Digiqole ad

Nyamata yaciriwemo Abatutsi ni yo izavamo ijwi ngo ‘Duhaye imbabazi igihugu’ – Ubald

 Nyamata yaciriwemo Abatutsi ni yo izavamo ijwi ngo ‘Duhaye imbabazi igihugu’ – Ubald

Avuga ko afite ikizere ko ijwi ritanga imbabazi ku bakoze ubwicanyi bose rizaturuka aha

*Umupadiri udafasha intama ze kuva mu bwone ngo ni “ikigoryi” kitazi icyo kimara muri Kiliziya,
*Yagarutse ku itotezwa yakorewe kuva mu 1963…

Padiri Ubald Rugirangonga watangije gahunda y’isanamitima, gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko itotezwa ryakorewe Abatutsi rifite umwihariko mu cyahoze ari Komini Kanzenze kuko kuva mu 1959 bahaciriwe kugira ngo bicwe n’isazi izwi nka “Mouche tsé tsé”, ngo afite ikizere ko ari na ho hazaturuka ijwi ryo gutanga imbabazi ku bantu bose bagize uruhare mu bwicanyi.

Avuga ko afite ikizere ko ijwi ritanga imbabazi ku bakoze ubwicanyi bose rizaturuka aha
Avuga ko afite ikizere ko ijwi ritanga imbabazi ku bakoze ubwicanyi bose rizaturuka aha

Ku cyumweru Paruwasi ya Nyamata mu karere ka Bugesera yakomoreye amasakaramentu abakristu Gatulika 52 bijanditse mu byaha bya Jenoside baje basanga abandi 166 bakomorewe muri Mutarama.

Mu nyigisho yatangiye muri uyu muhango, Padiri Ubald Rugirangoga yagarutse ku mateka y’urwango n’itotezwa byakorewe Abatutsi, avuga ko aya mateka afite igicumbi muri aka gace kahoze ari muri Komini Kanzenze.

Ati “Ntimuzi ko Abatutsi bose bazajya I Nyamata, icyahoze ari Cyangugu barahavuye, Gisenyi, Gikongoro barahava bose bakaza bakabatsika aha, urwango rukaza rukabatsika aha.”

Agaruka kuri izi mbabazi ziri gusabwa no gutangwa hagati y’abishe n’abiciwe, Padiri Ubald yavuze ko afite ikizere ko ijwi ryo kubabarira abijanditse muri ibi bikorwa bose rizaturuka muri aka gace.

Mu ijwi riranguriye, uyu wihaye Imana usanzwe azwiho ibitangaza byo gukiza indwara mu masengesho, ati “Bishyire kera aha hazava ijwi rivuga ngo duhaye imbabazi iki gihugu cyacu, imigisha igombe izavumbuke aha.”

 

Kuva mu 1963 yatangiye kumva icyanga cyo gutotezwa azira ubwoko…

Avuga ko we yatangiye gutotezwa azizwa ko ari Umututsi kuva kera. Ati “Muri 1963 banyiciye data, mu 1973 niga mu iseminari ku Nyungo banyirukana mu ishuri ntatsinzwe hejuru y’iki cyaha cyo kuba Umututsi utagizemo uruhare niba kibaho.”

Padiri Ubald wagarutse ku mateka ashaririye yanyuzemo kubera ubwoko bwe, yavuze ko atari gutatira umuhamagaro we wo kwiha Imana ariko kubera kuvutswa uburenganzira bwo kubikomereza mu gihugu cye yahise yerekeza i Burundi.

Avuga ko kubera ibyo yabonaga mu Rwanda atagombaga gukomeza uyu muhamagaro we i Burundi, aza kugaruka mu 1978 agaruwe no guhangana n’urwango yabonaga “Abahutu” bafitiye “Abatutsi”.

Mu 1990 Ubald yafashwe mu bafatwaga nk’ibyitso by’Inyenzi ariko ko bitamuciye intege mu rugendo yari yariyemeje.

Ati “Ntawe urwanya imbwa arwanya umugabo, iyo abantu banyirukanseho bantera imijugujugu ndavuga nti ntacyo, ni uko ntari imbwa.”

Avuga ko Imana yari imufiteho umugambi kuko ataraye muri gereza kuko imbunda yashinjwaga gutunga bayishatse bakayibura. Ati “Nageze imuhira n’amakare menshi nti murabeshya ikibazo ni Umututsi nta kindi…n’abafungwa bose bararengana nti icyo bazira ni uko ari Abatutsi gusa.”

Avuga ko atahwemye kunenga ibikorwa byo guhohotera Abatutsi byariho icyo gihe ndetse ko yakomeje kwigisha urukundo ariko akaza gutsindwa mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko yarinzwe n’Imana kuko na we yagiye arusimbuka.

Ntiyacitse intege kuko nyuma y’ubu bwicanyi bw’indengakamere bwakorewe abo mu bwoko bw’Abatutsi kuko yumvaga afite icyasha cyo kuba intama ze zarijanditse muri ibi bikorwa n’agahinda ko kuba izindi zarishwe zizizwa uko zaremwe.

Padiri Ubald yatangije ubu buryo bw’isanamitima bwo kwigisha abishe n’abiciwe kwishakamo igisubizo cyo kurenga imbibi z’ibyabatanyije.

Avuga ko abishe n’abiciwe ari bo bashobora komorana ibikomere. Ati “Muri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bose barafungiranye, urufunguzo rwo gufungurira uwarokotse Jenoside rufitwe n’uwayimukoreye, kimwe n’uko na we nta wundi washobora kugusabira ngo isengesho ryumvikane usibye we.”

Gusa ngo muri uru rugendo rwo gufasha abahemutse n’abahemukiwe gusaba no gutanga imbabazi yahuye n’imitego myinshi y’abarwanyaga iyi gahunda barimo n’Abihaye Imana bagenzi be.

Ati “Hari umupadiri wigeze kumbwira ngo iyi processus yawe sinyemera, nti ngaho tanga indi noneho…ariko naramurebye nti iki ni “ikigoryi” kitazi icyo kiri gukora muri Kiliziya, umuntu aragira intama zari mu bwone…nti cyakora uzabibazwa n’Imana.”

Ashimira abakomeje gutera intambwe yo gusaba imbabazi no kuzitanga, gusa agasaba abakomeje kugundirwa n’umwijima wo kutiyambura icyasha cy’ibyo bakoze gutera intambwe kuko bifasha impande zombi yaba bo n’abo bahemukiye.

Yashimiye abateye intambwe bagasaba imbabazi
Yashimiye abateye intambwe bagasaba imbabazi
Yateye amazi y'umugisha abasabye imbabazi bakazihabwa
Yateye amazi y’umugisha abasabye imbabazi bakazihabwa

Photo © M. Niyonkuru/umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ubald umugambi we ni mwiza. Ariko warushaho kuna mwiza agiye areba inyuma akageza na mbere ya 1959, yareba imbere akabona n’ibiba none cyangwa muri iyi myaka. Ntakavange impano yahawe yo gusengera abarwayi bagakira n’ibyiyumviro bye bya politique. Kandi bagenzi be yita ibigoryi, azirikane ko bose ari abanyantege nke kimwe nawe. Thèse tubeshejweho n’impuhwe z’Imana.

  • Padi, na Yezu ubwe amaze kuzuka, ntiyasanze intumwa zamwihakanye zikanamutererana mu nzira y’umusaraba ngo azite ibigoryi. Uko yabigenje urabizi, Kora nkawe.

  • Padiri Ubald ajye azirikana ko atari intama zijyanye mu bwone. Zashorewemo n’ibirura byigize abashumba, byitwaje inkoni zicira umuriro, kandi intama zanze kona zikicwa.

  • Njyewe niba nemera padiri Obald yahawe ubupadiri haricyo yigeze yandika kuri kiliziya gatolika cywangwa kubutegetsi bwariho nkuko padiri Ruberizesa Inosenti yabyanditse.Ese Uyu Obaldi yemerao abari bamukuriye bahambwe nk’abacakakara i Gakurazo? Ese ao bahambwamo ntabwo harimo abamuramburiyeho ibiganza bamuha ubwo bupadiri.

  • Ariko se muramuhora iki? Ibyo yakoze ni ibikorwa by’indashyikirwa. Kubona umuntu watotejwe kuriya n’ubwo byose atabitomoye, yarangiza agafata iyambere ngo abaciwe n’ababiciye bahane imbabazi? None dore byatanze umusaruro. Abo bapadiri batabyumvaga nyine ni uko ari ibintu byari biremereye; bumva ga bidashoboka. Ni akomereze aho, yigishe, yandike udutabo n’ibitabo byafasha abagifite imitima idanangiye ku mpande zombi.

  • Uyo mugabo Obald ariwe Padiri,nakomeze ko ari umuhamagaro w´imana turebe ko
    hari abandi barokoka,turabona abishi bagarukanye ubukana nkubwo muri genocide
    nyirizina,hari abonse ikibi,bagikuriramo,kandi bigoye kabone ko na Leta yacu
    yarushijeho kuba umubyeyi,no kugira demokratie irenze kugera aho n´uwishe agaruka
    inyuma y´imyaka mike yahawe akica ubutitsa kuberako ibihano bahabwa bidahura
    níbyaha bakora.
    Dusaba ko abicanyi batagaruka mu muryango Nyarwanda ahubwo bobashakira uburaro
    n´uburamuko muri gereza bagahezwayo. Ibiri ahangaha biteye incyecye kandi bigatuma
    twibaza ibitari bike!!!!!

    • @Bandora, iyo umuntu asomye ibyo wanditse akumva ingengabitekerezo irimo, ahita abona ko nawe uri mu bakeneye cyane kwitabira amasengesho ya Ubald. Uriho uramutâka, kandi mu mutima wawe harimo ibihabanye n’ibyo yigisha. Ikibazo cyanjye kikaba kimwe: Umukundira iki niba utsimbaraye ku byo yamagana mu nyigisho ze?

  • Mwibaze nkumuntu yihaye imana anenga ibyo bikorwa by´ikimuntu Obald akora,
    kuki uyonguyo atakwamburwa iyo kanzu kuberako we adashobora kuyiyambura!!!!!
    birakomeye no muri kiliziya katolika,niyo itangazo risohoka rikavurwa mu mashengero
    amwe andi ntirisohoke rikanirwa.
    Biragaragara ko nanubu batarava kw´izima,bakinangira no gusaba imbabazi abahemukiwe
    kw´izina ryabo.

  • Padiri Ubald nasigeho kwita abandi “Ibigoryi”. Ijambo “ikigoryi” rikoreshwa n’abanyamusozi cyangwa abantu batagira uburere. Ntabwo rero bidushimisha na mba iyo tubona Padiri Ubald twari tuziho ubushishozi gukoresha ijambo nka ririya.

    Padiri Ubald rero nawe yari akwiye gusaba imbabazi abo yise “ibigoryi”.

  • Niba koko Padiri Ubald arangajwe imbere no kunga abanyarwanda, yari akwiye kureba impande zombi, akareba uwahemukiye undi aho yaba ari hose yaba umuhutu wishe umututsi mu gihe cya GENOCIDE cyangwa yaba umututsi wishe umuhutu mu gihe cy’inkurikizi za GENOCIDE.

  • Hari intambwe ikomeye Padiri Ubald akwiye gutera yiyongera ku mpano y’Imana asanganywe: Gusoma ibimenyetso by’ibihe turimo uyu munsi, no gufasha abashumba (nawe arimo nk’uko abivuga) kwiyunga hagati yabo mbere y’uko bunga intama baragijwe. Guhanura ku mahano yabaye muri uru Rwanda arimo na jenoside yakorewe abatutsi ni ngombwa. Ariko nagerekeho no guhanura abantu b’iki gihe ku by’iki gihe aho guhagararira ku bya 1994 na mbere yaho n’ubwo bifite uburemere burenze ubwenge bwa muntu. Ku cyumweru gitaha (07/05/2017) nasubira kuri Stade Amahoro, akabwira intama zimeze nk’izidafite abashumba uyu munsi ibyabayeho zimwe zitaranabaho cyangwa zitaramenya gutandukanya urwuri n’umurima utagomba konwa, azataha n’ubundi asize intimba no guhigima inyuma ye. Ariko nk’uko abivuga, Yezu niwe ukiza. Pasika Nziza kuri mwese. Yezu yarazutse.

    • UMVA YEWE WOWE WABABAJWE N’UKO YABISE IBIGORYI WOWE SE UBITA INTWARI?
      NJYE NABUZE UKO MBITA AYO MUBITA YOSE NTABAKWIYE NAWE SE ABANTU BICA ABANDI KU MANYWA Y’IHANGU BARANGIZA NGO NTA GENOCIDE YABAYE .

      • Vivi ????????

  • WUMVA IYO BYIBUZE AVUGA MU BUGESERA ? NYAMATA NI YO DUFATA NK’UMUGI WA BUGESERA, NGENDA, GASHORA, KANZENZE, etc… NAHO UBUNDI IBYO PADIRI YAVUGAGA NIBYO, KERETSE NIBA ALI UWO MUNYAMAKURU WANDITSE IBYO PADIRI ATAMUBWIYE.

    MTOTO WA MZEE.

Comments are closed.

en_USEnglish