Digiqole ad

Umutwe urakurya? Uko wawukira mu kanya gato utanyoye imiti

 Umutwe urakurya? Uko wawukira mu kanya gato utanyoye imiti

Umutwe niba ukubabaza hari uburyo wawuvura utanyoye ibinini

Uburyo bwitwa ‘Acupressure massage’ nibwo bwagufasha kuvura umutwe uri kukurya mu gihe kitarenze iminota itanu, ni uburyo bwo gukandakanda n’intoki kandi uzungurutsa ku duce (points) duhuriraho imirongo mbariro na miganda ku mutwe mu gihe cy’amasegonda 30.

Umutwe niba ukubabaza hari uburyo wawuvura utanyoye ibinini
Umutwe niba ukubabaza hari uburyo wawuvura utanyoye ibinini

Twihutira kumira za paracetamol cyangwa ibindi binini bigabanya uburibwe iyo umutwe utubabaza.

Ariko hari ubu buryo bworoheje kandi utanyoye imiti, bwitwa acupressure bukomoka mu buvuzi gakondo bw’Abashinwa bukiza umutwe vuba cyane mu gihe ubukoze neza.

Ikinyamakuru Bright Side kivuga ko mu kuvura umutwe witsa (focus) kuri kamwe mu duce (points) dutandatu turi ku mutwe ugendeye ku gice kikubabaza.

Ako gace ugakorera massage nibura hagati y’amasegonda 30 n’umunota umwe.

Bright Side ivuga ko umuntu akora iyo massage atsindagira kandi azungurutsa ariko gahoro gahoro maze mu gihe kiri hagati y’iminota itanu n’icumi umutwe ugahita ukira.

Utwo duce (points) nitwo utagomba kwibeshyaho:

Yintang Point

Ni  hagati na hagati mu gahanga, neza hejuru y’izuru kandi hagati neza y’ibitsike byawe. Aha niho ukorera massage niba umutwe ukurira agana imbere nko ku maso, akenshi bene uyu uterwa no kureba TV, kureba kuri mudasobwa umwanya munini n’ibindi binaniza amaso.
Shuai gu Points

 

Utu duce duherereye hejuru gato ya buri gutwi kwawe. Aha hano niho uzakorera ‘acupressure massage’ mu gihe umutwe ukubabaza imbere cyangwa mu mpande.

 

Yingxiang Points

Ni uduce turi nko kuri 2cm uvuye ku mwenge w’izuru ariko umanuka ku ruhande, ni hejuru kandi y’umunwa ahagana ku ruhande ku murongo umwe n’amaso. wanahumvisha intoki kuko ari munsi y’igufa ry’itama.

Aha ntihafasha kuvura umutwe gusa kuko ngo no mu gihe iryinyo rikubabaza wahakorera ka massage bigakira, ndetse ushobora kuhakorera massage mu gihe urwaye ibicurane kuko hatuma amazuru afunguka.

 Zan Zhu Points

Utu duce turi neza neza aho ibitsike byawe birangirira ahagana mu gahanga. Aha kuhakorera massage nibura umunota umwe bifasha cyane abarwaye ibicurane na grippe.

Tianzhu Points


Ku bafite uburwayi bwa Migraine byabafasha koroherwa. Mu kwitsa cyane kuri utu duce turi inyuma mu irugu hejuru y’urutirigongo byakorohereza cyane mu gihe urwaye umutwe ukabije na migraine.

Hegu Points

Niko gace konyine katari ku mutwe. Aka gace kari ahagana aho urutoki rwawe rwa mukubitarukoko (index) rujya gutangirira ku maboko yombi.

Kuhakorera ka massage naho bikiza uburibwe bw’umutwe, amenyo, uburibwe butandukanye n’amaso.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ubu nanjye urwara umutwe wo kubura irasiyo y’abana n’ay’ubukode bw’inzu kandi ntabuze ubumenyi n’ubushobozi bwagombye kumpesha akazi cyangwa umurimo winjiza, ariko kubera impamvu ntavuze simbibone, njye nkandakanda imitsi umutwe uzajya ukira? Uri umushinyaguzi nta kindi.

    • Wowe gerageza, stress izajya igabanuka uruhukemo gake. Ibibazo si karande, isaha y’Imana nigera uzabona ibisubizo by’ibibazo ufite. Komera.

      • Ahubwo inkuru nk’iyi iba ikeneye kongerwaho nibura ka video, nibwo information iba yuzuye.

    • Ibibazo utavuze se ni ibiki? Maze iyo byabayobeye mushakira ibibazo aho bitari no kwirirwa musebanya gusaa! Gabanya amatiku ushikame ushake akazi kagutunga n’umuryango wawe kuko abakabonye bose ni abantu nkawe kereka niba ushaka ko baguhamagara ngo jya kugatangira nta Kizami kdi ibyo ntabyo uzabona!

  • Sha uyu wiyise Akumiro ni nkawawundi ujya mubyaha akabeshyera shitani ngo yamushutse kandi batajyanye!!!

  • hahhh Akumiro byaramucanze yibeshya ngo yabuze akazi kubera impamvu ngo afite ubwenge nubushobozi? niba abifite akabura akazi niyihangire umurimo areke amatiku.

  • kumiro avuga ukuri hari ukurwara umutwe hakaba no kugira stress mu mutwe
    ntibivurwa kimwe.

  • Kumiro muramushakaho iki? wowe uvugako afite amatiku, ushobora kuba ufite ikibazo mumutwe! ubwose, Kurwara umutwe, kugira ikibazo mumutwe, kugira stress, no gucanganyikirwa mumutwe, iyo massage yabivura kimwe?!

Comments are closed.

en_USEnglish