Digiqole ad

Ibigwi byanjye nibyo bituma nitwa umwami wa HipHop- Riderman

 Ibigwi byanjye nibyo bituma nitwa umwami wa HipHop- Riderman

Riderman avuga ko ariwe muraperi gusa. Abandi uko bakurikirana azabanza akabimika

* Niwe muraperi ufite ibihembo {Awards} byinshi

* Nta wundi muhanzi ufite album indwi {7}

* Niwe wabanje kwegukana Guma Guma mu baraperi

Ibyo byose biri mu bituma Riderman avuga ko umuraperi wese ukora injyana ya HipHop mu Rwanda yakabaye umufana we nta byo kwihagararaho.

Riderman avuga ko ariwe muraperi gusa. Abandi uko bakurikirana azabanza akabimika

Ubusanzwe yitwa Gatsinzi Emery. Ariko mu muziki yiyise Riderman cyangwa se Rusake. Ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Avuga ko ibikorwa amaze kugeraho byagahaye isomo abandi baraperi bakora injyana imwe. Bakirinda kubinyuza mu butumwa bw’amagambo adafitiye akamaro sosiyete.

Mu gace k’indirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Umuraperi’, Riderman yasabye abandi baraperi ko barwanira indi myanya ariko ntihagire uwishyira ku mwanya wa mbere kubera ko abahiga.

Ati “Umuraperi ufana ni umufana wanjye. Abaraperi benshi nti barapa badafite ababaririmbira inyikirizo ‘Chorus’. Njye byose ndabyikorera. Abandi ni abadepite nta n’umwe uzitwa umwami atari njye umwimitse”.

Mu mwaka wa 2012 Riderman yigeze gutangaza urutonde rw’abaraperi batandatu {6} akunda cyangwa se yumva hari icyo bashoboye mu njyana ya HipHop.

Mu bo yavuze harimo Neg-G The General,  Bull Dogg, Jay Polly, Ama G The Black, P Fla (Power First Ladies After).

Icyo gihe akaba yaravuze ko yakoze uru rutonde ashingiye ku magambo y’indirimbo z’aba baraperi ngo kuko ubundi kurapa bisa n’ubusizi ndetse n’uburyo bahuza aya magambo bagendana n’injyana (Beat).

https://www.youtube.com/watch?v=n3igWdZN2TU

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish