Month: <span>May 2017</span>

Igitutu (Pressure) y’abafana siyo umuhanzi agenderaho- Naason

Mu minsi ishize ubwo yasohokaga mu binyamakuru bitandukanye ku rutonde rw’abahanzi basigaye ku izina nta bikorwa bishya bafite, Naason yavuze ko umuziki awukora bitewe n’ingenga bihe ye. Atari igitutu ashyirwaho n’abafana. Nshimiyimana Naason amaze imyaka umunani {8} akora umuziki. Yatangiye gukora ibijyanye na muzika muri 2009 ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye muri Lycee de Nyanza. […]Irambuye

Social Mula nta mwanya wa nyuma n’uwa mbere ashaka muri

Mugwaneza Lambert cyangwa se Social Mula ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera gukundwa kw’ibihangano bye. Avuga ko umwanya mubi mu irushanwa ari uwa nyuma {10}. Ariko n’uwa mbere utamushishikaje cyane. Ni ku nshuro ya mbere Social Mula yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro indwi {7} rimaze kuba. Kuba ari […]Irambuye

Inkura zagarutse, zageze mu Akagera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ishami ryacyo rishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko inkura z’umukara 10 uyu munsi zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu Rwanda muri iki gitondo zivuye muri Africa y’epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda. Mu gihe gito Pariki izakira n’izindi 10. Izi nyamaswa zigeze mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard […]Irambuye

Episode 89: Igikuba kiracitse, Nelson ahamagawe igitaraganya kwa muganga

Njyewe-“Uuuuuh? Gigi! Koko se uyu muntu uri kuri iyi foto John aramuzi?” Gigi-“Nelson! Aramuzi cyane ahubwo!” Nkibaza ibyo nari ndi kumva John yahise yitsa umutima mbona asa n’usuherewe maze ahita avuga, John-“Imana ishimwe kuba mbonye Gigi akiriho, ibi niboneye n’amaso yanjye uyu munsi mbikesha mwebwe, uyu afite amwe mu mateka yanjye y’akahise, muhumure iyi foto […]Irambuye

Muri Chad bibutse, Amb. Habyarimana ati “nta Jenoside izongera kubaho

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Chad, Ambasaderi w’u Rwanda muri Chad akagira ikicaro Brazzaville Dr Jean Baptiste Habyalimana yabwiye abitabiriye uwo muhango ko nta Genocide izongera kuba mu Rwanda kuko ubu rufite ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Uyu muhango wabereye mu nzu  […]Irambuye

Nubwo twishimira ibyagezweho mu kongera imirimo, haracyari ikibazo cy’Ubushomeri – PM

*CESTRAR yo ivuga ko abakora mu bigo byingenga barenganira mu kajagari ko gutanga imishahara, *Ngo leta ngo igomba gushyiraho politike y’imicungire y’abakozi itareba aba leta gusa, *Uyu munsi ngo abashomeri mu mijyi bangana na 9% naho mu barangije ni kaminuza ni 14%. Kuri uyu wa mbere mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umurimo, Minisitiri w’intebe […]Irambuye

Rusizi: Ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange Umudugudu wa Rusayo abaho uyu munsi batangajwe cyane n’ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri. Aka gasekurume kavutse ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa mbere. Mu minsi ishize muri aka gace hari inka nayo yabyaye inyana imeze gutya nk’uko bamwe mu bahatuye babitangarije […]Irambuye

Rubavu: Akarere kasabye imbabazi kuba urwibutso rwa ‘Commune Rouge’ rutaruzura

Kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu by’umwihariko ahiswe kuri Commune Rouge hiciwe benshi, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye imbabazi ku kuba uru rwibutso rwaratinze kuzura ariko ko ubu noneho bigiye gukorwa vuba. Urwibutso rwa Commune Rouge rumaze hafi imyaka ine rutangiye kubakwa ariko ntiruruzura. […]Irambuye

Abanyarwanda baba muri Liberia bibutse ku nshuro ya 23 abazize

Kuwa gatandatu, tariki ya 29 Mata, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Liberia bakoze umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku bufatanye bw’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu na ‘University of Liberia’, ndetse n’ishyirahamwe ry’Abanyaliberia barokotse icyorezo cya Ebola. Ni umuhango wahuje kandi abanyeshuri n’abarimu bo muri ‘University of Liberia’, […]Irambuye

ADEPR-La Fraicheur, Urusengero rw’Imana rwatikijwemo imbaga y’Abatutsi

Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu, abayoboke b’itorero rya ADEPR_Nyarugenge bibutse Abakristu baryo basengeraga ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’, ku Murenge wa Muhima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakristu ba ADEPR mu rusengero rw’ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’ bagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bagenzi babo baje kwihisha mu rusengero ariko birangira bishwe, bakazirikana […]Irambuye

en_USEnglish