Digiqole ad

Rusizi: Ikigo cyita ku bana n’urubyiruko bafite ubumuga kirasaba Leta ubwunganizi

 Rusizi: Ikigo cyita ku bana n’urubyiruko bafite ubumuga kirasaba Leta ubwunganizi

Umubikira Scholastica Uwizeramariya uyobora iki kigo.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafiri Esperance ubwo yasuraga ikigo gifasha urubyiruko n’abana bafite ubumuga cya “Centre des handicapés St François d’Assise” cyo mu karere ka Rusizi, Ababikira bagishinzwe bamusabye kubakorera ubuvugizi kuri Leta kugira ngo bunganirwe muri byinshi bakenera kugira ngo bitera kuri bariya bantu bafite ubumuga.

Aba bana bafite ubumuga bw'uruhu bahawe Amataratara bavuga ko noneho babona neza ngo bizabafasha mu kwiga.
Aba bana bafite ubumuga bw’uruhu bahawe Amataratara bavuga ko noneho babona neza ngo bizabafasha mu kwiga.

Ikigo cy’abafite ubumuga cya “Centre des handicapés St François d’Assise” gifasha abana n’urubyiruko rufite ubumuga mu buryo butandukanye.

Iki kigo cyakira abana bavukanye ubumuga kikabavura, abo kidashoboye kuvura kikabavuza, kikabakurikirana, kikabajyana mu ishuri ndetse kikabaha n’ibindi byose bakenera nk’abana bafite ubumuga.

Ku ruhande rw’urubyiruko, iki kigo cyigisha urubyiruko rufite ubumuga imyuga itandukanye irimo ubudozi no gukora inkweto, n’abashoboye gukomeza amashuri asanzwe bakabarihira.

Gusa, Umuyobozi w’iki kigo cya “Centre des handicapés St François d’Assise” Umubikira Scholastica Uwizeramariya avuga ko bagifite imbogamizi zitandukanye, asaba ko bakunganirwa.

Mu mbogamizi Uwizeramariya yagaragarije Minisitiri, harimo inyubako nto zituma batakira abana benshi; Imbogamizi y’imodoka itwara abana kwa muganga ku baba bakeneye ubuvuzi bo badashobora gutanga dore ko ngo imodoka zisanzwe zitwara abagenzi hari ubwo izisanzwe zanga kubatwara; Ibura ry’insimburangingo; Imbogamizi y’ubushobozi bucye butuma badaha ibikoresho abo baba bigishije imyuga bose; Ndetse n’ibura ry’amazi.

Umubikira Uwizeramariya kandi avuga ko kuva hashyirwaho uburyo bushya bwo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) mu miryango akomokamo cyangwa umurera, ngo byababereye imbogamizi ikomeye kuko babura uko bishyurira abana baba bafasha.

Agira ati “Ibibazo by’ubukene bw’ababyeyi ntabwo byemerera ababyeyi gutanga ubwisungane mu kwivuza, akenshi abana baba ari benshi kandi ari umukene, none mu kubavuza byatubereye imbogamizi bituma muri uyu mwaka twabashije gufasha abana bakeya, kuko iyo adafite mutuelle ntabwo tumwakira ngo tumugumane kuko ashobora kugira izindi ngaruka tutabasha gushobora.”

Yongeraho ati “Imbogamizi ya mbere navuga ni mutuelle zo kuvuza abana n’imiryango yabo. Ni ikibazo cyadukomereye cyane muri uyu mwaka, kubera ko ubusanzwe abana twabaremeraga umuryango tukaba ariwo tubatangiramo mutuelle de santé.”

Umubikira Scholastica Uwizeramariya uyobora iki kigo.
Umubikira Scholastica Uwizeramariya uyobora iki kigo.

Minisitiri Nyirasafari Esperance wari unaherekejwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi ba Komisiyo y’abana, abayobozi b’akarere n’abandi bafatanyabikorwa yabijeje ubufatanye buhoraho no kubakorera ubuvugizi kuko ngo ibyo bakora ntawutakwifuza gufatanya nabo.

Min. Nyirasafari yashimiye kandi aba bihaye Imana uburyo mu bushobozi buke baba bafite bagerageza kuba ba ‘Nkore bandebereho’.

Ati “Ndashimira aba Babikira, umurimo mwiza bakora bunganira Leta kuko Leta, bigaragaza koko ko aribo bihaye Imana by’ukuri. Muba mwagobotse aho rukomeye, mwakoze ibyo benshi batinya kandi banga. Imana ibahe umugisha kandi ikomeze ibahe ubuzima bwiza dukomeze gufatanya kurerera u Rwanda.”

Minisitiri Nyirasafari avuga ko ababyeyi banga abana baba babyeyi kuko bafite ubumuga ngo ni abo kugawa.
Minisitiri Nyirasafari avuga ko ababyeyi banga abana baba babyeyi kuko bafite ubumuga ngo ni abo kugawa.

Iki kigo giteza imbere imibereho myiza y’abana n’urubyiruko bafite ubumuga, kuva cyatangira mu 2010 ngo kimaze kwakira abana n’urubyiruko bafite ubumuga 283 mu bijyanye n’ubuvuzi, aho 83 bavuwe bagakira, 12 bitaba Imana, naho 182 bo baracyakurikiranwa mu buvuzi no mu mashuri.

Iki kigo kandi ngo kimaze kwigisha abana 154 bize ubudozi, n’abandi 46 bize gukora inkweto. Ngo muri abo bize ubudozi 12 muri bo bahawe ibikoresho by’ibanze byo kubafasha gutangira ubuzima bushya bafite intangiriro.

Bigishije urubyiruko rufite ubumuga imyuga izabafasha kwibeshaho.
Bigishije urubyiruko rufite ubumuga imyuga izabafasha kwibeshaho.
Minisitiri Nyirasafari Esperance yarishimye cyane umwana yari amaze kwambika Amataratara amubwiye ko noneho arimo kureba neza.
Minisitiri Nyirasafari Esperance yarishimye cyane umwana yari amaze kwambika Amataratara amubwiye ko noneho arimo kureba neza.
Visi-Perezida wa Sena Hon. Fatou Harerimana na Minisitiri wa Nyirasafari bamaze gushyikiriza bamwe mu bana bafite ubumuga impano z'amagare barimo babavana ku zuba.
Visi-Perezida wa Sena Hon. Fatou Harerimana na Minisitiri wa Nyirasafari bamaze gushyikiriza bamwe mu bana bafite ubumuga impano z’amagare barimo babavana ku zuba.
Visi-Perezida wa Sena Fatou na Minisitiri Nyirasafari baha abana bafite ubumuga amagare azajya abafasha.
Visi-Perezida wa Sena Fatou na Minisitiri Nyirasafari baha abana bafite ubumuga amagare azajya abafasha.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish