Digiqole ad

Umwanzuro wa RSAU wateje umwiryane hagati y’abahanzi

 Umwanzuro wa RSAU wateje umwiryane hagati y’abahanzi

Senderi na Samusure ntibavuga rumwe ku cyemezo cya RSAU

Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) iherutse gutangaza ko igiye gutangira kwishyuriza ibihangano by’abahanzi bikoreshwa mu buryo budafututse guhera muri Nyakanga 2017. Abahanzi baritana ba mwana kuri iyo ngingo.

Senderi na Samusure ntibavuga rumwe ku cyemezo cya RSAU

Iyi n’inkuru imaze iminsi ivugwaho n’abantu benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro. Bamwe bakavuga ko icyo cyemezo cyafashwe gihubukiwe, abandi bakemeranya na RSAU.

Mu bahanzi naho harimo impande zirenga ebyiri. Hari abashaka ko uwo mwanzuro washyirwa mu bikorwa vuba, abandi bakavuga ko badashaka ko indirimbo zabo zizajya zishyurwa ko uburyo basanzwe bakorana n’itangazamakuru bubanogeye.

Kuri ubu, havutse umwiryane hagati y’abahanzi bashinjanya ko abatumva neza icyemezo cya RSAU ari abatigeze bitabira ibiganiro byakozwe hagati y’abahanzi n’iyo sosiyete.

Samusure ukina filimi na Mr Skizzy wahoze mu itsinda rya KGB bavuga ko uwo mwanzuro nubwo utumvwa neza ariko hari ubwo uzumvwa.

Ko nta kintu na kimwe gishya mu bantu cyakirirwaho. Ahubwo uko bigenda bishyirwamo imbaraga aribwo abantu babikora kubera itegeko nyuma bakazabona umusaruro ukivuyemo.

Samusure ati “Sinumva neza umuhanzi utumva akamaro ko kwishyurizwa igihangano. Abo batarimo kubyumva ni babandi bigize abasitari batashatse kwitabira ibiganiro twagiranye na RSAU mu myaka ibiri ishize”.

Senderi na Producer Junior ntibavuga rumwe n’aba bagabo. Bavuga ko aho umuziki ugeze ari heza ho kwishimira. Ibyo byo kwishyuza byazabaho ariko bitari ubu.

“Ninde unzi?ninde waje kunsaba uburenganzira bwo gucuruza igihangano cyanjye? Ninde umfasha kugikora? Ninde se ugomba kuza kunyereka uko nkicuruza? Ibyo byose birashoboka  ko byakorwa. Ariko babanze bakore ubukangurambaga bibe ibintu byumvwa na bose”Senderi

Producer Junior Multisystem asanga abahanzi bato aribo bashobora guhura n’ikibazo cyo kumenyekana. Ko abasanzwe bafite amazina akomeye bazajya bishyurira ibihangano byabo ngo bikinwe.

Kuri iki kibazo cyo kwishuzwa ku wakoresheje igihango cy’umuhanzi, Inama Nkuru y’Abahanzi {Rwanda Art Council} iherutse gushyira hanze itanganzo rivuga ko hagiye kubaho ibihaniro hagati yabo na RSAU. Umwanzuro ukazamenyeshwa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish