biraturuka ahandi? Iyo myumvire yawe ntijyanye n’igihe na busa. Sinumva ukuntu uturere tubamo ibibazo aho kunenga abatuyobora ukabyegeka ku kuba uyobora intara ari umugore!!!

      • Nunze mu ryawe kandi Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ni umudamu dukunda acisha make kdi agatega amatwi abamugana, aritanga cyane yita kuri buri kibazo cyose agakurikirana ngo yimenyere ubwe ko cyacyemutse! Ikindi kdi yatangiye imirimo yo kuyobora intara asanga abo bose bo muri za Nyobozi z’Uturere baragezemo! Sinumva rero aho Governor yahurira n’Ubuswa bwa Nyobozi z’uturere! Rwose ntakwiye kwegekwaho ayo makosa!

  • Meyawa kamonyi ntiyitabiraga inama njyanama, yari afite imikorere n’imyitwarire mibi. yagiriwe inama biranga-KARURANGA EMANUEL COUNC PRESID amaze kubivuga kuri radio rwanda

  • Umuntu yibaza impamvu atigeze agezwa imbere yubutabera.

  • Ariko abayobozi nkaba batuzanira bakabadutura hejuru ubundi babatoragura he? Ejobundi tuzajya tunasaba imyirondoro yabo naho bavukiye bakuriye.

  • Isi ntisakaye! Byose ni conflit d’interet, ubutindi n’amashyari.

  • Nambaje muri Ngoma se we ki? Bazcukumbure; Gutuka abanyamakuru buriya abandi bo abarebera izuba?

  • Naze ahatane n’abandi banyarwanda kwisoko ry’umurimo
    Ashyire hasi ubutoni

  • KO NDEBA ISINDWE RIMEZE NABI MURI KAMONYI, WAGIRANGO HARI BASHINZWE KUYOBORO MURI RUYENZI BAMWE BABIGIZE INTEGO. MURI NYABITARE(Vestine Reverien… ) BUREAU YABO IBA MU KABARI(musenyeri) Niba mbesya ubu muzamuke murebe.

  • Igitsure cy’ugenda muri iriya modoka imuri inyuma nicyo cyamweguje. Ashobora kuba yariroshye muri politique nta maturity iha gije aragira( Ndavuga political maturity). Ngo uciye mu ishyamba atazi aca inkoni atazi.Ariko rero niba ibyo by’ubusinzi ari byo ahubwo baramutindiye. Nta muyobozi ukwiye gutegekwa n’umusemburo. Kera baravugaga ngo ” Uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo”. Ubu uyu we yayikuye mu icupa cyangwa mu kirahure none imukuye mu ntebe y’icyubahiro.

  • Ubusinzi bw’uyu mugabo no guhuzagurika ntawe utabzi kuva kera! inzego zibishinzwe zijya zibanza zibigeho kuko imyifatire iranga umuyobozi hari abatayikozwa na gato.

    • Aha, uyu munsi niwe ejo ni wowe sha. Mureke kumuvugiraho neza. Isi ntisakaye bavandi!!!!!!!!!!!!!!

      Ntabwo ari njyewe bambitse ubusa gusa, ahubwo babwambitse Abanyarwandakazi bose, nubwo bicecekeye”

      • ni umusinzi peee, nanjye twahuriye ku gisozi kuri FAWE ahitwa kuri mutzing yamenetse akambakamba

  • Ubu se wowe uronda wibaza byinshi ntureba ibyo bikote yambaye uko bimeze; umuntu w’umutegetsi yambara ibikote biteyemo ibiremo nka bimwe bya Senderi cg JayPolly.

    • Bishatse kuvugako Senderi na JayPolly ari urugero rwiza rw’abambara ibikote bihomye ibiremi!!!!!!!!!!!!!!Ahaaaaaaa! Urandangije noneho.

  • Aha, uyu munsi niwe ejo ni wowe sha. Mureke kumuvugiraho neza. Isi ntisakaye bavandi!!!!!!!!!!!!!!

  • To all, yababwiyeko nimugera aho bamuvuga muzavuga make kuko nimugenda namwe bazabasigaraho kuki mutumva? Kdi bakavuga ngo ubura so ntubura sobuja. Haruwibajije ngo bazajya bababaza aho baturutse? Aimable ndizerako CV ye wowe utanafite icyakabiri cyayo ngaho tuza. Yabahaye rugali mubarwe rugarama. Ntabwo arinjiji yasoma ma. Good luck bro. Umuntu numuntu na yesu yaravuze ngo utabikora azamutere ibuye. Namwe mwisuzume ururimi n’inyama yigenga koko.

  • Aimable icyo Muziho nuko yari umugabo ukunda gusabana n’a Bantu bose! Aga kunda inshuti ze! Na ho Ibya akazi, siwe wa mbere we guye sinawe wa nyuma !

  • Jye na musanze mu kazi mbona afite gahunda n’icyerekezo. Bibaye iby’inzoga byo yaba yibereye uw’ukuri nta muyobozi wo gutegekwa na alcohol. Ahubwo n’abandi bafite ikibazo nk’iki bajye bibwiriza gitwari. Ahubwo ikibazo cyo gukunda alcohol nk’uburwayi hari Aho bivurirwa mu Rwanda cg ni ukwipfira.

Comments are closed.

en_USEnglish