Digiqole ad

Kenya: Umunyamahirwe muri “ Betting” yatsindiye miliyoni 2$ 

 Kenya: Umunyamahirwe muri “ Betting” yatsindiye miliyoni 2$ 

Abisai Samuel (iburyo) arasuhuzanya n’Umuyobozi mukuru wa SportPesa, Ronald Karauri wamusanze iwe

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu gihugu tubona inzu zikorerwamo imikino y’amahirwe, ibizwi nka “Betting” benshi barabiyoboka ariko, muri bo usanga barira ngo “Umuzungu yabariye” nubwo hari bake usanga bicinya icyara ko babashije kurya Umuzungu. Muri Kenya uwitwa Abisai Samuel we afite ibyishimo birenze iby’umushumba ufite inka ze zihaka nyuma yo gutsindira miliyoni ebyiri z’amadorali  ($2M) yashoye amadorali abiri ($2) yonyine.

Abisai Samuel (iburyo) arasuhuzanya n’Umuyobozi mukuru wa SportPesa, Ronald Karauri wamusanze iwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri sosiyete ikora imikino y’amahirwe “Betting” yitwa SportPesa yazindutse yerekana amafoto y’umunyamahirwe wa mbere uyiriye menshi kuva yatangira gukorera ako kazi muri Africa yose.

Ni uwitwa Abisai Samuel watsindiye miliyoni ebyiri z’amadorali ya America ($2M) angana na miliyoni 221 z’amaShilling ya Kenya, ubwo yari yashose amadorali abiri gusa.

Uyu mugabo w’umunyamahirwe arenze uko umuntu yabitekereza yatsindiye ako kayabo ubwo yaforaga imikino 17 icyo mu Rwanda bita “ipari” iyo mikino yose iza kugenda uko yabyanditse ku gapapuro.

Umuyobozi mukuru wa SportPesa, Ronald Karauri ubwe n’abamuherekeje mu modoka z’agaciro harimo n’iyo mu bwoko bwa limousine y’umweru yerekeje mu gace ka  Thika uyu munyamahirwe atuyemo.

Bagaragaje amashusho yerekana iryo tsinda “Convoy” rigera mu cyaro cya Thika abaturege batangariye imodoka nk’izo zari zibatembereye, muri km 45 uvuye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba w’umurwa mukuru Nairobi.

Ni ku nshuro ya mbere umunyamahirwe atsindiye amafaranga angana gutyo ku mugabane wa Africa kuva hatangira kuza imikino nk’iyo y’amahirwe kuri uyu mugabane.

Samuel nyuma yo kubona ayo mahirwe adasanzwe yaganirije abanyamakuru ababwira uko agiye gukoresha ako kayabo aho yatangaje ko atazongera gukina “Betting” ukundi ahubwo ngo agiye kwiberaho afasha abantu, no gufasha ikipe yo mu gace k’iwabo ka Kakamega.

Yavuze ko azasangira intsinzi n’inshuti ze kuko ngo zamufashije kubigeraho. Ngo ubu agiye guhita afata akaruhuko abanze atekereze neza ku cyo agiye gukoresha ayo mafaranga yatsindiye.

Imikino y’amahirwe mu gihugu cya Kenya iramenyerewe cyane, aho mu ngengo y’imari y’igihugu ya 2017/2016 Leta yashyizeho ko amakompani akora imikino ya “Betting” agomba kujya asoreshwa 50% by’inyungu abona.

SportPesa ni yo company yo muri Africa itera inkunga ikipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza mu cyiciro cya mbere (Premier League), itera inkunga Hull City ubu iri ku mwanya wa 17 muri Shampiyona.

Abaturage batangajwe n’imodoka zidasanzwe zabasuye
Umutekano wari ukajijwe aho Samuel atuye
Imodoka zihenze cyane zirimo na limousine zitabajwe mu kujya kureba uwo munyamahirwe udasanzwe

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dore igihugu

Comments are closed.

en_USEnglish