Akaniga, Iseru, Imbasa..benshi b’ubu ntibazizi kubera gukingira neza
Inama ya mbere yiga ku kunoza gahunda zo gukingira abana ihuriyemo ibihugu bitandatu bya Africa iteraniye i Kigali, iyi nama yagaragaje ko ibijyanye no gukingiza abana muri Africa biteye imbere rwose kuko biri ku kigero cya 80% ariko ko ibyo kubavura bikiri hasi kuko bidakorwa uko bikwiye nko ku bigo nderabuzima bibakira.
Dr Phanuel Habimana ushinzwe ubuzima n’imirire mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima avuga ko inama nk’iyi ibaye bwa mbere muri Africa iteranye ngo yige ku kibazo nk’iki.
U Rwanda ngo ruri imbere cyane mu gukingiza abana nk’uko bisobanurwa na Hassan Sibomana ushinzwe iyi gahunda mu Rwanda kuko abana 93% ngo bakingirwa neza inkingo zose zateganyijwe.
Ati “Mu ndwara nyinshi zikingirwa ubu, nk’iseru usanga abantu benshi batayizi si uko itigeze kubaho kuko twigeze kuyirwaza abana ibihumbi mirongo inani ku mwaka ariko ubu ku mwaka dusigaye turwaza abana bari munsi y’icumi barwaye iseru.”
Indwara nk’imbasa, Tétanos n’izindi ngo ni indwara zacitse mu Rwanda kubera gukingira neza abana n’ababyeyi.
Guhera mu 2002 u Rwanda ngo rwatangije urukingo rushya rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B runahabwa abana bose bari munsi y’imyaka 15.
2009 hatangizwa kubakingirwa umusonga, mu 2012 batangira gukingirwa impiswi ibintu ngo byabaye ingirakamaro cyane ku buzima bw’abana b’u Rwanda muri iki gihe.
Dr. Bikorimana Ferdinand ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC yavuze ko bapfushije gusa munsi y’abana 50 ku bana 1000 bari munsi y’imyaka itanu.
Dr Bikorimana ati “Ibyo bisobanuye ko twageze ku ntego z’ikinyagihumbi kuko twakurikije ingamba zose kugira ngo ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bwitabweho.”
Kugeza ubu muri uyu mwaka ngo hakingiwe abana 350 803 abenshi ngo bakaba bakingirwa ku buntu. Iyi mibare ngo iri hejuru ya 90% by’abana baba bagomba gukingirwa.
Ibihugu bya Congo BrazzaVille, Zambia, Ethiopia, DRCongo, Sierra Leone biri mu Rwanda muri iyi nama yiga ku kunoza gukingira abana.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW