Month: <span>May 2017</span>

Kamakiza uhanga imideli muri Canada yaganiriye n’Umuseke

*Uyu Munyarwanda yabwiye Umuseke ko yambitse Minisitiri w’Intebe wa ‘Québec’, *Asaba abahanga imideli mu Rwanda kugabanya gukoresha igitenge. Amedy Kamakiza ni Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, akora imyenda itandukanye cyane iyiganjemo ubugeni (Art), avuga  afite icyizere ko mu myaka itanu ibijyanye n’imideli bizaba biri ku rwego rwiza mu Rwanda, asaba abakora imideli mu Rwanda […]Irambuye

Papa yahagaritse uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Kabiri Ibiro bya Nyirubutungane Papa Francis byatangaje ko urugendo yateganyaga kuzakorera muri Sudani y’Epfo mu Ukwakira uyu mwaka rusubitswe. Ngo barakigira hamwe uko rwazakorwa neza kurushaho ariko mu gihe kitaratangazwa. Papa Francis yari yaravuze ko azajya muri kiriya gihugu cyayogojwe n’intambara n’inzara kugira ngo arebe uko yacubya uburakari bw’abashyamiranye bityo abaturage bakagira […]Irambuye

Hatowe ubuyobozi bw’agateganyo bwa ADEPR busimbura abafunze (IVUGURUYE)

*Batowe ngo barangize manda yari iriho izarangira mukwa 6/2018 *Umuvugizi mushya yizeje ko agiye kugarura ubumwe mu Bakristu ba ADEPR Mu nama yabaye mu muhezo w’itangazamakuru igateranira kuri Dove Hotel ku Gisozi abayirimo bagera kuri 60 barimo abashumba mu itorero ADEPR batoye ubuyobozi bushya buba busimbuye by’agateganyo abafunze barimo umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi wa ADEPR, […]Irambuye

Ntituzihanganira abakura abantu imitima bahanura ibinyoma – Guv. Kazaire

Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kongera imbaraga bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego mu guhangana n’ibyaha bigaragara hirya no hino muri iyi Ntara cyane cyane amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge ndetse na bamwe mu biyita abahanuzi bakwirakwiza ibihuha mu baturage ngo ntibazabihanganira. Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’amadini n’amatorero […]Irambuye

Massamba na Kitoko bakoze igitaramo cyo gushaka Mutuelle z’abantu 5000

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Massamba Intore yagaragaje amarangamutima {Emotions} z’uko bakiriwe mu gitaramo bakoreye i Genève we na Kitoko. Icyo gitaramo cyabaye ku wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017 mu mujyi Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi, cyari kigamije gushakira abanyarwanda basaga 5000 mutuelle de Santé. Massamba avuga ko yashimishijwe n’uburyo yasanze abanyarwanda baba […]Irambuye

Kaminuza zafungiwe: INES hafunguwe amashami 2, Gitwe ntacyo bafunguriwe

*Nibagera mukwa 9 batarakosora ibyo basabwe ngo bazafungirwa burundu Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda muri iki gitondo imaze gutangaza ibyo yagezeho mu isuzuma yakoreye Kaminuza ebyiri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga. Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe bafunguye […]Irambuye

Celestin Ndayishimiye wa Police FC yibarutse impanga

Myugariro w’ibimoso wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Celestin Ndayishimiye n’umufasha we Monique Uwera bibarutse impanga, umuhungu n’umukobwa. Mu bitaro bya gisirikare i Kanombe (Rwanda Military Hospital) niho umuryango wa Celestin Ndayishimiye bita Evra wibarutse abana babiri. Uyu musore w’imyaka 22 yashinze urugo na Monique Uwera  barishimira umugisha wo kwibaruka abana babo ba mbere b’impanga. Ndayishimiye yabwiye Umuseke […]Irambuye

Abayobora LowestRates bishimiye Uwizeyimana BONA wageze muri Canada

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare Uwizeyimana Bonaventure yageze mu mujyi wa Ottawa wo muri Canada ahabarizwa ikipe ye nshya Lowestrates cycling team. Abayobozi bayo bishimiye cyane uyu umusore. Uwizeyimana Bonaventure bita Bona wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Lowestrates cycling team yo muri Canada abaye umunyarwanda wa gatanu ugiye gukina nk’uwabigize umwuga […]Irambuye

Imibare mishya: ubushomeri mu Rwanda buri kuri 13,2%

*Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, mu cyaro ni 12,6% *Ubu abafite ibyo bakora ni 42,8% imibare yakorwaga mbere bari 80% *Abahinzi mu Rwanda bari 70% ariko ubu ni 46% *Ku isoko ry’umurimo 5% gusa ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza *Abakozi 50% bakora amasaha 5 gusa ku munsi *Ubushomeri ngo buragenda bwiyongera […]Irambuye

Abahanzi bari muri Guma Guma bahaye ibyishimo n’akazi abanyonzi b’i

Mu gitaramo cyabereye i Gicumbi ku wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, abanyonzi bo muri Cooperative ‘Urumuri’ bahawe akazi ko kuza gushyigikira abahanzi batandukanye. Ibi byashimishije bamwe abandi bibatera uburakari. Abo banyonzi bavuze ko ibitaramo by’iri rushanwa hari umubare munini w’abantu bifasha kubaho mu buryo bw’ibyishimo abandi bakabona amaronko y’umunsi. Gusa ku rundi ruhande […]Irambuye

en_USEnglish