Digiqole ad

Muhanga: Ba ‘DASSO’ 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’akarere

 Muhanga: Ba ‘DASSO’ 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’akarere

Abagabo batatu bakorera urwego rwa DASSO (bakunze kwitirwa uru rwego) basanzwe bacunga umutekano wo ku biro by’akarere ka Muhanga bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kwiba mudasobwa z’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga. Police ivuga ko aba bose biyemereye icyaha.

Abakozi b’akarere ka Muhanga bamaze iminsi itatu babuze ibi bikoresho, basabye inzego z’umutekano zirimo n’urwego rwa DASSO rukora ku biro by’aka Karere gukora iperereza kuri ibi bikoresho byibwe.

Nshimiyimana Sylvèstre w’imyaka 32 na mugenzi we Nsabimana Olivier bombi bakora muri DASSO (babita ba DASSO) bavuga ko Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Mata bakinguye ibiro by’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere bibamo mudasobwa ebyiri.

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Muhanga  babwiye  Umuseke ko inzego z’Umutekano zagiye gusaka aho aba bakozi b’urwego rwa DASSO bacumbitse basanga izo mashini uko ari ebyiri zihari, kandi ko  aba bazisanganye biyemerera ko bakoze iki cyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Aba bagabo babiri bakunze kwita ba DASSO (kubera urwego bakorera) bashinja mugenzi wabo witwa Musabyimana Fabrice ko hari indi mashini  y’umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi n’imari mu Karere ka Muhanga aherutse kwiba.

Station ya Police ya Nyamabuye yemera ko  aba bakozi bose uko ari batatu ibacumbikiye gusa ikavuga ko itagira byinshi itangaza kuri aya makuru kuko bakiri gukora iperereza.

Police ivuga ko uyu Fabrice ushinjwa na bagenzi be aherutse kwiba n’ibikoresho by’imodoka y’akarere (DAIHATSU) ariko ko yafatanyije n’abandi bagishakishwa.

Umuseke ukora iyi nkuru wahamagaye Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye ngendanwa.

Mu mwaka ushize kandi hari bamwe mu bakozi ba DASSO  barindaga ibiro by’Akarere ka Muhanga bacukuye biba amwe mu madosiye 28 arebana na gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) yo mu Murenge wa Nyabinoni nyuma baza gufatwa batabwa muri yombi.

Icyo gihe kandi  hari abavugaga ko abashinjwaga kunyereza amafaranga ya VUP muri uyu murenge wa Nyabinoni aribo bari bihishe inyuma y’ubu bujura bw’amadosiye ya VUP.

Abakozi b’Akarere bavuga ko batiyumvisha aho aba bakozi ba DASSO bakura imfunguzo zo gukingura ibiro bya buri mukozi, kuko hari n’izindi mashini nyinshi zagiye zibwa mu bihe bitandukanye ariko ntizifatwe.

Ni mu karere ka Muhanga
Ni mu karere ka Muhanga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • Izo DASSO ZABONYE ABANDI BA SHBUJA BIKUBIRAA AMASOKO BABICISHIJE KUBANDI BANDI BANTU

  • nazo zahisemo kwiba hahahaaaa

  • Ubundi mu gihugu hagombye kubaho abasoda n’abapolisi ibindi biba arukuzana akajagari mu gihugu kuko nta na hamwe izo dasso inkeragurabara nizindi bisaba ubumenyi baba bafite kereka niba aruguha akazi abademob niba aribyo ariko nabyo byagombye kunyura mu mategeko.

    • birababaje kbs,DASSO MWE MWIHANGANE PE,MUHANGA BASANZWE BABAFATA NABI NONE NAMWE MURIGARARAJE KBS BARAZA NOKUJYA BABAKANDAGIRA.

  • icyaha ni gatozi kandi ubunyangamugayo ubutandukanye nibyo wowe wita ubumenyi buke uretse ko n’ubumenyi bukenewe mukazi bashinzwe barabufite, keretse niba usuzugura ababigishije, kuvugango mu gihugu hagombye kubaho abasoda n’abapolisi gusa ngo ibindi ni akajagari, watubwira karatejwe nande?

  • HARI UWACIYE UMUGANI NGO HAHAMAGAWE INYANGE NIBIKONA BIRAZA. NTIBITANGAJE NO KU BWA NOWA BYARIHO ABAVANGIRA ABANDI BAZAHORAHO.NONE DASSO NIBO BAFASHAGA LETA GUFATA ABIGABIJE IBYAYO NONE HARIMO ABABATOBERA! DASSO MUKOMERE MWADUFASHAGA KANDI NTABYACITSE, ABATERA IBI NI ABABAHEMBA INTICA NTIKIZE NAYO MASHURI MWIBITSEHO,ABANDI NTIMUCIKE INTEGE TUBARI INYUMA

Comments are closed.

en_USEnglish