Month: <span>May 2017</span>

Umutwe urakurya? Uko wawukira mu kanya gato utanyoye imiti

Uburyo bwitwa ‘Acupressure massage’ nibwo bwagufasha kuvura umutwe uri kukurya mu gihe kitarenze iminota itanu, ni uburyo bwo gukandakanda n’intoki kandi uzungurutsa ku duce (points) duhuriraho imirongo mbariro na miganda ku mutwe mu gihe cy’amasegonda 30. Twihutira kumira za paracetamol cyangwa ibindi binini bigabanya uburibwe iyo umutwe utubabaza. Ariko hari ubu buryo bworoheje kandi utanyoye […]Irambuye

Putin ngo ari gushyira za missiles hafi ya USA, zituritse

Col Viktor Baranetz wahoze ari umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yabwiye  ikinyamakuru cyo mu Burusiya Komsomolskaya ko ingabo z’u Burusiya zamaze gushyira ibisasu bya kirimbuzi hafi y’inyanja ya Pacifique bishobora kurasirwa mu Nyanja bigateza umwuzure n’umutingito watera ‘Tsunami’ inzu nyinshi muri USA zigasenyuka. Col Viktor Baranetz avuga ko ibi bisasu bya kirimbuzi bishobora gutuma abaturage ba […]Irambuye

Kenya: Umunyamahirwe muri “ Betting” yatsindiye miliyoni 2$ 

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu gihugu tubona inzu zikorerwamo imikino y’amahirwe, ibizwi nka “Betting” benshi barabiyoboka ariko, muri bo usanga barira ngo “Umuzungu yabariye” nubwo hari bake usanga bicinya icyara ko babashije kurya Umuzungu. Muri Kenya uwitwa Abisai Samuel we afite ibyishimo birenze iby’umushumba ufite inka ze […]Irambuye

Muhanga: Ba ‘DASSO’ 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho

Abagabo batatu bakorera urwego rwa DASSO (bakunze kwitirwa uru rwego) basanzwe bacunga umutekano wo ku biro by’akarere ka Muhanga bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kwiba mudasobwa z’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga. Police ivuga ko aba bose biyemereye icyaha. Abakozi b’akarere ka Muhanga bamaze iminsi itatu babuze ibi bikoresho, basabye inzego z’umutekano zirimo n’urwego rwa DASSO […]Irambuye

Gutanga serivise nziza ntibisaba ibihenze ariko umusaruro wabyo ni munini

Mu muhango wo kwizihiza Mmunsi Mpuzamahanga w’umurimo wabaye tariki ya 1 Gicurasi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yibukije abakozi n’abakoresha guhora bita ku mitangire myiza ya serivise kuko ngo  bidasaba ibihenze ariko bigatanga inyungu nini cyane. Minisitiri w’Intebe avuga ko abakozi n’abakoresha bagomba gutanga serivise nziza mu rwego rwo kunoza umurimo bakora no kongera umusaruro bakura […]Irambuye

Nyamata yaciriwemo Abatutsi ni yo izavamo ijwi ngo ‘Duhaye imbabazi

*Umupadiri udafasha intama ze kuva mu bwone ngo ni “ikigoryi” kitazi icyo kimara muri Kiliziya, *Yagarutse ku itotezwa yakorewe kuva mu 1963… Padiri Ubald Rugirangonga watangije gahunda y’isanamitima, gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko itotezwa ryakorewe Abatutsi rifite umwihariko mu cyahoze ari Komini Kanzenze kuko kuva mu 1959 […]Irambuye

Umwanzuro wa RSAU wateje umwiryane hagati y’abahanzi

Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) iherutse gutangaza ko igiye gutangira kwishyuriza ibihangano by’abahanzi bikoreshwa mu buryo budafututse guhera muri Nyakanga 2017. Abahanzi baritana ba mwana kuri iyo ngingo. Iyi n’inkuru imaze iminsi ivugwaho n’abantu benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro. Bamwe bakavuga ko icyo cyemezo cyafashwe gihubukiwe, abandi bakemeranya na RSAU. Mu bahanzi […]Irambuye

Abafana Liverpool bafashije abarokotse Jenoside muri Komini Muhazi

Celestin Mutsinzi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Muhazi yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu bafana ba Liverpool bari basuye urwibutso rwa Mukarange ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri kariya gace, Interahamwe zo muri Komini Murambi zayoborwaga na Gatete Jean Baptiste zaje gufasha izo muri Komini Muhazi kwica Abatutsi bari bahatuye. Uyu mugabo uri […]Irambuye

en_USEnglish