Month: <span>June 2017</span>

Mwalimu Etienne yaririmbiye P.Kagame amushimira ibyo yagejeje ku Banyarwanda

Nubwo mu ndirimbo ye atavugamo izina Paul Kagame, umwarimu w’ubuvanganzo  muri Ecole Internationale de Kigali  Etienne Niyitegeka agaragaza ku Perezida Kagame akwiye gushimirwa ibyiza yagejeje ku Banyarwanda bose muri rusange. Muri ibyo harimo gutuma bongera kwiyunga, kubaha umutekano usesuye no kuba abagore bafite ijambo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Mu ndirimbo ye avuga ko Perezida […]Irambuye

Benin: Ibiro bya Perezida Talon byemeje ko yabazwe kabiri i

Ibiro bya Perezida muri Benin byasohoye itangazo bibwira abaturage uko ubuzima bwa  Perezida Patrice Talon bumeze nyuma y’uko agarutse mu gihugu ku Cyumweru avuye mu bitaro i Paris mu Bufaransa kwivuza ikibyimba cyafashe kuri Prostate. Itangazo ryo ku wa Mbere ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Benin byemeza Perezida yabazwe inshuro ebyiri. Perezida Patrice Talon yari […]Irambuye

Fiston Munezero wananiranywe na Simba SC yumvikanye na Police FC

Myugariro wa Rayon sports Fiston Munezero wari umaze iminsi mu igeragezwa muri Simba Sports Club yo muri Tanzania yagarutse mu Rwanda batamushimye, ariko Police FC yari imaze igihe imwifuza yahise imusamira hejuru. Ikipe ya Simba Sports Club ikomeje gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye ishaka kugura, ari nako isinyisha abafite amazina akomeye nka; Umunyezamu Aishi Manula, Shomari […]Irambuye

Guparika ku kibuga cy’indege ni 3 000Frw. Benshi bitotombye, CAA

Updated 3.50PM: Ahagana saa cyenda n’iminota 40 urwego rw’igihugu rw’indege za gisiviri rwatangaje kuri Twitter ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali gikoresha gusa amafaranga y’abagikoresha kandi cyazamuye urwego rwa serivisi gitanga. Bityo ko ariyo mpamvu igiciro cyo kuhaparika imodoka cyazamuwe. Ubu guhera tariki ya mbere z’ukwezi gutaha (07) guparika imodoka ku kibuga cy’indege bizaba ari amafaranga ibihumbi […]Irambuye

Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina? Ibyanga urunuka…

*Bibiliya ariko ntiyimika ihohoterwa rishobora kubakorerwa… Muri iyi minsi hari inkubiri yo kuryamana kw’abahuje igitsinda, umugore n’umugore bakabana nk’umugore n’umugabo, umugabo n’umugabo na bo bakabana nk’umugore n’umugabo. Ni ingingo ikomeje kuzamura impaka no kutavuga rumwe mu bihugu bimwe na bimwe bibyamaganira kure bivuga ko bihabanye n’umuco gakondo. Agahugu umuco akandi uwako, hari ibindi bihugu byahaye […]Irambuye

America yashinje Korea ya Ruguru kwica Otto Warmbier wari uhafungiwe

Otto Warmbier w’imyaka 22 y’amavuko wari umaze amezi 17 akatiwe igihano cy’imyaka 17 y’imirimo nsimburagifungo muri Koreya ya Ruguru, yitabye Imana ku wa mbere iwabo Cincinnati, muri Leta ya Ohio nyuma yo gusubizwa muri America afite ikibazo gikomeye cy’ubwonko. Abayobozi bakuru muri America barimo na Perezida Donald Trump, kimwe n’umuryango wa nyakwigendera bashinje ubutegetsi bwa […]Irambuye

Kidumu waherukaga muri 2015 ari mu bibazo ni we uzaza

Nimbona Jean Pierre wiyise Kidumu nk’izina ry’ubuhanzi, niwe muhanzi uzitabira Kigali Jazz Junction y’ukwezi kwa Kamena 2017. Uyu muhanzi w’Umurundi yaherukaga mu Rwanda muri 2015 ubwo yaje no kugirana ibibazo na mugenzi we w’Umunyarwanda Frank Joe. Kidumu ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye mu Burundi no mu karere muri rusange. Yanakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye. […]Irambuye

Iburasirazuba- Guverineri arasaba Abayobozi kwakira neza abaza gusinyishya ngo babe

Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Mme Judith Kazaire arasaba abayobozi muri iyi Ntara korohereza abaza gusinyisha mu baturage bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mukwezi kwa munani uyu mwaka. Yibutsaga abayobozi mu turere tugize iyi Ntara ko mugihe uje abagana afite ibyangombwa byuzuye atagomba guhutazwa ngo abuzwe uburenganzira bwe. Abakandida bigenga nibo basabwa imikono […]Irambuye

APR FC yatsinze Bugesera FC y’abakinnyi 10, yizera ½ cy’igikombe

Nyamata- Igikombe cy’Amahoro kigeze muri ¼. APR FC yifuza gusubira ku mukino wa nyuma yatsindiweho umwaka ushize, yatsindiye mu rugo Bugesera FC  2-0. Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali. Urugendo rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro rurakomeje kuko buri mwaka rusozwa ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga. Mu gihe habura iminsi 15 ngo uwo munsi ugere, […]Irambuye

en_USEnglish