Digiqole ad

Putin ngo ari gushyira za missiles hafi ya USA, zituritse zateza ‘Tsunami’

 Putin ngo ari gushyira za missiles hafi ya USA, zituritse zateza ‘Tsunami’

Putin ngo yateguye za misiles zihishe munsi y’inyanja ahegera Amerika

Col Viktor Baranetz wahoze ari umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yabwiye  ikinyamakuru cyo mu Burusiya Komsomolskaya ko ingabo z’u Burusiya zamaze gushyira ibisasu bya kirimbuzi hafi y’inyanja ya Pacifique bishobora kurasirwa mu Nyanja bigateza umwuzure n’umutingito watera ‘Tsunami’ inzu nyinshi muri USA zigasenyuka.

Viktor Baranetz wahoze ari Colonel mu ngabo z'Uburusiya avuga ko buri kwitegura intambara kuri US
Viktor Baranetz wahoze ari Colonel mu ngabo z’Uburusiya avuga ko buri kwitegura intambara kuri US

Col Viktor Baranetz avuga ko ibi bisasu bya kirimbuzi bishobora gutuma abaturage ba US baturiye inkombe bose bapfa, ibi u Burusiya bukaba bubikora bugamije gutera ubwoba ubutegetsi bwa US.

Baranetz yemeza ko muri iki gihe u Burusiya burakariye US cyane ndetse bwiteguye gukora ibishoboka byose ngo buyereke ko na bwo bwiteguye intambara yeruye igihe cyose USA yaba ibashotoye.

Viktor wahoze ari umusirikare ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati “Intwaro u Burusiya buri gukora zifite ubushobozi bwo guhindura ikerekezo bazihaye haba mu butambike cyangwa mu butumburuke ku buryo za mudasobwa zikoresha radar zitabasha kuzibona.”

Uyu mugabo avuga ko U Burusiya buri gukora ibi ngo kuko na US iri gutegura ingabo zidasanzwe n’ibifaru by’intambara na kajugujugu zidasanzwe bikegera amazi y’U Burusiya.

Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya yavuze ko ibyo Col Baranetz avuga nta shingiro bifite kuko ngo ari bishya mu matwi ye.

Putin ngo yateguye za misiles zihishe munsi y'inyanja ahegera Amerika
Putin ngo yateguye za misiles zihishe munsi y’inyanja ahegera Amerika
Ibihugu bifite ibisasu bya kirimbuzi ku isi nibyo bavuga ko bishobora guteza intambara ya III y'isi
Ibihugu bifite ibisasu bya kirimbuzi (Nukes) ku isi nibyo bavuga ko bishobora guteza intambara ya III y’isi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Baramenye batureke

Comments are closed.

en_USEnglish