Month: <span>May 2017</span>

Igitego Rusheshangoga yatsinze Sunrise FC Umuseke wagitoye nk’icy’umwaka

Si kenshi myugariro wa APR FC Michel Rusheshangoga atsinda ibitego. Gusa icyo yatsinze  Sunrise FC mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka cyari akataraboneka. Cyatowe n’Umuseke nk’icyahize ibindi. Tariki 11 Ukuboza 2016 ubwo hakinwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ APR FC ifite igikombe cy’umwaka ushize, yakiriye Sunrise […]Irambuye

Manuel Noriega wategetse Panama agacuruza n’ibiyobyabwenge yapfuye

General Manuel Antonio Noriega Moreno wigeze gutegeka Panama muri America yo hagati yapfuye azize indwara afite imyaka 83 y’amavuko. Uyu  mugabo bamwe bafata nk’umunyagitugu kandi akaba yaracuruzaga ibiyobyabwenge mu bihugu byo kuri uriya mugabane yahiritswe ku butegetsi n’ingabo za USA muri 1989, nyuma aza no gufungirwa muri USA amaze guhamwa n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge no […]Irambuye

Abana ba Zari na Ivan bagiye gupimwa DNA

Ivan Don wamaze ibyumweru bibiri mu bitaro bya Biko Hospital byo muri Afurika y’Epfo nyuma akaza gupfa, abana yabyaranye na Zari bagiye gufatwa ibizamini bya DNA byemeza ko ari aba Ivan mbere yo guhabwa imitungo ya Se. Ibi ni ibyatangajwe na Se wa Ivan Don Ssemwanga, utarishimiye na gato itandukana rya Zari z’umuhungu we Ivan […]Irambuye

Nakorewe ubutinganyi, mfatwa no ku ngufu n’abagore 4 muri Jenoside

*Burya n’abagabo batari bacye bafashwe ku ngufu muri Jenoside *Soma ubuhamya bw’uwakorewe ubutinganyi, akanafatwa ku ngufu n’abagore muri Jenoside Muri Jenoside yakorewe abatutsi habayemo amarorerwa menshi, gufatwa ku ngufu n’abicanyi ni imwe mu ntwaro yakoreshejwe n’interahamwe, ndetse Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaje kwemeza icyaha mpuzamahanga cyo gufata ku ngufu nka kimwe mu byaha […]Irambuye

Episode 116: Daddy ahawe ubutumwa bukomeye Bob yari amaranye iminsi

Nellson – “Ma Bella! Ndagukunda cyane ntabwo nakwemera ko udatamba iwanjye utambaye agatimba, ariko nyemerera iri joro utahe iwanjye utamirije agatimba k’urukundo nagutamirije umunsi witsamura nkakubwira ngo urakankunde nako urakire!” Twese – “Hhhhhhhhh!” Jojo – “Incwiiii! Ariko mama shenge urukundo rwiza sha!” Brendah – “Ma Nelly! Ndabyumva urahangayitse kandi koko nanjye ni uko ndahangayitse, ariko […]Irambuye

Ikinyarwanda/Ikirundi mu ndimi 10 zivugwa cyane muri Africa

Muri Africa habarwa indimi zirenga 2 000, izirenga ijana nizo zivugwa neza n’abantu barenga miliyoni imwe nibura. Izivugwa cyane 10 zikurikirana gutya; Icyarabu kivugwa n’abantu miliyoni 150, Igiswahili (miliyoni 100) Amharic kivugwa na miliyoni 50, igi-Haussa (miliyoni 35), iki-Yoruba (miliyoni 30) Oromo (miliyoni 25) Ibo kivugwa na miliyoni 24, Ikinyarwanda n’ikirundi indimi zidatandukanye cyane zivugwa n’abarenga miliyoni […]Irambuye

Kirehe: Abari bashonje byose umwaka ushize ubu ngo bashonje ibinyamafufu

Abaturage mu murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe agace kari karugarijwe n’ikibazo cy’amapfa mu mwaka ushize ubu baravuga ko nibura bejeje ibishyimbo, nubwo biteze neza nk’uko byari bisanzwe byera gusa ubu ngo bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibinyamafufu byo kurisha ibishyimbo bejeje. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari buvuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burimo […]Irambuye

Umugore n’abana be 2 baguye muri ya mpanuka bashyinguwe. Umugabo

Urupfu rurababaza cyane, ariko ni bacye muri iki gihe bajya ku irimbi gushyingura mumva eshatu icya rimwe z’abantu bawe ba hafi gutya. Ni agahinda katagira ikigero kuri Regis Kamugisha umaze gushyingura umugore we n’abana babiri mu irimbi rya Busanza kuri iki gicamunsi. Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni y’umuhanda wa […]Irambuye

Mu mideli haravugwamo kwikunda no gusuzugurana

Nta gihe kinini gishije mu Rwanda hatangijwe ubundi bwoko bw’imyidagaduro bushingiye mu kumurika imideli, ubu ikiri kuvugwa muri uru ruganda rw’imideli  ni amakimbirane ashingiye ku kwikunda, kutubahana n’ibindi. Kuva mu 2005 nibwo hatangiye kuzamuka amazina ya bamwe mu bakora akazi ko kumurika imideli no kuyihanga, ibi bisa n’aho byari bishya ku Banyarwanda cyane ko wari […]Irambuye

en_USEnglish