Month: <span>May 2017</span>

Abanyarwanda 90% ntibizigama…Ikiciro cya 1 cy’Ubudehe bazajya bazigamirwa 100%

*Abatizigama kuko batishoboye Leta igiye kubibafashamo *Izabazigamira mu gihe cy’imyaka itatu gusa *Mu kiciro cya mbere cy’ubudehe Leta izakuzigamira 100% *Abizigamira ubu ngo ntibakwiye kuzahura n’ikibazo abizigamiye cyera ubu bavuga Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasobanuriye abayigize uburyo bushya bwo gufasha abanyarwanda benshi kwizigamira no gufasha abatishoboye […]Irambuye

U Rwanda na DRC mu nama yiga ku gucukura Gas

Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Bugesera hahuriye inama nyunguranabitekerezo ya gatatu hagati y’abahanga mu binyabuzima, ubutabire, ubumenyi bw’Isi n’abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe aho imirimo yo gucukura Methane mu Kivu igeze no kureba uko yakorwa neza kurushaho hatangijwe ibidukikije kandi mu buryo bugirira akamaro impande zombi. U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo […]Irambuye

Inyerezwa ry’amata y’abana bafite imirire mibi ku kigo nderabuzima cya

Muhanga – Inzego z’Umutekano ziherutse gufata amakarito y’amata yenda kuzura imodoka ya Police ya (Camionette) yari agenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi  bagana ikigo nderabuzima cya Gitarama cyo mu Murenge wa Shyogwe. Ayo mata yafashwe yari yanyerejwe na bamwe mu bakozi bahakora kugira ngo bayashyire imiryango yabo. Amakuru Umuseke wahawe n’abantu batandukanye  barimo n’abakozi bakorera […]Irambuye

Kibirizi; ahishwe abagore n’abana by’umwihariko muri Jenoside

Aha Mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza mu gihe cya Jenoside abagore n’abana bishwe by’umwihariko kuko ngo hari umubare w’abagabo babashije gucika cyane bakambukira hakurya i Burundi. Ku rwibutso rwaho hashyinguye abagore n’abana bagera kuri 437, aha niho habereye umuhango wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru. Judithe […]Irambuye

Umupolisikazi yiyemeje kurera umwana wasizwe na nyina urwaye mu mutwe

Muhanga – Donatille Ntabanganyimana Umupolisikazi ukorera kuri Station ya Polisi ya Nyamabuye unatuye mu Mujyi wa Muhanga ni we wahisemo kurera umwana wari wabuze umutwara nyuma y’aho umubyeyi yari asigaranye agiriye ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Umwana w’amezi ndwi (7) witwa Gisa yatereranywe n’abaturanyi ubwo nyina umubyara yari amaze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Uwiyemeje […]Irambuye

Amavubi yatangiye umwiherero, abakina hanze bazaza muri iki cyumweru

Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 yatangiye umwiherero. Emery Bayisenge ukina muri Maroc arabimburira abandi bakina hanze kugera mu Rwanda. Kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu Amavubi watangiye. Abasore 16 bakina mu Rwanda bahamagawe bamaze kugera i Nyamata muri Hotel bazacumbikamo. Aba […]Irambuye

Safi yatanze gasopo ku mukunzi we

“Yego!! ndabizi ni mwiza cyane (agatangaza)!!!ariko ni uwanjye. Umukoraho nzamwica”. Aya niyo magambo yatangajwe na Safi ku mugore bari mu rukundo ubu. Safi atangaje aya amagambo nyuma y’uko ari andi  ahwihwiswa ko ashobora kuba agiye gukorana ubukwe na Parfine bamaranye imyaka ibiri bakundana. Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwaho cyane mu mpera za 2014 […]Irambuye

Uwizeyimana ‘Bona’ yasinye muri Lowest Rates Cycling Team yo muri

U Rwanda rubonye umukinnyi usiganwa ku magare wa gatanu ujya gukina nk’uwabigize umwuga. Bonaventure Uwizeyimana bita ‘Bona’ yasinye umwaka umwe w’amasezerano muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada. Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gucurasi 2017 nibwo Bonaventure Uwizeyimana ajya muri Canada gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya Lowest Rates Cycling Team. Abayobozi b’iyi […]Irambuye

Rwarutabura yateje ubwega muri Guma Guma, ufite menshi niwe umufata

Rwarutabura ufatwa nk’umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangiye guteza ubwega hagati y’abahanzi bari muri Guma Guma. Urusha undi amikoro {Cash} niwe bari gukorana. I Huye, ku gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, uyu mugabo yari inyuma y’umuhanzi Davis D. uje bwa mbere muri iri […]Irambuye

en_USEnglish