Digiqole ad

Rwarutabura yateje ubwega muri Guma Guma, ufite menshi niwe umufata

 Rwarutabura yateje ubwega muri Guma Guma, ufite menshi niwe umufata

Rwarutabura uzwi cyane mu mupira w’amaguru ubu ari inyuma y’itsinda rya ACTIVE

Rwarutabura ufatwa nk’umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangiye guteza ubwega hagati y’abahanzi bari muri Guma Guma. Urusha undi amikoro {Cash} niwe bari gukorana.

Rwarutabura uzwi cyane mu mupira w’amaguru ubu ari inyuma y’itsinda rya ACTIVE

I Huye, ku gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, uyu mugabo yari inyuma y’umuhanzi Davis D. uje bwa mbere muri iri rushanwa.

Icyo gihe akaba yaranavugaga ko Davis D agomba kugera ku mwanya wa nyuma mu bahanzi bitwaye neza abimufashijemo.

Siko byaje gukomeza ku gitaramo cya kabiri muri iyi week end ishize i Gicumbi aho yagaragaye ari gushyigikira itsinda rya Active na Bulldogg.

Rwarutabura yabwiye Umuseke ko gutandukana kwe na Davis D byatewe n’amafaranga make yamuhaga ngo amufashe. Ayo yita {ticket} gusa.

Ati “Davis D nta mafaranga afite. Yampaga i ticket gusa. Ubu koko umuntu nkanjye w’Umu star birakwiye?! Ayo yampaga nanjye nayamuha”.

Avuga ko impamvu yatumye ahitamo gushyigikira Active ari uko yabanye n’umujyanama wayo “Manager” witwa Jean Marie igihe kirekire.

Gusa ntavuga amafaranga Active bo bari kumuha ngo bakorane.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish