Digiqole ad

Gutanga serivise nziza ntibisaba ibihenze ariko umusaruro wabyo ni munini – Murekezi

 Gutanga serivise nziza ntibisaba ibihenze ariko umusaruro wabyo ni munini – Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu kwizihiza umunsi w’Umurimo

Mu muhango wo kwizihiza Mmunsi Mpuzamahanga w’umurimo wabaye tariki ya 1 Gicurasi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yibukije abakozi n’abakoresha guhora bita ku mitangire myiza ya serivise kuko ngo  bidasaba ibihenze ariko bigatanga inyungu nini cyane.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi mu kwizihiza umunsi w'Umurimo
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu kwizihiza umunsi w’Umurimo

Minisitiri w’Intebe avuga ko abakozi n’abakoresha bagomba gutanga serivise nziza mu rwego rwo kunoza umurimo bakora no kongera umusaruro bakura muri uwo murimo.

Ati: “Mu rwego rwo kunoza umurimo no kongera umusaruro w’ibyo dukora ndasaba abakoresha n’abakozi guhora bita ku mitangire myiza ya serivise nk’uko Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira.”

Avuga ko gutanga serivise nziza nta gishoro gihenze bisaba uretse kubikunda, kubyiyemeza no guhindura imitekerereze gusa.

Agira ati: “Gutanga serivise nziza nta kintu gihenze bidusaba biradusaba gusa kwiyemeza kubikora, biradusaba gusa kubikunda, biradusaba guhindura imitekerereze n’imikorere byacu. Biradusaba gufata abatugana nk’Abami n’Abamikazi.”

Yongeraho ariko ko nubwo nta gishoro gihenze bisaba ngo inyungu yo gutanga serivise nziza ni ntagereranywa.

Yagize ati: “Inyungu tuvana mu gutanga serivise nziza ni nyinshi cyane haba kuri Leta, haba n’igihugu muri rusange, haba ku bakoresha, haba ku bakozi bituma imirimo yiyongera.

Urwunguko rwa buri kigo gitanga serivise rukiyongera n’imishahara yavugwaga ikiyongera kuko umurimo ushingiye kuri serivise nziza zatanzwe zituma umusaruro w’ikigo wiyongera umusaruro w’igihugu ukiyongera.”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko guhabwa serivise nziza ari uburenganzira ntavogerwa bwa buri muntu, bityo ngo nta we ukwiriye kwemera guhabwa serivise mbi ngo aceceke, ngo agomba gusaba ibisobanuro. Na we akaba atanze umusanzu wo kugira ngo ikigero cy’imitangire ya serivise u Rwanda ruriho kizamuke.

Ati: “Guhabwa serivise nziza ni uburenganzira ntavogerwa  bwa buri muntu, ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro igihe atanyuzwe na serivise nziza yari ategereje.

Ni inshingano ya buri wese gutanga umusanzu we w’uko ibintu byarushaho gukorwa neza serivise nziza zitangwa kurusha uko bimeze ubu ngubu.”

Avuga ko gutanga serivise nziza biri mu bintu by’ibanze byongera ubukungu bw’iguhugu, kuko ngo umwaka ushize serivise yinjirije u Rwanda 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Minisitiri w’Intebe avuga ko bigomba kurushaho kunozwa kugira ngo uwo musaruro uva muri serivise urusheho kwiyongera.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Gutanga servisi nziza bisaba urukundo abayobozi benshi badafite, kuko bihugiyeho ubwabo n’ababo.

  • IYO UTANGA SERIVISI, NTABWO UREBA UWO UGIYE KUYIHA UWALIWE KUKO BYAKUVIRAMO RUSWA; AHUBWO URAGERAGEZA UKABA NK’UWAMBAYE INKWETO ZE CG SE IBIRENGE BYE N’IYO IBYO BYOMBI YABA ATABIFITE, UKAMUGILIRA IMBABAZI UKAMUGEZAHO IBYO YAJE AGUKENEYEHO.

Comments are closed.

en_USEnglish