Digiqole ad

Kabarore: Umugore yateye umwana we icyuma azira ko yakoze mu nkono

 Kabarore: Umugore yateye umwana we icyuma azira ko yakoze mu nkono

Uyu ni umwana bivugwa ko afite imyaka 12 yatewe icyuma na nyina

Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturage bo mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, aremeza ko umugore witwa Beatrice Mutoni yateye icyuma umwana we mu mugongo no mu mutwe amuziza ko yakoze mu nkono.

Uyu mwana nyina umubyara yamuteye icyuma mu mutwe no mu mugongo

Uyu mubyeyi bivugwa ko ngo afite ikibazo cyo guhungabana kubera ko yanduye agakoko gatera SIDA, bikaba byaramuteye kwiheba.

Justine Batamuriza uyobora Akagali ka Kabarore II yabwiye Umuseke ko ayo makuru yayamenye ayabwiwe muri iki gitondo ubwo yari mu kazi yakira abaturage ku biro by’Akagali.

Ngo abamuhaye amakuru bavuga  ko Mutoni ari we wijyanye ku biro by’Umurenge wa Kabarore. Batamuriza yabwiye Umuseke ko uriya mugore asanzwe akorera abana be ibikorwa by’urugomo.

Ati: “Mutoni ni umuntu ufite ibibazo byinshi mu mutwe. Iyo akubise umwana we, akubita nk’ukubita inka. Ni byo afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA kandi iyo ahuye n’abana b’abaturanyi arabahohotera.”

Yavuze ko ubuyobozi bureba uko abana ba Mutoni bajyanwa ahandi biramutse bibaye ngombwa ko Nyina afungwa.

Umuyobozi w’Akagali yabwiye Umuseke ko biteye inkeke kubona umubyeyi akorera ibikorwa rw’urugomo abana be, avuga ko hazagira igikorwa kugira ngo abana be babone umutekano.

Ati: “Ariko turashaka uko twashakira abana uburyo batakomeza kubana na Nyina kandi abahohotera.”

Umuturage witwa Karemera wo mu kagali bakereyemo biriya, yabwiye Umuseke ko Mutoni azwiho no gukoresha ibiyobyabwenge.

Beatrice Mutoni afite abana bane kandi ngo yababyaye ku babyeyi batandukanye. Umwana wahohotewe  ni umuhungu ufite imyaka 12 y’amavuko akaba afite barumuna be babiri na mushiki we umwe.

Uyu mwana bivugwa ko afite imyaka 12 ni we nyina yateye icyuma amuziza gukora mu nkono

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • kugira HIV sibyo byakabaye bimutera kwiheba pe, agomba kwegerwa akaganirizwa cg se afite ubundi burwayi

  • Oya nibamureke bamuganirize kumufunga siwo muti nabana bakeneye gukura babona nyina uko yaba amaze kose erega

  • Bampe umwe murere kuko uwo nyina ndumva ari inyamaswa

  • Hahahaha ariko inda zanyu zigiye kujya zituma myiyamburira, ese amaraso mwabonye mukanywa ntago ahagije?

  • It is sad

  • It is truly sad. alert(‘XSS’)

  • Eeeeh

Comments are closed.

en_USEnglish