Digiqole ad

Abafana Liverpool bafashije abarokotse Jenoside muri Komini Muhazi

 Abafana Liverpool bafashije abarokotse Jenoside muri Komini Muhazi

Abafana ba Liverpool batanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Celestin Mutsinzi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Muhazi yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu bafana ba Liverpool bari basuye urwibutso rwa Mukarange ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri kariya gace, Interahamwe zo muri Komini Murambi zayoborwaga na Gatete Jean Baptiste zaje gufasha izo muri Komini Muhazi kwica Abatutsi bari bahatuye.

Abafana ba Liverpool batanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yavuze ko abenshi mu Batutsi bo muri kariya gace biciwe muri Kiliziya ya Mukarange bicishijwe imihoro, impiri, ingashyi (bakoreshe bagashya ubwato) na za grenades zatewe n’abajandarume (gendarmes) n’abasirikare bari bakambitse aho.

Mutsinzi yabwiye abafana ba Liverpool baturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda ko mu ijoro ryo kuwa 06 – 07 Mata, 1994 abajandarume bahise boherezwa mu duce bakomokagamo kugira ngo ‘batangire bashyire ibintu mu buryo’.

Uku gushyira ibintu mu buryo byari bikubiyemo guha umurongo ngenderwaho insoresore kugira ngo zizabashe gutangira ubwicanyi zizi ibyo zigiye gukora.

Hari hakubiyemo kuzitoza uko bicisha imihoro n’ibindi.

Mutsinzi yavuze ko ubwicanyi bwatangiriye ahitwa Nyawera bukomereza muri Mukarange n’ahandi. Mu bitangaza by’Imana, yagiye aca mu myanya y’intoki abicanyi.

Ngo hari aho bari bagiye kumubona ngo bamwica ahitamo kwigaragura mu maraso y’inka ye Interahamwe zigira ngo yapfuye zimucaho.

Mu buryo bukomeye uyu mugabo yaje kurokoka we n’abandi Batutsi ubu bakaba babayeho bashimira ingabo zahoze ari iz’Inkotanyi zabatabaye bari bugarijwe.

Yabwiye urubyiruko n’abakuru bari aho ko kuba baje kubafata mu mugongo ari ikintu cyerekana ko Jenoside itazongera kubaho kuko hari abakiri bato baharanira kumenya amateka yayo kugira ngo bakumire ko hari ahandi yazaba.

Dr Alexis Mutangana wari ukuriye abafana ba Livelpool basaga 200 bari baje gufata mu mugongo abarokotse bo muri Kayonza, yavuze ko kuba bafana ikipe ari ikintu kimwe ariko ko no gufasha abarokotse ari cyo cy’ingenzi.

Yagize ati: “Inkunga twazanye kubaremera si yo ihambaye cyane. Icy’ingenzi ni umutima wadusunikiye kubikora. Nubwo dufana iriya kipe yo mu Bwongereza ariko dufite inshingano yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko bageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Mwiri mu kagali ka Nyawera inkunga irimo ihene ebyiri kuri buri muntu mu bagize imiryango umunani yatoranyijwe.

Buri muntu kandi muri aba yahawe inkunga irimo ibiribwa nk’ifu y’akawunga, isukari, amavuta n’ibindi.

Hari kandi indi miryango itanu ifite abana bafite ikibazo cyo kwigira ku matara y’udutadowa, bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba.

Muri rusange inkunga yose abarokotse bahawe ifite agaciro karenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bafana kandi biyemeje kuzatera inkunga yihariye Umurenge wa Mukarange ubwo uzaba ushaka kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi runini kandi rukoze neza kurushaho. Dr Mutangana yabijeje inkunga ihoraho igihe cyose bazabikenera.

Urwibutso rwa Mukarange rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bagera ku 8 707, muri bo abarenga ibihumbi bitanu baciwe muri Kiliziya ya Mukarange.

Abarokotse bahawe amatungo magufi n’ibindi bikenerwa mu buzima
Babanje guha agaciro abashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange
Aha basobanurirwaga amateka y’uburyo Abajandarume n’abasirikare bagize uruhare mu gukora Jenoside i Mukarange
Dr Alexis Mutangana wari uyoboye abandi bafana Liverpool bitabiriye iki gikorwa
Kiliziya yiciwemo abantu irimo kubakwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko se hari umukinyi numwe ukina muri Liverpool ubazi ra? Hari se byibura hari nu muntu numwe uri muri committee ya Liverpool muri mwe? Hari se nuwari wayibona amaso ku maso irimo kwitoza byibura?

    • Ibyo bibazo se wibaza urumva umusanzu wabyo mukugira neza ari ibihe??? intashima gusa ubwo mugikorwa cy’urukundo bakoze ubonye ukwiye kwibaza ibyo bibazo bidafite shingea na Rugero?? Icyahuza abantu bose bagira neza kirahagije.

  • @ Gakwaya, wowe uvuguko ushingiye kuki? Najye ibyo najyaga mbyibazaho, aliko aho ngereye Holland nasanze bagira association zabafana kdi abakannyi batapfa no kubegera.
    Ishyirahamwe niriba rifite statut, none se reka nkwibarize ntabgo wari wumva ishyirahamwe ryabiyita ngo ni Association des amis de …. kandi nyirukuvugwa yaripfiriye kera.

    Ibyo uvuze

  • Dr since when?

Comments are closed.

en_USEnglish