Digiqole ad

Doing Business: Intego ni ukuza mu bihugu 30 bya mbere ku isi – RDB

 Doing Business:  Intego ni ukuza mu bihugu 30 bya mbere ku isi – RDB

Claire Akamanzi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Raporo ya Banki y’isi ku hantu horohereza ubucuruzi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 56 n’uwa kabiri muri Africa (Doing Business 2017). Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yatangaje uyu munsi ko hashize igihe u Rwanda rukora amavugurura kubyo basabwe na Banki y’isi, intego ngo ni uko u Rwanda ruba mu bihugu 30 bya mbere ku isi ku hantu heza ho gukorera ubucuruzi.

Claire Akamanzi mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Claire Akamanzi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

RDB ngo irakorana n’izindi nzego muri aya mavugurura cyane cyane ashingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo ubucuruzi burusheho gukorwa neza nk’uko bisobanurwa na Claire Akamanzi uyobora RDB.

Ati « Tumaze hafi imyaka 10 tuza mu bihugu bikora neza ubucuruzi ku rutonde rwa Banki y’isi, ubu turifuza ko u Rwanda rwaza mu myanya 30 mu bihugu bikora neza ubucuruzi ku isi. Ibyo  ibyo byose bidusaba dukora neza, ubu twavuguruye gahunda zigera kuri 14 muri zirindwi (7) twari twategetswe na banki y’isi »

Mu mavugurura yakozwe arimo n’itegeko rigena uburyo bwo kunoza imikorere mu bucuruzi ku buryo abacuruzi bato nabo babasha kuzamuka.

Andi mavugurura yavuze hari ayakozwe mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati « Kuba umuntu azajya asaba icyangombwa cyo kubaka akakibona vuba, byihutisha ibikorwa bye n’ubucuruzi muri rusange. »

Ibi ngo babihereye mu mujyi wa Kigali aho abantu benshi basabaga ibyangombwa byo kubaka ariko ngo no mu bice bindi by’igihugu bizakomerezayo.

 

Kubaka i Kigali byaravuguruwe

Eng Didier Sagashya avuga ko amavugurura yabayeho yatumye ubu kubona ibyangombwa byo kubaka byihuta
Eng Didier Sagashya avuga ko amavugurura yabayeho yatumye ubu kubona ibyangombwa byo kubaka byihuta

Eng Didier Sagashya umuyobozi ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali avuga ko amavugurura yakozwe mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga biri kwihutisha ibikorwa mu buryo bugaragara.

Avuga ko ubu byoroshye kumenya niba usaba icyangombwa cyo kubaka ubutaka yubakaho ari ubwe, mu gihe mbere ngo bamutumaga icyangombwa cyerekana uko ubutaka yabubonye ariko ubu ngo birihuta kubera amavugurura mu kwandikisha ubutaka hamwe n’ikoranabuhanga.

Eng Sagashya avuga ko muri aya mavugurura hakozwe  urutonde rw’ibiciro binyuranye ku bakeneye kubaka ; inzu ndende n’izindi, gukoresha inyigo y’ubutaka n’ibindi…

Andi mavugurura yakozwe ngo ni iteka rya Ministire w’ibikorwa remezo rishyiraho amabwiriza agaragaza uburyo inyubako zihabwa ibyangobwa bitewe n’ingaruka zishobora gutera aho mbere wasanganga amabwiriza agagenga inyubako ndende ari nayo agenda inyubako zisanzwe.

Eng Sagashya ati « mbere umuntu wasabaga icyangombwa cyo kubaka inzu ndende yishyuraga amafaranga 140 kuri metero kare imwe ubu biterwa n’uko inyubako imeze. Ifite hejuru ya metero kare 500 yishyura ibihumbi 60, iri hagati ya metero kare 100-500 ikishyura amafaranga ibihumbi 40 naho iri munsi ya metero kare 100 ikishyura ibihumbi20 ni ukuvuga ko amafaranga atazajya agendera kuri metero kare zigiye kubakwa ahubwo azajya agendera ku bunini bw’amazu »

Umwanya umuntu yafataga ajya gusaba ibyangobwa by’ubutaka nawo waragabanutse kuko kwishyura hifashishwa ikoranabuhanga, icyangobwa cyo kubaka kikaboneka hagati y’iminsi itatu n‘itanu.

Photos ©J.Uwanyirigira/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW

2 Comments

  • Intego ni ukuza mu bihugu bya mbere ku isi ku manota yatanzwe n’Abanyamerika, cg ni ukubona abanyarwanda bateye imbere?! Uwo Munyamerika se aba yakojeje ikirenge muri Nyaruguru cg muri Bannyahe!?!?

    • Noneho ngo no kugera kukibuga kindege hazajya hagera umugabo hasibe undi.

Comments are closed.

en_USEnglish