Digiqole ad

Abana ba Zari na Ivan bagiye gupimwa DNA

 Abana ba Zari na Ivan bagiye gupimwa DNA

Kuri uyu wa mbere nibwo Ivan Don yasezewe bwa nyuma. Aba ni aban be na Zari wahoze ari umugore we

Ivan Don wamaze ibyumweru bibiri mu bitaro bya Biko Hospital byo muri Afurika y’Epfo nyuma akaza gupfa, abana yabyaranye na Zari bagiye gufatwa ibizamini bya DNA byemeza ko ari aba Ivan mbere yo guhabwa imitungo ya Se.

Aba bana bose bagomba gufatwa ibizamini bya DNA bigaragaz ako ari aba Ivan Don na Zari

Ibi ni ibyatangajwe na Se wa Ivan Don Ssemwanga, utarishimiye na gato itandukana rya Zari z’umuhungu we Ivan Don Ssemwanga. Ubu akaba ashaka gusigarana imitungo y’uwahoze ari umugabo we kubera abo bana.

NBS Television yo muri Uganda, ivuga ko ubwo kuri uyu wa mbere Ivan Don yasezerwagaho bwa nyuma mu rusengero, benshi bo mu muryango we batishimiye Zari wari aho n’abana be batatu yabyaranye na Ivan.

Mu magambo Zari ubu uri kumwe na Diamond Platnumz yavuze, yavuze ko adashaka ubukire akuye mu mitungo ya Ivan. Itegeko ariryo rifite ukuri.

Ati “ Maama yambyaye adafite ubushobozi buhagije. Yarandeze ndakura nanjye ndabyara. Si mfite ikibazo cyo kuba narera ababa bahungu. Nzabarera kandi bazabaho neza”.

Nyuma y’aho magambo yakoze ku mitima y’abari aho, byaje gutuma Mukuru wa Ivan Don afata ijambo asaba Zari imbabazi z’ibyavuzwe. Ibi gusa byafashwe nk’ubucakura bwo kugira ngo abana ba Ivan batumva ko bahakanwa imbere y’imbaga.

Kuri uyu wa mbere nibwo Ivan Don yasezewe bwa nyuma. Aba ni aban be na Zari wahoze ari umugore we

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • yewe uyumupfakazi yagorwa ye, iyifamille yashatsemo igombakuba arabatindi, abantubatangiye kumushyinyagurira akakageni numugabo ataranashyingurwa, nasebukwe koko akajyamumanjwa nkaya arumusaza? ubuse semwanga ntabisize yaranabivunikiye? we se yarabyanze!!!! haryubwo muramuzizako yashyatsundi? yaramaze, nibase bataribagikundana ahukugirango umwazicundi, umweyacaho nundagacaho da buliwese akipangirubuzima ukwe, igikuru nukobitamubuza gukomeza gukulikirana uburere bwabana, nandetse we yaranarwaje umugabo kugeza kumunotawanyuma. umuganiwa kanziga ngo sa se motuwe dofwa (ça c’est me tuer 2fois)

  • YEWE WAMUGANI ZARI YAGORWAKOKO, KUMUGABO WAKABIRI YASHATSE ARIWE DIAMOND NAHO YAHAHURIYE NAKAGA NKAKA, NYIRABUKWE NABANDI BAVANDIMWE BUMUGABO NABO BAMUBUZAGAMAHWEMO NGO UMWANA NIBAMUPIMISHE ADN KUGIRANGO BABONICYEMEZO KWARUWA DIAMOND, NONE NDABONA NO KUBANA BAMBERE ARIKOBIGENZE KANDIBO BANAKUZE NA SE BARASEZERANYE, UYUMUGORE KOKO MWAMUHAYAGAHENGE KOKO. IMANA YAMUHAYE ABOBANA NIYO IZAMUHOZA INYUZE MULIBO

  • umugore azungura ibyumugabo babana,ntimba baratandukanye ibintu nibyabana ntabwo ari ibyumugore,kd mugabanye amatiku nokubogama.

Comments are closed.

en_USEnglish