U Rwanda na DRC mu nama yiga ku gucukura Gas Methane mu Kivu
Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Bugesera hahuriye inama nyunguranabitekerezo ya gatatu hagati y’abahanga mu binyabuzima, ubutabire, ubumenyi bw’Isi n’abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe aho imirimo yo gucukura Methane mu Kivu igeze no kureba uko yakorwa neza kurushaho hatangijwe ibidukikije kandi mu buryo bugirira akamaro impande zombi.
U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nibyo bihugu by’ibanze byitabiriye iyi nama ariko harimo n’abandi bafatanyabikorwa baturutse muri Uganda, USA, U Bufaransa, U Buholandi, U Burundi, n’ahandi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza ingufu, Emmanuel Kamanzi yavuze ko inama nk’iyi iba ari ingirakamaro ku bafata ibyemezo kuko ivamo ibisubizo ku bishingiye ku bushakashatsi.
Ibi ngo nibyo baheraho bagakora igenamigambi ry’uko bazacukura Gas Methane neza hitawe ku busugire bw’indi mitungo kamere iri mu kiyaga cya Kivu.
Ngo ibizava muri iriya nama y’iminsi itatu bizafasha u Rwanda na DRC mu gucukura Gas Methane mu buryo burambye.
Kuri we ngo kuba inama iheruka yarabaye muri 2011 bivuze ko kugeza ubu hari ibyaganirwaho byinshi kugira ngo harebwe intambwe yatewe n’ibikenewe gukorwa mu gihe kiri imbere.
Umutoni Augusta Marie Christine ushinzwe imirimo yo kwita ku bikorwa byo kwita ku kiyaga cya Kivu na we yasabye abari mu nama kuza kunonosora no gusaranganya ubumenyi bw’ibiri mu Kivu.
Umujyanama wa Minisitiri, muri Congo Kinshasa ushinzwe kwita ku bikomoka kuri Petelori, Ndoba Itwo Popaul na we yashimye ko abahanga bo mu bihugu byombi bongeye guhura kugira ngo baganire kuri iriya ngingo kandi avuga ko hari indi nama iteganywa kuzaba mu minsi iri imbere izanonosora uko ibyo abahanga babonye barushaho kubibyaza umusaruro.
Umwe mu bitabiriye nama nyunguranabitekerezo witwa Bukuru yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyakiriye iyi nama kizungukiramo byinshi, birimo n’amafaranga abitabiriye nama bazasiga mu Rwanda kubera serivisi bazahabwa.
Undi muhanga mu bumenyi bw’Isi witwa Mukunzi yabwiye Umuseke ko ubusanzwe gucukura Gas Methane bituma hazamuka indi, bityo bigatuma umusaruro uyikomokaho urushaho kwiyongera.
Ngo bizafasha u Rwanda kumenya uko rwarushaho gucukura no gukoresha Gas Methane mu buryo bubungabunga ibindi binyabuzima cyangwa indi mitungo iri mu kiyaga cya Kivu.
Abari muri iyi nama kandi bararebera hamwe uko gucukura Methane byazagirira akamaro abaturiye kiriya kiyaga by’umwihariko.
Hari amakuru avuga ko hari bamwe bakeka ko mu Kivu hasi hashobora kuba harimo ikirunga cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma gucukura Gas Methane byazagorana mu gihe kiri imbere.
Iki kibazo hamwe n’ibindi biri mu biri bwigirwe hamwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bateraniye mu Bugesera, ibyavuyemo bizatangazwa ku wa Gatatu tariki 31, Gicurasi inama isojwe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka mike ishize bwerekanye ko ikiyaga cya Kivu kibitse metero kibe (m³) za gas zigera hari kuri miliyari 55.
Kugeza muri 2004 gucukura Gas Methane byakorwaga ku buso buto, ingufu zavagamo zikaba zarakoreshwa n’uruganda rwa Blarirwa ruba ku Gisenyi.
Muri 2011 ikigo cy’Abanyamerika kitwa ContourGlobal cyateye inkunga Leta y’u Rwanda mu kubaka uruganda rwazafasha mu gucukura no gutunganya Gas Methane kugira ngo yifashishwe mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda.
ContourGlobal yafatanyije n’Ikigo cy’u Rwanda KivuWatt mu gutunganya uriya myuka ngo ubyazwe amashanyarazi yiyongera ku yandi. Uyu mushinga wongereye MW 25 ku mashanyarazi u Rwanda rukeneye.
Ku ruhande rw’u Rwanda umushinga KivuWatt watashywe muri 2016 utangira utanga MW 26, ukaba waratwaye miliyoni 200$.
Abahanga bavuga ko mu Kiyaga cya Kivu harimo amoko 28 y’amafi, aya moko akaba ari make ugereranyije n’ubuso bw’iki kiyaga ariko ngo ibi biterwa n’uko habamo umwuka wa Methane utuma kuroroka kwayo bigorana.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW