Putin ngo ari gushyira za missiles hafi ya USA, zituritse zateza ‘Tsunami’
Col Viktor Baranetz wahoze ari umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yabwiye ikinyamakuru cyo mu Burusiya Komsomolskaya ko ingabo z’u Burusiya zamaze gushyira ibisasu bya kirimbuzi hafi y’inyanja ya Pacifique bishobora kurasirwa mu Nyanja bigateza umwuzure n’umutingito watera ‘Tsunami’ inzu nyinshi muri USA zigasenyuka.
Col Viktor Baranetz avuga ko ibi bisasu bya kirimbuzi bishobora gutuma abaturage ba US baturiye inkombe bose bapfa, ibi u Burusiya bukaba bubikora bugamije gutera ubwoba ubutegetsi bwa US.
Baranetz yemeza ko muri iki gihe u Burusiya burakariye US cyane ndetse bwiteguye gukora ibishoboka byose ngo buyereke ko na bwo bwiteguye intambara yeruye igihe cyose USA yaba ibashotoye.
Viktor wahoze ari umusirikare ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati “Intwaro u Burusiya buri gukora zifite ubushobozi bwo guhindura ikerekezo bazihaye haba mu butambike cyangwa mu butumburuke ku buryo za mudasobwa zikoresha radar zitabasha kuzibona.”
Uyu mugabo avuga ko U Burusiya buri gukora ibi ngo kuko na US iri gutegura ingabo zidasanzwe n’ibifaru by’intambara na kajugujugu zidasanzwe bikegera amazi y’U Burusiya.
Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya yavuze ko ibyo Col Baranetz avuga nta shingiro bifite kuko ngo ari bishya mu matwi ye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Baramenye batureke
Comments are closed.