Digiqole ad

Amavubi yatangiye umwiherero, abakina hanze bazaza muri iki cyumweru

 Amavubi yatangiye umwiherero, abakina hanze bazaza muri iki cyumweru

Haruna Niyonzima na Migi baragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, n’abandi bakina hanze ni muri iki cyumweru

Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 yatangiye umwiherero. Emery Bayisenge ukina muri Maroc arabimburira abandi bakina hanze kugera mu Rwanda.

Amavubi agiye gukina na Centre Afrique mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2019
Amavubi agiye gukina na Centre Afrique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2019

Kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu Amavubi watangiye. Abasore 16 bakina mu Rwanda bahamagawe bamaze kugera i Nyamata muri Hotel bazacumbikamo.

Aba basore batangiye umwiherero bagiye gukora imyitozo kuri inshuro ebyiri ku munsi kugera tariki 11 ubwo Amavubi azakina na Central Africa Republic kuri stade Barthelemy Boganda iri mu mujyi wa Bangui.

Abakinnyi icyenda (9) bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe baratangira kugera mu Rwanda uyu munsi. Emery Bayisenge ukina muri KAC Kénitra yo muri Maroc niwe ubimburira abandi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Gicurasi, kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ukina muri Yanga Africans, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bakina muri Gor Mahia nibwo nabo bazasanga bagenzi babo mu mwiherero.

Salomon Nirisarike ukina muri AFC Tubize yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi we azagera mu Rwanda kuwa gatatu akurikirwe n’abakinnyi batatu bakina muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia; Rachid Kalisa Omborenga Fitina na Iranzi Jean Claude, bo bazaza kuwa kane tariki 1 Kamena.

Umukinnyi uzagera mu Rwanda nyuma y’abandi ni Sugira Ernest kuko tariki 4 Kamena 2017 afite umukino w’ikipe ye Vita Club izahangana na St. George mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia muri CAF Champions league. Nyuma y’uwo mukino azahita afata indege imuzana i Kigali.

Mbere yo kujya muri Central Africa Republic, Amavubi y’u Rwanda azakina imikino ya gicuti na Maroc na Kenya mu mpera z’iki cyumweru hagamijwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Haruna Niyonzima na Migi baragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, n'abandi bakina hanze ni muri iki cyumweru
Haruna Niyonzima na Migi baragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, n’abandi bakina hanze ni muri iki cyumweru

Roben NGABO

UM– USEKE

 

en_USEnglish