Digiqole ad

Safi yatanze gasopo ku mukunzi we

 Safi yatanze gasopo ku mukunzi we

“Yego!! ndabizi ni mwiza cyane (agatangaza)!!!ariko ni uwanjye. Umukoraho nzamwica”. Aya niyo magambo yatangajwe na Safi ku mugore bari mu rukundo ubu.

Safi ngo ntazihanganira ushaka gukora ku mukunzi we. Ngo azanamwica

Safi atangaje aya amagambo nyuma y’uko ari andi  ahwihwiswa ko ashobora kuba agiye gukorana ubukwe na Parfine bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwaho cyane mu mpera za 2014 ariko bose babanza kugenda babitera utwatsi.

Safi akaba yaravugaga ko nta rukundo barimo ahubwo ari inshuti zisanzwe nyuma yo guhurira mu bitaramo bitandukanye itsinda rya Urban Boys ryakoreraga i Burayi.

Muri Mata 2016 Parfine yaje mu Rwanda gusura Safi. Icyo gihe nabwo bakomeza kugenda bahakana amakuru yabavugwagaho ko baba bakundana

Mu Ukwakira 2016 Safi nawe yagiye i Burayi gusura Parfine. Agarutse nibwo yatangiye kwemera ko hari umubano wihariye uri hagati yabo.

Icyo gihe benshi mu nshuti za Safi bagiye batangariza itangazamakuru ko ari ugushaka kwiyibagiza Knowless bari bamaze igihe batandukanye.

Ariko andi amakuru akaba yaravugaga ko byari ugushaka kuyobya uburari bw’uko Umutesi Parfine yari agishaka gatanya {Divorce} hagati ye n’umugabo bari kumwe.

Nyuma y’iyo nkundura y’amagambo atandukanye yagiye abatangazwaho, baje kwerura bashyira ku mugaragaro ko bari mu rukundo. Ubu bigeze aho bashobora no kubana nk’umugore n’umugabo.

Safi na Parfine urukundo rwabo rumaze kugera kure. Aha bari i Dubai

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Haaaa yego gatangaza!ntawe uzica rwose nuwawe gusa, n’abakobwa beza bari mu Rwanda ninde wahemukira uwo koko?

  • Ubu hagati ya bano bantu ni ikihe kimenyetso kerekana ko harimo urukundo?
    Dore Definition;
    (13:
    4. Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
    5. ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
    6. ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,
    7. rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
    8. Urukundo ntabwo ruzashira.)

    • l’ amour n’ existe pas selon la definition que tu viens d’ evoquer. ce que les gens appellent l’ amour sont des emotions qui prennent les hommes et les femmes quand des occasions se presentnt! au moment ou des occasions finissent on se separe! l’ amour ( veritable) n’ existe pas chez les hommes! il existe chez Dieu seulement.

  • unva saffi!!! ubwe azijyana nta kantu ntubizi se man naho ubumdi
    waba urimumandazi keep it up my man.urajya wibuka gukoresha condom

  • no kuri knowless nuku yavugaga bamushyira mumago akanuye ,isomo niba utararifashe uzongera ubabare

  • Arakecuye kweli ! reba iyo nda ye nawe ra !!

  • Safi? ko mbona uwo mugore afite imitsi ku nda man?

  • uyu mugore wa safi afite amaguru ameze nkayumugore wa macron peee, wagira ngo ni sister we

  • Uyu se yaba amupfa nande keretse niba ubwiza ari ukwambera imyenda ya fake/ tenue neglige, ubwiza ntabwo afite rwose Safi nashire impungenge u Rwanda rurimo abakobwa beza…. badafite imitsi kunda no kumaguru

  • ALIKUMUNTU YIYEMERERA YEMYE AKANIGAMBA KUMBUGANKORANYAMBUGA KWAZICUMUNTU KOKO? KWICA BYABAYE IMICEZO KOKO

  • ARIKO HARI IKINTU CYANYOBEYE CY’ABANTU BIYISE ABASTARS MU RWANDA IYO AMAZE KABIRI ATAVUZWE MU ITANAGAZAMAKURU AKORESHA UKO ASHOBOYE HAKABONEKA ICYO KUMUVUGAHO, ARIKO KU RUNDI RUHANDE HARI IGIHE SAFI YABA YARAKOZE IBI KUGIRA NGO YUMVE AKAVA MU BANTU NONEHO AKURE IGISUBIZO MURI COMMENTS ABANTU BAGIYE BATANGA NAHO UBUNDI UYU MUGORE NTAWE SAFI AMURWANIRA NAWE KUKO MU RWANDA HARI ABAKOBWA BENSHI B’ABANYAMUTIMA KANDI WASHYIRA MU RUGO BAKUBAKA NDETSE N’ABANA BAKAGIRA UBURERE BWIZA UBU SE UKO MUMBONERA UYU MUGORE AHO YAFATA UMWANYA WO KWITA KU BANA CYANGWA NI ABA ABAKOZI URU NTA RUGO MBONYE KUKO URUGO RUTAZABA URUGO URUBONA KARE WASANGA NA KNOWLESS YARAREBYE KURE AGASANGA NTA MAHURIRO AKIKURIRAMO AKE KARENGE DA KUKO NIBA UBONA UMUNTU MUTARI MU MURONGO UMWE ACHANA NAYE DI, YEBABA WE SAFI KOKO WABUZE UMWARI UBEREYE URUGO KOKO UMUNTU WAMBAYE ATYO KWELI UBWO SE MAMA UJYA KUMWEREKANA IWANYU YARI YAMBAYE NK’UKO CYANGWA WIKWIYICIRA UBUZIMA RWOSE KANDI HARI IBINTU ABANTU BAKINISHA NTIMUGAKINE NO GUSHINGA URUGO KUKO UBA UHINDUYE UBUZIMA TOTALEMENT IYO BINANIRANYE BIKABA NGOMBWA KO MUTANDUKANA USIGARANA IBIKOMERE. SAFI UKWIYE KONGERA GUFATA UMWANYA WO GUTEKEREZA KU MUBANO WAWE NA PARFINE

Comments are closed.

en_USEnglish