Month: <span>May 2017</span>

Episode 115: Iri joro Nelson asabye Brendah ko bajyana iwe

Jojo yagize ngo avuge biranga, abura uko yifata, abura aho areba yubika amaso, burya koko igisebo si ikintu, Brown-“Dore ibimwaro ngo biramubera, ariko ubundi uwagushyiramo inshyi nkagukosora nundi munsi ntuzongere?” Jojo-“Brown! Mumbabarire nanjye sinjye!” Brown-“Umva mbese! Dore uko areba! Ubwo se nta soni ufite?” Brendah-“Brown! Humura erega ikizima nuko Mama atagipfuye, ibindi byose ukuri kwabyivugiye!” […]Irambuye

Kimenyi utahabwaga ikizere arokoye APR FC yanganyije  na Rayon 1-1

Si kenshi amakipe akomeye kurusha andi mu Rwanda, APR FC na Rayon sports zihurira kuri Stade regional ya Kigali. Kuri iki cyumweru byabaye amakipe yombi agwa miswi. Kimenyi Yves umunyezamu wa gatatu wa APR FC utahabwaga ikizere arokora ikipe ye. Ni umukino iteka uhuruza imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri iyi nshuro ntibabaye benshi […]Irambuye

Abari mu gitaramo cy’imideli ‘ Kigali Fashion Week 2017’ bashimye

Abenshi mu bitabiriye igitaramo  cyo kumurika imideli cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abahanzi b’imideli  15 baturutse mu bihugu 15 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye mu gitaramo cyiswe “Kigali Fashion Week 2017” cyabereye i Kigali ku  nshuro ya karindwi. Abakitabiriye bashimye uko cyagenze muri rusange. Kitabiriwe n’abamurika imideli 60 baturutse mu bihugu bitandukanye […]Irambuye

Rubavu: Habereye ijoro ryo kwibuka imiryango 7 797 yazimye –

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda wabereye mu Karere ka Rubavu wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune […]Irambuye

Kigali: Rwandair yakiriye indege ya 12, ni Boeing 737-800 NG

Kuri iki cyumweru Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere y’u Rwanda ‘Rwandair’ yakiriye indege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation” irimo internet. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga za Kigali saa cyenda ziburaho iminota micye. Biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, ikaba izakuba indege ya […]Irambuye

Musanze: Abaturage barishimira ko ahitwaga ‘Sinabyaye’ habaye ‘Nyabagendwa’

Abaturage bo mu Mirenge ya Muko na Nkotsi bakoresha umuhanda Musanze-Vunga bafite ibyishimo kubera ko agace kari kazwiho ubwicanyi n’ubuhotozi mu myaka yashize byatumye kitwa ‘Sinabyaye’ ubu karimo guhinduka, ngo ubwo bugizi bwa nabi buri kugabanuka nyuma y’uko hubatswe Kaminuza ndetse umuhanda ugashyirwaho amatara n’abashinzwe umutekano. Ubu Vunga ni mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge […]Irambuye

Episode 114: Brendah ashinjwe ko ariwe wahaye uburozi Mama Brown

Mama Brown-“Erega mureke kwirushya, ibyanjye birarangiye!” Brown-“Oya Mama! Oya wivuga gutyo! Ahubwo Nelson!Fata hepfo tumuterure tumujyane muri Ambulance!” Jojo-“Oya mube muretse bambwiye ko bagiye kuyohereza ntabwo yari yahagera! Ariko ni Brendah usize abikoze nta wundi” Nelson-“Ngo Brendah?” Jojo-“Niwe usize abikoze kuko niwe Papa yirukanye! Yahoze ahagaze no ku muryango ngo atagaruka” Nelson-“Oya! Ngo Brendah mwamwirukanye? […]Irambuye

Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana na we yatawe muri

Nyuma yo guta muri yombi abayobozi batandatu b’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukaza no kwemeza ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30, Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu bwataye muri yombi n’umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’iri torero, Bishop Sibomana Jean. Police ivuga ko hashingiwe […]Irambuye

Guteza imbere imikino: P. Kagame ati “N’umupira w’amaguru ntabwo ndaheba”

*Abashinzwe gutera inkunga abafite impano batabikora: Ati “ Izi nzego ndaza kuzimerera nabi” *Yababajwe n’uko mu basohokera igihugu, abayobozi baruta abakinnyi, *Mu mukino w’amagare, yanenze abasoresheje ibikoresho byari bizaniwe abakinnyi… Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’intore zatorejwe mu byiciro bitatu birimo iby’abahanzi, Abanyamakuru, n’abo mu nzego za Sport, yashimiye abafite impano bakomeje […]Irambuye

Nyarugenge: Impanuka ikomeye ya bus ihitanye abantu 14

*Ngo harokotsemo umuntu umwe wasimbutse imodoka anyuze mu idirishya… Mu muhanda Musanze-Kigali mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa 14h30 kuri uyu wa Gatandatu imodoka ya bus itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye. Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda riravuga ko imibiri y’abantu 14 ari yo imaze kuboneka mu […]Irambuye

en_USEnglish