Digiqole ad

Abanyarwanda 90% ntibizigama…Ikiciro cya 1 cy’Ubudehe bazajya bazigamirwa 100%

 Abanyarwanda 90% ntibizigama…Ikiciro cya 1 cy’Ubudehe bazajya bazigamirwa 100%

Minisitiri Gatete abwira itangazamakuru iby’uyu mushinga wo gufasha no gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwizigamira by’igihe kirekire

*Abatizigama kuko batishoboye Leta igiye kubibafashamo
*Izabazigamira mu gihe cy’imyaka itatu gusa
*Mu kiciro cya mbere cy’ubudehe Leta izakuzigamira 100%
*Abizigamira ubu ngo ntibakwiye kuzahura n’ikibazo abizigamiye cyera ubu bavuga

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasobanuriye abayigize uburyo bushya bwo gufasha abanyarwanda benshi kwizigamira no gufasha abatishoboye kwizigama. Abari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bazajya bazigamirwa 100% naho icya gatatu 50%.

Minisitiri Gatete (ibumoso) mu Nteko mu gitondo cya none asobanura kuri ubu buryo bushya
Minisitiri Gatete (ibumoso) mu Nteko mu gitondo cya none asobanura kuri ubu buryo bushya

Muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo, Minisitiri Amb Claver Gatete yavuze ko nyuma yo kubona ko abanyarwanda 10% gusa aribo bizigamira izabukuru abandi 90% ntibizigame. Ndetse n’ubwizigame mu kwivuza busanzwe butarimo abanyarwanda benshi Leta yatekereje ku buryo bushya bwo korohereza no gushishikariza abanyarwanda umuco wo kwizigama by’igihe kirekire.

Mu 2012 Leta ngo yasanze abanyarwanda bari bari hejuru y’imyaka 60 ari ibihumbi 510. Mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere abari muri iki kiciro ngo baraba babarirwa muri miliyoni, abizigamiye izabukuru bakazaba ari bacye mu gihe hatagiyeho uburyo bworohereza n’abo mu byiciro byo hasi kwizigamira.

Ubu buryo bushya bukubiye mu mushinga w’Itegeko wemejwe mu 2016 utegerejwe kwemezwa mu mategeko.

Ubu buryo bushya ngo butandukanye n’ubusanzweho kuko ubu bushya kuva ku mwana ukivuka, umukozi wo mu rugo, umunyonzi, umuhinzi uhingira abandi, umufundi cyangwa undi wese utagira akazi gahoraho ufite ubushobozi bucye bizajya bimushobokera cyane kwizigama.

Minisitiri Gatete yavuze ko umuntu uzajya yizigama azajya aba ashobora no guhabwa ku mafaranga y’ubwizigame bwe mu gihe akeneye kuyabyaza umusaruro mu gihe ataragera mu zabukuru ari kuzigamira.

Ikico cya 1 na 2 uzajya utanga 12 000Frw bagutangire andi  

Minisitiri yasobanuye ko mu rwego rwo gushishikariza abafite amikoro macye kwizigama nabo muri ubu buryo bushya abaturage bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudede bazajya bongererwaho 100% by’amafaranga babashije kwizigama ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu.

Aba bo muri iki kiciro bakazajya bongererwa aya mafaranga uhereye ku wabashije kwizigama umusanzu fatizo nibura wa 12 000Frw ku mwaka mu kiciro cya mbere na 15 000Frw ku mwaka mu kiciro cya kabiri, wayatanga Leta igahita nayo ikuzigamira andi angana n’ayo uzigamye.

Abo mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe bo bazajya bongererwaho 50% by’ayo babashije kwizigama nabo guhera ku 18 000Frw kuzamura ku mwaka.

Muri aba uzizigamira arenze kuri aya cumi na bibiri, cumi na bitanu na cumi n’umunani azajya yongererwaho n’ubundi ariya y’umusanzu fatizo kandi azabone inyungu zisanzwe nk’abandi bo mu bindi byiciro by’ubudehe babona ku mafaranga bizigamiye.

Ibi bikazakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Intumwa za rubanda zibibona ugutandukanye

Hon. Ignacien yavugaga ko gufasha abantu bo mu kiciro runaka kwizigama bishobora guca intege abo mu bindi byiciro
Hon. Ignacien yavugaga ko gufasha abantu bo mu kiciro runaka kwizigama bishobora guca intege abo mu bindi byiciro

Iyi ngingo yo gufasha ab’ubushobozi bucye kwizigamira hari bamwe mu ntumwa za rubanda ziyishyigikiye hakaba n’abavuga ko idakwiriye.

Abayishyigikiye bavuze ko ahubwo hanatekerezwa kubo mu kiciro cya kane kuko ngo baba benda kunganya ubushobozi n’abo mu kiciro cya gatanu.

Abatayishyigikiye bo bavuze ko babona iyi gahunda igiye guteza intambara mu baturage bashaka kujya mu byiciro by’Ubudehe byo hasi cyangwa ngo bigaca intege abo mu byiciro bidafashwa.

Minisitiri yasubije ko iyi ngingo bayitekerejeho ari nayo mpamvu abazafashwa kwizigama bazabifashwa mu gihe cy’imyaka itatu gusa. Ibi byumvikanye nk’ibinyuze Inteko y’intumwa za rubanda.

Intumwa za rubanda arik zagaragaje ko hakwiye kurebwa uburyo abazahabwa amafaranga y’izabukuru batazajya bataka (barira) nk’abayahabwa muri iki gihe bavuga ko bahabwa atajyanye n’ibintu uko bihagaze ku isoko kandi barizigamiye amafaranga afite agaciro.

Uwizigamiye igihe cyo kuyafata ngo azajya ahabwa n’inyungu yayo.

Uyu mushinga w’itegeko ngo watangira mu kwezi kwa karindwi  uyu mwaka mu gihe Inteko yakwemeza Itegeko ryawo.

Kwizigamira muri ubu buryo bushya ariko ngo si itegeko ni ubushake.

Abadepite bamwe bavuze ko n'abo mu kiciro cya kane barebwaho
Abadepite bamwe bavuze ko n’abo mu kiciro cya kane barebwaho
Abandi basabye ko ikibazo kivugwa n'abizigamiye kera ubu bari mu zabukuru abari kwizigamira ubu badakwiriye nabo kuzakivuga
Abandi basabye ko ikibazo kivugwa n’abizigamiye kera ubu bari mu zabukuru abari kwizigamira ubu badakwiriye nabo kuzakivuga
Minisitiri Gatete abwira itangazamakuru iby'uyu mushinga wo gufasha no gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwizigamira by'igihe kirekire
Minisitiri Gatete abwira itangazamakuru iby’uyu mushinga wo gufasha no gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwizigamira by’igihe kirekire

Photos © C.Nduwayo/Umuseke  

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Iyi Nkuru ntiyuzuye.kuko aravuga 18000,12000 mu gihe kingana iki?

    • Iby’ubudehe aba-IT bo muri MINALOC bashyiremo akabaraga babishyire muri computer kuburyo umuntu ashobora no kwireba online cg akimuka mu byiciro bijyanye n’uguhinduka k’ubukungu bwe (bafatire urugero kuri IT yo muri NEC).

  • Ibi bintu by’iciro birancanga umuntu bamushyira mu kiciro barebeye ku cyo arusha uwo baturanye aho kurebera kubushobozi.ubwo se ko hari abari mu cya gatatu baburara bo bazaba abande? Byaba byiza bavuze ibintu ngenderwaho mu Hihihi hose biranga abari mu kiciro runaka. isuku kubona umuntu ukurusha umutungo n’akazi ari mucya 2 wowe uri mu cya gatatu? Ikindi nibaza niba badatekereza ko umuntu ejo yaba Yari afite ubushobozi ejo bugashira Ese azajya aguma kugendera kuri nari umugabo? Ese umukene we Imana ntiyamutera iteka akava mu kiciro akajya mu kindi?

  • Abo 10% bizigamira ni nabo bafite akazi gatanga umushahara kazwi. Ureke ibya ya mibare mwirirwa muduhata ngo 3.4% gusa by’abanyarwanda ni bo bashomeri mu gihugu. Ikindi: Umuntu wo mu cyiciro cya mbere mudaha inkunga yo kubaho uyu munsi kandi ayikeneye,uretse ababa muri gahunda za VUP, muzamutangira ayo kumuzigamira ejo hazaza muzi ko azahageza gute? Icya gatatu: ko n’aya RSS kuyacunga neza byananiranye, ubunyangamugayo n’ubuhanga bwo gucunga no kubyaza umusaruro ariya mushaka ko atangwa n’abaturage bikorera byo bizaba byavuye hehe? Aho ahubwo ntimugira ngo mwongere umubare w’amafranga muvana mu baturage muzajya mugura impapuro mpeshwamwenda n’ayo gushora nk’uko mushora aya RSSB?

  • Ambassador Claver Gatete yasetsa n’ uvuye guhamaba nyina kweri !!!! Nawe se ubu abarenga 40% babura n’ aya mutulele atagera kuli 3.000 FRW k’ umwaka , none barasaba abo baturage basigaye bana burara ibihumbi 12 (12.OOO FRW) yo kwizigamiara buli mwaka !!!!!!!! Waba waburaye, abana baburaye , ay’ishuli ryabo ugomba gutabaza abavanidmwe cg se abahisi n’ abagenzi, maze ukabona cumi na bibili byo kwizigamira ???????? Harya abizigamiye mu mirenge ya za Sacco ndetse na RSS ubu ntibarira mu myotsi ???? Ibi ni ubushukanyi, ni ukunyunyuza imitsi y’ umuturage kandi amaherezo ntacyo azabamamarira !!!! Ibi ni ukuzigama kugira ngo ibyo bifi binini bikomeze bibone ibyo binyereza bimira bunguli !!!!!!!

    • Hari uwo nigeze kumva yivugisha ngo ariya ya RSSB uwayaha bariya bakozi akaguma ku mishahara bakira

  • Leta nayo ubwayo ibeshejweho n’inguzanyo n’imfashanyo ku kigero kirenze 40%, none ngo igiye guhindukira izigamire abatishoboye! Ntawe utanga icyo adafite. Iyo abategetsi bacu batekereje umishinga nk’uyunguyu, ni bwo mbona ko batazi neza igipimo cy’ubukene buri mu gihugu. Kubera guhora bavuga ko ibintu bigenda neza, ko abagikennye cyane ari ababiterwa n’ubunebwe, ba nyakubahwa bagera aho bakemera ko ibyo bavuga byabaye ukuri umuturage babwira akifashe ku myanya ndangakumiro. Ko mu bihugu bindi abakene n’abashomeri bagenerwa allocations familiales ku myaka bagezeho iyo ari yo yose, ahubwo Leta ikarwana no guhanga imirimo ngo abantu bave mu bushomeri bibesheho, basore, banazigamire izabukuru, kuki mwe ayo mafaranga mushaka kuzigamira abakene mutayashora mu guhanga imirimo, ngo abo bakene bashobora gukora nabo noneho bitangire cotisations sociales? Ibyo gufasha abantu kwirobera ifi mubivuyemo, ngo mugiye kuzibarobera!

  • Ni byiza ko atari itegeko ahubwo ari ubushake kubijyamo, twari tumenyereye ko ibintu byose bigirwa itegeko.
    Numva mbere yuko musaba abaturage frw yo kwizigamira ,mwabanza mugakemura ikibazo cy’abagiye bizigamira muri RSSB cg CSR ubu baganya kubera ayo mubasubiza .

    Murebe kandi ubwisungane mu kwivuza Mutuel de sante ,ivura gusa indwara zoroheje ,maze imiti bakayigurira hanze muri Pharmaci kuko burigihe iba yashize muri stock !!!!

    Ikizere kirihe ?

  • Ubwo ibya pansiyo y’izabukuru hari icyo batubwiye.
    Nimuvugurure itegeko kuko kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru bijya kungana nom gupfa kubera guhabwa intica ntikize

Comments are closed.

en_USEnglish