Digiqole ad

Inyerezwa ry’amata y’abana bafite imirire mibi ku kigo nderabuzima cya Gitarama

 Inyerezwa ry’amata y’abana bafite imirire mibi ku kigo nderabuzima cya Gitarama

Muhanga – Inzego z’Umutekano ziherutse gufata amakarito y’amata yenda kuzura imodoka ya Police ya (Camionette) yari agenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi  bagana ikigo nderabuzima cya Gitarama cyo mu Murenge wa Shyogwe. Ayo mata yafashwe yari yanyerejwe na bamwe mu bakozi bahakora kugira ngo bayashyire imiryango yabo.

Ku kigo nderabuzima cya Gitarama
Ku kigo nderabuzima cya Gitarama

Amakuru Umuseke wahawe n’abantu batandukanye  barimo n’abakozi bakorera mu Karere ka Muhanga avuga ko mu kigo nderabuzima hashize igihe havugwa inyerezwa ry’amata agenewe abana bafite  imirire mibi ariko ngo nta bimenyetso byari byakaboneka kuko ngo byakorwaga  mu buryo bamwe mu bayobozi b’iki kigo bari baziranyeho.

Police n’inzego zishinzwe ubuzima zamenye iki kibazo zaragikurikirana zibasha gufata hafi imodoka yuzuye amakarito y’aya mata afatirwa mu rugo rw’umwe mu bakozi  ushinzwe icungamari.

Police mu Karere ka Muhanga ivuga ko amakuru yahawe n’umukozi wo muri urwo rugo wayatundaga  buri gihe ari  uko byari bisanzwe bikorwa  ndetse ngo no ku bandi bayobozi b’iki kigo.

Umuseke washoboye kumenya ko aho uyu mucungamari afatiwe agafungwa na Police, bamwe mu bakekwagaho ubufatanyacyaha hari abahise batinya kugaruka ku kazi muri iyo minsi. Ushinzwe imibereho myiza we  n’ubu (twandika iyi nkuru) akaba ataranagaruka.

Mu mpera z’icyumweru gishize  umwe mu bakekwaga yarafunguwe, bivugwa ko abatari bafunzwe bamufashije mu kuburizamo  ikurikiranwa ry’iki cyaha cyo kunyereza aya mata.

Fortunée Mukagatana Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga avuga ko  hari raporo ubuyobozi bw’Akarere bufite kuri iri nyerezwa ry’amata  yagenewe abana bafite imirire mibi. Ko bagitegereje ibyo ubutabera buzagaragaza bityo ubu batakwinjira mu kibazo kirebana n’ubushinjacyaha.

Bamwe mu bagana iki kigo babwiye Umuseke ko hashize igihe hari ubabuka inabi ubwo babaga baje gufata aya mata bababwira ngo “Leta siyo izajya ikomeza kubagaburira” bakayabima.

Umwe muri bo utifuje gutangazwa ati “Hari igihe twahageraga ntitumenye impamvu butwuka inabi ndetse bamwe bakayabima bagasubirirayo aho.”

Bamwe mu bakozi muri aka karere babwiye Umuseke ko bafite impungenge z’uko ayo makosa ashobora gukomeza kuko ngo nta gitsure kuri aba bakoze aya makosa kirimo kugaragara kandi ngo inzego zitandukanye zarahawe amakuru.

Ubushakashatsi bwakozwe 2016 ku mirire n’imikurire y’abana mu gihugu hose bwagaragaje ko abana bangana na 38% bafite ikibazo cyo kwigwingira kubera imirire mibi. Inyunganizi ya Leta mu gukemura iki kibazo baha amata abana bafite imirire mibi hari aho batayahabwa akanyerezwa n’ababishinzwe.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

7 Comments

  • batanze ruuuuuuuswa muri police ari nayo yari yafashe umwe ubugenzacyaha weee! kuwa 5 ntiyatashye uwari wafashwe ubwo se muravuga iki? umugabo wa Titulaire wiyo centre de sante kuva iki kibazo cyaba yirirwaga kuri police i Muhanga mu gihe umugore we yabaga yihishe ngo batamucakira yarasabye conge amahugurwa yarimo akirangira agarutse bimaze guhosha. Muhanga harafungwa udatanze inote

  • Ni akumiro kweli? abantu baakanywa amata y’abarwaye bwaki koko ni nko guhohotera abana pe! Bazabibazwe

  • Muhanga ntimuyizi sha.Ni akarere kaberamo ibitangaza.Ngo kunywa amata?Ibyo biroroshye.Iyo Muhanga haba inyangamugayo zanga ruswa SEBASHI aba yarayifungiwe,yarakatiwe n’igihano akigeze kure.None ngo amata,bamwe mu bakozi ba Muhanga n’umuntu bamurya!

    • Ururimi ni inyama yigenga sibyiza kuvuga ibyo udafitiye gihamya. Imana ikubabarire Ururimi ni urugingo ruto rwuzuye ubumara

  • Birababaje. Ariko wa mugani uwareka abantu nkabo bakabanza bakarya/bakanyereza, igihe bazaba bamaze gushira inzara, ibintu bikabona gukomeza?

  • NI DANGER NIHO BAGEZE

  • Ngo ruswa
    Kandi babeshya amahanga ngo nta ruswa iba murwanda?
    Bagiriye nabi abobana bari bakeneye ayo mata

Comments are closed.

en_USEnglish