Digiqole ad

 Global Fund basuye  Maison de Jeune Kimisagara kimwe mu bigo batera inkunga

  Global Fund basuye  Maison de Jeune Kimisagara kimwe mu bigo batera inkunga

Abakora muri Global Fund basobanurirwa ibikorerwa muri Maison de Jeunes Kimisagara

Kuri uyu wa mbere abantu bakora muri Global Fund bageze ku kigo cy’urubyiruko cya  Kimisagara (Maison de jeunes) kureba imwe mu mishanga bafashamo u Rwanda, muri Servisi zo kwipimisha no gutanga ubujyanama ku Gakoko gatera Sida mu rubyiruko.

Abakora muri Global Fund basobanurirwa ibikorerwa muri Maison de Jeunes Kimisagara

Ikigo cy’urubiruko cya Kimisagara (Maison de Jeunes) ni kimwe mu bigo umushinga wa Global Fund utera inkunga, bitewe n’akamaro kanini gifite ku rubyiruko. Abakozi ba Global Fund biteguye gutangira inama y’uyu muryango ya 37 (The 37th Global Fund board meeting) basuye ikigo cya Kimisagara.

Kwihangana Pascal umwe mu rubyiruko rukunda kuza gukina kuri Maison de Jeunes Kimisagara, ufite imyaka 16 y’amavuko avuga ko iki kigo kibarinda kuba inzererezi (abana bo mu muhanda).

Ati “Iki kigo kidufasha mu kutajya mu ngeso mbi.

Kwihangana akomeza avuga ko muri Maison de Jeunes bagira iminsi yo kubaganiriza, no kubagira inama yo kutajya mu biyobyabwenge no kugira imico myiza.

Rukundo Jules na we umwe mu bakunda kuba bari kuri Maison de Jeunes, yavuze ko iki kigo kirabafasha cyane kuko kuri we umwanya we munini awumarira mu gukina umupira.

Ati “Ndasaba urundi rubyiruko kugana iki kigo kugira ngo na rwo rumenya byinshi byabafasha mu buzima bwabo.”

Niyitegeka JMV ukora muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ashinzwe ubuzima bw’imyororokere yavuze ko mu kigo cya Kimisigara harimo ibikorwa bitandukanye na gahunda yo guhugura urubyiruko ku bijyanye n’ibintu bitandukanye.

Ati “Duhugura urubyiruko ku bijyanye no kudoda, ikoranabuhanga, imikino, ku buryo urubyiruko rurakina kugeza saa ine z’ijoro ntibabona akanya ko kujya mu bibi kubera hari bindi bahugiyemo kandi byiza.”

Bahugurwa kandi mu bijyanye n’indimi, abandi bahuza urubyiruko mu kubona akazi n’abagatanga bakanafashwa muri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Niyitegeka JMV avuga ko ibyo bakora bitanga umusaruro cyane, kuko urubyiruko abenshi muri bo baza kwipimisha yaba inda cyangwa virusi itera Sida, bamwe baza kwihugura mu bijyanye na ICT kandi serivisi zitangwa ku buntu.

Mugwaneza Placidie ukora muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA yavuze ko urugendo rw’abakora muri Global Fund basura ibikorwa bitandukanye byari mu rwego rwo kureba amafaranga batanga ngo akora iki.

Ati “Mu by’ukuri imfashanyo batanga mu bigo by’urubyiruko niyo kumenyekanisha Virusi itera Sida, na Serivisi zo kwipimisha, urubyiruko rugafata ingamba yo kuguma ari bazima, abagize ibyago byo kwandura bagahabwa ubujyanama bakoherezwa mu bigo nderabuzima kugira ngo batangizwe imiti bazabeho neza na virusi itera Sida.”

Uwari uhagarariye abakora muri Global Fund, Rahul Singhal  yavuze ko impamvu bahisemo u Rwanda, hari ibintu byinshi Global Fund itera inkunga kandi byiza.

U Rwanda ngo ni ahantu heza ho gutera inkunga, kuba hariho ikigo cy’urubyiruko gifasha mu kurwanya Virusi itera Sida, n’ibindi bikorwa byafasha urubyiruko ngo ni ikintu cyiza bashimye kandi ngo babonye ko ibikorerwamo bitanga umusaruro.

Abakozi ba Global Fund ngo basanze mu Rwanda ari ahantu heza ho gutera inkunga
Urubyiruko rwerekana umukino urimo ubutumwa bwo kurwanya Sida
Basuye n’abafite ubumuga butandukanye bafashirizwa Kimisagara

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ese buri munsi barakina? amasaha yahe? ese n’abana bari munsi y’imyaka 10 umuntu yaboherezayo? Tell me! Gahunda yo kwigisha indimi iteye ite? Iya computer? ese mwampa contact y’umuntu uhakora ngo nzabarize abana banjye, njye mboherezayo.

Comments are closed.

en_USEnglish