Digiqole ad

Umupolisikazi yiyemeje kurera umwana wasizwe na nyina urwaye mu mutwe

 Umupolisikazi yiyemeje kurera umwana wasizwe na nyina urwaye mu mutwe

Muhanga – Donatille Ntabanganyimana Umupolisikazi ukorera kuri Station ya Polisi ya Nyamabuye unatuye mu Mujyi wa Muhanga ni we wahisemo kurera umwana wari wabuze umutwara nyuma y’aho umubyeyi yari asigaranye agiriye ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Donatille yiyemeje kurera uyu mwana wari watereranywe
Donatille yiyemeje kurera uyu mwana wari watereranywe

Umwana w’amezi ndwi (7) witwa Gisa yatereranywe n’abaturanyi ubwo nyina umubyara yari amaze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Uwiyemeje kuba marayika murinzi w’uyu mwana akamurera ni Umupolisikazi.

Uburwayi bw’uyu mubyeyi bwatumye asiga umwana w’amezi ndwi (7) mu baturanyi, habaye igisa n’impaka ku wagombaga gufata inshingano zo kumurera kubera ko babiri babanje guhabwa umwana bamaze guhakana ko batashobora kumurera.

Donatille Ntabanganyimana yarahagobotse yiyemeza kurera uyu mwana.

Nyuma y’amasaha y’akazi Umuseke wamusanze iwe mu rugo atubwira ko kumurera bimuteye ishema kuko ngo n’ubusanzwe akunda abana.

Ntabanganyimana ati “Nabonye bose bamutereranye mpitamo kumutwara kuko nabonaga ashobora kuzagira ubuzima bubi mu gihe abuze umubyeyi  yari asigaranye kandi akiri na muto, ndumva mu bushobozi bwanjye nzagerageza kumwitaho uko bikwiye.”

Bamwe mu baturanyi  ba Donatille babwiye Umuseke ko ntako bisa kubona habonetse umuntu witanga agafata icyemezo cyo kurera umwana wari watereranywe, kandi ngo si we ufite ubushobozi buhanitse mu baturanyi be.

Uyu Mupolisikazi ni umwe mu bakozi bagira umwanya muke wo kuboneka mu rugo kubera inshingano z’akazi, ariko avuga ko azagerageza kwita ku mwana by’akarusho kubera ibibazo by’umwihariko yagize akiri muto.

Abaturanyi be bavuga ko ibyo yakoze bikwiye gutanga isomo no ku bandi baturage mu bikorwa byo kugira neza ku badafite kivurira cyane cyane abana babuze imiryango ibakira.

Abaturanyi bavuga ko ubutwari n'impuhwe bya Donatille byabera isomo n'abandi bose ku kwita ku bana badafite kirengera
Abaturanyi bavuga ko ubutwari n’impuhwe bya Donatille byabera isomo n’abandi bose ku kwita ku bana badafite kirengera

MUHIZI ELISE
UM– USEKE.RW/Muhanga

27 Comments

  • Bravo!!! Bikurikiranye na Police week nibura nawe akoze Police week Imigisha myinshi

    • Data azabiguhera umugisha.

  • much blessings!!nukuri uwo mutima Uwiteka azawuguhembere kdi akwagure ubone uko urera uwo mwana neza!

  • Police imwongere ipeti kurubwo butwari pe.

    • Polisi y’u Rwanda ikwiye kugira icyo ihemba uyu mupolisikazi nk’intwari. Ariko se abanyamakuru na bo baradupfunyikira amazi: Ese uyu mupolisikazi ni ingaragu, ese amategeko aramwemerera kwiyandikishaho umwana, etc. Editor, inkuru zawe …

      • @Kumiro. Ibibazo wibaza singombwa cyane. Uriya mubyeyi yujuje inshingano ze, bindi ni ntibitureba cyane….

    • ok

  • Nukuri Imana izabiguhembere.

    • Ibihembo byo azabibona rwose pe ! Imana yarangije kubyandika kandi ntazicwa n’inzara.

  • Bakongere igarade rwose

  • Bravoo Madame, Police ikongerere intera rwose, urabikwiye, icyo ni igikorwa kindashyikirwa gikorwa na bake mu Rwanda.

  • Muduhe telephone z’uwo mupolisi kugirango ushoboye kumwunganira amubone byoroshye.

  • Ibi byakagombye kutubera urugero twese. Imana iguhe umugisha mwinshi.Ni gutya abantu bakorera ijuru. Ese ubukristu n’ubusilamu twirirwamo butumariye iki koko niba uriya mwana yari yabanje kubura abamufata? Imana izareba igipimo cy’impuhwe n’urukundo biri mu mitima yacu, apana amadini, ibyumba by’amasengesho,… n’ibindi twizera ko bizatujyana mu ijuru, Matthieu26,31-45.

  • Imana ihe umugisha uyu mupolisikazi pe uyu mwana azamubere umugisha! Respect uwo mutima mwiza n’impano idasanzwe urintwari

  • Imana iguhe umugisha

  • Imana iguhe imigisha disi

  • Twese dukoze nk’uyu ntamwana wasigara mu Rda atagira kivurira Ba afande bakuru n’abayobozi bahembwa iritubutse barabereho! Bravo sister!

  • kabisa

  • Arakoze gutabara nawe azabihemberwa n, Imana

  • Imana iguhe umugisha, madame la Police. Imana iguhe ibyiza byose.

  • No comment Imana yo mwijuru izaguhembe gusa binkoze ku mutima.

  • Thx s/sgt our appreciation gd bless you.

  • Bravo ma soeur! Courage et Dieu te bénisse abondement!

  • thanks madam Donatille, is there any way out we can get her contacts for some financial support?

  • Wamunyarwandakaziwe uri Imana Y`i Rwanda gusa ibyo wakoze nibimwe mubikorwa byubutwari kdi wowe ukoze ubyo wasabwaga ibisigaye nyagasani arikumwe nawe , Gusa birakwiye natwe twisuzumamo ko dufite umutima wakimuntu nkuyu munyrwandakazi.

  • YOOOOO. Imana iguhe umugisha shenge gutabara uwo muziranenge. Ndagushimiye cyane ku gikorwa cy’ubumuntu ni ubupfura wakoze.

  • Uwiteka aguhembere ubwo bwitange bugirwa na bake ku isi ndetse no mu kazi ukora kandi akurinde bene wanyu batagufunga ko wemeye guca ku itangazamakuru bataguhaye uburenganzira mbona abapolisi murengana cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish