Digiqole ad

Uwizeyimana ‘Bona’ yasinye muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada

 Uwizeyimana ‘Bona’ yasinye muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada

U Rwanda rubonye umukinnyi usiganwa ku magare wa gatanu ujya gukina nk’uwabigize umwuga. Bonaventure Uwizeyimana bita ‘Bona’ yasinye umwaka umwe w’amasezerano muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada.

Binaventure Uwizeyimana yabonye ikipe yabigize umwuga nyuma yo gusoza amasezerano muri Team Dimension Data yahozemo
Binaventure Uwizeyimana yabonye ikipe yabigize umwuga nyuma yo gusoza amasezerano muri Team Dimension Data yahozemo

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gucurasi 2017 nibwo Bonaventure Uwizeyimana ajya muri Canada gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya Lowest Rates Cycling Team. Abayobozi b’iyi kipe batangiye ibiganiro na Bona kuva mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo bari mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2016.

Frédérick Gates umuyobozi wa Lowest Rates Cycling Team yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko Bona ari umukinnyi basinyishije igihe gikwiye kuko bari bamukeneye cyane.

“Bona yari muri Dimension Data for Qhubeka Pro Team  umwaka ushize, kandi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Ni umusore uzi guterera imisozi kandi akagera ku murongo afite imbaraga nyinshi bituma atsinda muri ‘sprint’. Yakinnye amasiganwa menshi cyane mpuzamahanga. Ni inararibonye. Nizeye ntashidikanya ko azadufasha gukomeza kugera ku ntego.”

Bonaventure agiye muri iyi kipe iri mu kiciro cya gatatu (continental) gusimbura umunya-Afurika y’epfo Edward Greene wasinyiye ikipe y’i Burayi.

Uyu musore uherutse gutwara isiganwa Rwanda Cycling Cup ryari ryitiriwe kwibuka muri uku kwezi, azatangira akazi gashya muri Kamena yitabira amasiganwa abiri muri Canada; Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Lowest Rates Cycling Team yamenyekanye mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2016 ubwo yegukanagamo ‘etape’ ebyiri ibifashijwemo na Rugg Timothy ubu ukina muri BikeAid Stradalli.

Bona niwe watwaye shampiyona y'u Rwanda umwaka ushize bituma iyo akina amasiganwa mpuzamahanga yambara ibendera ry'u Rwanda
Bona niwe watwaye shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize bituma iyo akina amasiganwa mpuzamahanga yambara ibendera ry’u Rwanda
Lowestrates Cycling Team izwi mu Rwanda kubera Rugg Timothy (ibumoso) watwaye etape ebyiri muri Toud u Rwanda 2016
Lowestrates Cycling Team izwi mu Rwanda kubera Rugg Timothy (ibumoso) watwaye etape ebyiri muri Toud u Rwanda 2016

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish